Kuri uyu munsi tariki ya 25 Nyakanga 2023 kuri GS Kigali niho Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Uburezi Charles KARAKYE yatangirije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (Ordinary Level) n’amashuri yisumbuye (Advanced Level).


Kuri iki kigo cya GS Kigali hakoreye ibizamini bya Leta ibigo bibiri bisoza icyiciro rusange (Ordinary Level) GS Karama ikaba ifite abanyeshuri 177 mu gihe GS Kigali ifitemo abanyeshuri 105 abahungu n’abakobwa, naho abasoje amashuri yisumbuye (Advanced Level) ni abanyeshuri 113 abahungu n’abakobwa bose hamwe bakaba ari abanyeshuri 395.
Nsengimana Emmanuel wiga mu cyiciro rusange (Ordinary Level) kuri GS Kigali yatangiye avuga ko yiteguye neza gukora ikizamini ubu tukaba tugiye kugaragaraza ibyo twize mu myaka itatu turangije.

Agira ati: “Abarimu badufashije gusubiramo amasomo yose ariko ama Siyanse ho numva nzayatsinda ku rwego rwo hejuru kuko nsanzwe nyumva neza, nkaba narahisemo kuzakomereza muri PCB (Physic,Chimie na Biology), abarimu batubaye hafi cyane kandi batumazemo ubwoba ku buryo twiteguye gutsinda”.
Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Dr Bernard Bahati yavuze ko uyu munsi hatangijwe ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro byombi.

Agira ati: “Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu Rwanda by’icyiciro rusange (Ordinary Level) ni ibihumbi 131.535 mu gihe abasoje amashuri yisumbuye (Advanced Level) ari ibihumbi 48.674, tukaba twizeye ko uko biyandikishije bose ariko bazaboneka mu bizamini bisoza amashuri”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Uburezi Charles KARAKYE, ibizamini bya Leta bitegurwa hakurikijwe ibyo basanzwe bakora ndetse bagendeye ku masomo bigishijwe, ku buryo rero nta mwana wategurirwa ibyo atigishijwe.

Agira ati: “Ubundi tugera mu gihembwe cya gatatu twaramaze kubona uko abana bagiye biga bityo tukabategurira ibizamini bisoza amashuri yabo,bityo rero abana bumve ko ari ibizamini bisanzwe kuko ibyo bagiye gukora ni ibyo bigishijwe”.
Ababyeyi barakangurirwa gufasha abana mu gihe bavuye mu kizamini kubafasha gusubiramo ndetse no kubaba hafi kugira ngo babashe gutegura neza ibizamini byabo. Ikindi ni ukubibutsa kugera ku ishuri kugihe kuko kuhagera ibizamini byatangiye bituma ugabanyirizwa igihe ikizamini cyateganyijwe kuko usanga abanda batangiye.
@Rebero.co.rw