Saturday, September 23
Shadow

Ku nshuro ya 16 Imurikagurisha rigiye kuba imishinga iterwa inkunga na USAID Rwanda irahurira hamwe ku Mulindi

Guhera tariki ya 20-29 Nyakanga 2023 ku Mulindi mu karere ka Kicukiro hagiye kubera imurikagurisha ku buhinzi n’ubworozi,imishinga iterwa inkunga na Feed the Future (iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu kongera ingano n’ubwiza bwabyo) ibinyujije muri USAID Rwanda izamurikira hamwe.

Iyo mishanga yahuriye hamwe ni Hinga Wunguke,Orora Wihaze, Kungahara Wagura Amasoko ndetse na Hanga Akazi, iyi mishanga yose ikaba ifite aho ihurira mu buhinzi n’ubworozi.

Umushinga Hinga Wunguke ufatanya n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu gufasha abahinzi kubegereza amasoko ariko inyuze muri ba Rwiyemezamirimo kugira ngo binjize neza amafaranga aturuka mu misaruro yabo.

Kungahara wagura amasoko ni umushinga wa USAID Rwanda ukaba ugamije kongera ingano n’ubwiza bw’ibijya mu mahanga bishingiye ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu ruhererekane nyongeragaciro nk’Ikawa, Icyayi,amavuta n’imibavu biva mu bihingwa, imboga n’imbuto, ibikomoka ku bworozi hamwe n’ibindi bihingwa by’agaciro.

Denise Tuyishime ushinzwe itumanaho mu mushinga Kungahara Wagura Amasoko

Bityo bikabona kongererwa ingano n’amafaranga y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byongerewe agaciro hagamijwe kwigira, uyu mushinga ukaba ufite intego gufasha abacuruzi bagera kuri 500 bohereza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi mukuru w’Umushinga Orora Wihaze Denis Karamuzi uyu mushinga ukaba ukorera mu turere 8, ukaba ugamije guteza imbere ibikomoka ku matungo mu rwego rwo kuzamura imirire myiza mu muryango.

Agira ati: “Mu ntego zacu ni ukuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo magufi, uburyo bigera ku masoko n’uburyo byorohera kugera ku banyarwanda ndetse n’uburyo bihaza mu kubirya kugira ngo bitumen bagira ubuzima bwiza”.

Umuyobozi mukuru w’Umushinga Orora Wihaze Denis Karamuzi

Yakomeje avuga ko bakorana n’uruhererekane rw’aborozi b’amatungo magufi kuko bifite uruhare runini mu iterambere ry’abanyarwanda, bityo tukaba dufite kunoza ubwo bworozi bw’amatungo magufi ndetse n’uburyo bigera ku masoko.

Umukozi ushinzwe itumanaho mu mushinga Hanga Akazi Wivine Gwaneza uyu mushinga nibwo ugitangira kuko uzarangira muri 2027, ukaba ukorera mu bice bitatu;

Mu bigo by’amashuri cyangwa se abanyeshuri ubwabo kuba babona ubumenyi bakeneye kugira ngo babe bagera ku isoko ry’umurimo, afite ubumenyi ashobora kuba atarabashije kumenya akiri ku ntebe y’ishuri, ariko nabakiri mu ishuri nabo tubafasha kwihangira imirimo.

Umukozi ushinzwe itumanaho mu mushinga Hanga Akazi Wivine Gwaneza

Abamaze guhanga imirimo nabo turakorana mu rwego rwo kubashakira amasoko ndetse no kubafasha gutegura imishinga yabafasha kwagura ibyo bakora, kuko bituma babasha guha akazi abantu benshi.

Uyu mushinga ukaba wibanda k’urubyiruko cyane cyane abagore hamwe n’abantu bafite ubumuga, dore ko hari abo twamaze kubonera aho bakwimenyereza akazi.

Umuyobozi wa Hinga Wunguke Daniel Gies ari kumwe n’umuyobozi wa USAID Rwanda barimo gusobanurirwa uko abafatanyabikorwa b’ikijumba bakora imigati

Dniel Gies umuyobozi mukuru wa Hinga Wunguke asobanurira Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Illdephonse Musafiri uburyo bahuje imishinga iterwa inkunga na USAID Rwanda

Iri huriro ry’imishinga iterwa inkunga na USAID Rwanda ikaba yahuriye hamwe aho bitabiriye imurikagurisha rya 16 ku buhinzi n’ubworozi, yose ikaba ihuriye ku iterambere ry’umuhinzi n’umworozi , kuba twahuriye hamwe ni ukugira ngo duhuze gahunda, kuko USAID Rwanda itera inkunga Leta yuzuzanya mu mirire mu bworozi n’ubuhinzi ndetse no kugira ubuzima bwiza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *