Nyuma yo kubona no kumva akababaro k’ababyeyi b’imirenge ya Mahembe,Gihombo, Kirimbi,Macuba na Karambi bifite ariko baburaga ishuri ryigenga bashyiramo abana babo b’ay’inshuke n’abanza,bakabajyana I Kantarange mu buryo bubavunnye cyane, Mugabe Eric wo mu murenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke yahisemo gushora imari mu gushinga ishuri risubiza icyo cyifuzo.

Mugabe Eric aravuga ko kugeza umushinga we kuri perezida Kagame akamwemerera kumushyigikira byamwongereye imbaraga zo kugeza uburezi ku rwego yifuzagaho kuva akiri muto.
Mugabe Eric,w’imyaka 34 y’amavuko, wo mu kagari ka Muhororo,umurenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke,ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri aka karere, wahisemo gushora imari mu burezi, ashinga ishuri ‘Karengera Hope Academy School’ ryasubizaga icyifuzo cy’ababaga bafite uburyo bashyira abana babo mu mashuri meza yigenga y’inshuke n’abanza,bakabura aho baberekeza,dore ko muri iriya mirenge 5 yose nta shuri na rimwe nk’iryo ryaharangwaga.
Aganira na Rebero.co.rw,nyuma y’ibirori byo gusoza icyiciro cy’amashuri y’inshuke,aho abana 24 bigaga umwaka wa nyuma wayo bari bayasoje, Mugabe na we wize amashuri abanza muri uyu murenge,akanawigamo ayisumbuye muri GS Umucyo Karengera, ubwo yahigaga muri 2007 yaje kugira inzozi zo kuzashinga ishuri igihe yagira ubushobozi.
Avuga ko byakomeje kumubamo,agira koko amahirwe ubushobozi bwashinga ishuri ryigenga ry’inshuke n’iribanza arabubona nubwo avuga ko butari buhambaye, muri 2017 arishinga mu mujyi wa Kigali, aza guhomba muri 2019 rirahagarara,ariko ntiyashirwa.
Ati: ’’Nubwo byasaga n’ibinaniye icyo gihe,mu mutwe igitekerezo cyarakomeje, nibuka ko iwacu I Nyamasheke imirenge 5 yose y’icyaro harimo n’uwacu wa Kirimbi, nta shuri na rimwe ryigenga rihari.

Abana b’ishuri ribanza bagaragariza ababyeyi n’abayobozi aho bageze mu myigire.
Ababyeyi bajyana abana mu I Tyazo,mu murenge wa Kanjongo, abana bagenda iminota 45 mu modoka, abandi babacumbikishiriza mu miryango mu mijyi nka Rusizi,Kigali n’ahandi,bakiga batabana n’ababyeyi babo kandi ari abana bato bagikeneye kuba hafi y’ababyeyi, numva kuhazana ishuri byakunda.’’
Avuga ko nubwo COVID-19 yabaye nk’imukoma mu nkokora, itamuciye intege kuko irangiye yarishinze muri santere y’ubucuruzi ya Karengera hafi y’ibiro by’umurenge wa Kirimbi,rifite icyiciro cy’inshuke no kugera mu wa 3 w’amashuri abanza. Aribonera ibyangombwa byose bikenerwa n’aho rikorera,ku buryo ari abayobozi banyuranye muri iyo mirenge 5,abikorera n’abaza kuhakora bavuye ahandi basigaga imiryango kubera ibibazo by’amashuri y’abana, batagihura n’iki kibazo,aho abana babo biga heza bifuzaga habonetse.
Ati: ’’Ni ishuri ryigenga. Dufite abana 120,barimo 62 b’inshuke na 58 b’amashuri abanza,bagiye biyongera mu myaka 2 gusa rimaze hano. Ryaritabiriwe cyane birenze uko nabitekerezaga,bituma nshinga ishami ryaryo mu murenge wa Macuba ngo abana baturuka muri ibyo bice nabonaga biyongera ntibakomeze kuvunika baza ino“.

Abana,ababyeyi ,abarezi n’abayobozi mu karasisi ko kwishimira ibimaze kugerwaho.
Yarakomeje agira ati: ’’Nishimira ko inzozi zanjye zo kugirira akamaro umusozi mvukaho nanizeho,nkahashyira ishuri ry’icyitegererezo ryigenga riha abana uburezi bwo ku rwego rutuma umubyeyi adatekereza kujyana umwana we I Kigali cyangwa I Kamembe kwiga ishuri ry’inshuke cyangwa iribanza nazigezeho, nkaba umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta bafatika mu burezi.’’
Avuga ko yaje kugira amahirwe akomeye yo kugeza kuri perezida Kagame umushinga we,ubwo yasuraga aka karere ku wa 17 Kanama umwaka ushize, anamugezaho icyifuzo cy’uko yamufasha akabona inyubako ze bwite,ahantu hagutse yakorera hagaragara,kuko kugeza ubu akodesha,hato,mu twumba duto,abana batisanzuye neza,umukuru w’igihugu arabimwemerera akaba abitegereje,biri mu nzira nziza.
Ati: ’’Ndashimira Cyane umukuru w’igihugu imbaraga ashyira mu gushyigkira ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Namugejejeho iby’ uyu mushinga n’uburyo wari ukenewe cyane ino, uburyo nahaye akazi abakozi 13 barimo abarezi, mfasha n’abana bafite ubumuga kwiga hafi, uburyo buri mwaka ishuri ritangira mituweli abaturage nibura 30,rinamaze kubakira abatishoboye 2,n’ibindi.

Aba bana baturuka mu mirenge 5 y’aka karere ngo kubona aho biga hajyanye n’uko ababyeyi babo bifuza byari ingorabahizi.
Nishimiye uburyo yawushimye ,n’urugendo rwanjye mu guteza imbere aka gace nkaniteza imbere ubwanjye nka rwiyemezamirimo ukiri muto,akananyemerera ubufasha bwose nzakenera,buzatuma iri shuri rikomera cyane,abana ntibongere kugira ikibazo cy’aho bigira heza.’’
Avuga ko mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’ubufasha yemerewe n’umukuru w’igihugu,ku bufatanye na MINEDUC,intara y’uburengerazuba,n’akarere ka Nyamasheke by’umwihariko,yasabye ubufasha bwo kubona izo nyubako zihagije,kikaba ari na cyo cyifuzo cy’ababyeyi, akaba yaregereye inzego perezida Kagame yamubwiye ko zizamufasha.
Ati: ’’Narazegereye,twandikiye Minisiteri y’ibikorwa remezo,tuyisaba ubutaka bwa Leta budakoreshwa muri uyu murenge,tunandikira akarere ka Nyamasheke tugasaba ko igihe Minisiteri yaba ibuduhaye,badufasha kubaka ibyumba 6 by’amashuri,tunabasaba ubufatanye mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize. Akarere karadufasha cyane kuko kanatangiye kuduhugurira abarimu.’’
Avuga ko n’ibindi bakeneye birimo imfashanyigisho babibona neza, icyakora ko uretse izi nyubako anafite ikibazo cy’imodoka zajya zitwara abana zibavana hirya no hino muri iyo mirenge zibageza ku ishuri,agashimira ubufatanye n’ababyeyi baharerera mu gutuma uburezi bifuza bugerwaho.
Akavuga ko nibabona ibyo bisigaye ishuri rizaba ubukombe,cyane cyane ko rishyigikiwe n’ababyeyi n’ubuyobozi kugera ku mukuru w’igihugu.
Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera,Ntibanyurwa Innocent Israel, avuga ko ryaje rikenewe cyane urebye uburyo baryifuzaga n’impungenge bahoranaga ku bana babo bigaga kure,bamwe bacumbikishirijwe mu miryango ngo bigire heza,akishimira uburyo abana babo biga.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Ntibanyurwa Innocent Israel yemeza ko iri shuri ryaje ari igisubizo ku babyeyi n’abana babo.
Agasaba ko Leta yababa hafi,igashyigikira uyu mushinga, byaba ngombwa n’abandi babyeyi bagashyiramo imigabane ngo rirusheho gukomera no kwizerwa.
Dusengemungu Adrien,se wa Isingizwe Wivine wiga mu wa 2 w’abanza, washimiwe kurusha abandi bana bose bahiga,yavuze ko yishimiye uburyo umwana we atangiye kuba indashyikirwa kare,avuga ko azamushyigikira mu buryo bwose bushoboka.

Isingizwe Wivine ari kumwe n’ababyeyi be,ashimirwa nk’indashyikirwa muri bagenzi be bose.
Ati: ’’Ishuri ni wo munani wizeye waraga umwana. Kuba nanjye ndi umurezi bimfasha kumukurikiranira hafi,ari yo mpamvu mubona yabaye indashyikirwa, nkishimira ko n’ishuri yigamo rimuha ubumenyi ndikeneyeho, tukazakomeza nk’ababyeyi kurishyigikira ngo risubize ibyifuzo by’ababyeyi b’iyi mirenge yose.’’
Gukundisha abana ishuri byanagarutsweho na Gitifu w’uyu murenge Ingabire Claude,na we wemeza ko umubyeyi ureba kure ari ushora imari mu burezi n’uburere bufatika bw’umwana we,akishimira uko iri shuri ryabaye igisubizo, akanavuga ko ibyo rikeneye ngo rigere ku rwego rwisumbuyeho,nk’umurenge bazakomeza ubuvugizi bikagerwaho,anashimira Eric Mugabe wahisemo kuzamura iwabo ahashinga ishuri nk’iri,asaba n’abandi bifite,bavuka muri uyu murenge baba ahandi kugera ikirenge mu cya Mugabe,bakahateza imbere.

Inshuke zashimishije ababyeyi, abarezi n’abayobozi mu dukino tunyuranye.

Abayobozi banyuranye bashimira abana.

Ntibanyurwa Innocent Israël,umuyobozi wa komite nyobozi y’ababyeyi baharerera yishimira ko yabonye aho yiga bitamusabye ko umwana we akora urugendo rurerure.

Aba babyeyi bishimira ko abana babo babonye ishuri ry’icyitegererezo bigamo
@Rebero.co.rw
Ni byiza cyane!
Iri shuri ryaje turikeneye kandi riri gutanga iburezi bufite ireme.
Inheritance ryari rikenewe pe mwagize neza