Ni umunsi wa kabiri w’ibizamini bisoza amashuri abanza aho abana bavuze ko umunsi wa mbere utabagoye cyane cya mu mibare bashima uko babateguriye.

Uyu munsi abana bakaba bakoze SET hamwe n’ikinyarwanda ukaba ari umunsi ubanziriza uwa nyuma mu bizamini bya Leta, bikaba byaribtabiriwe n’abanyeshuri basaga ibihumbi 202 mu gihugu hose harimo abahungu 91,067 naho umubare w’abakobwa akaba ari 111,900.
Aba banyeshuri bakaba barakoreye ku bigo 1,099 bigize amashuri 3,644 bamwe mu banyeshuri baganiriye na Rebero.co.rw badutangarije ko bagomba gutsinda kuko imyiteguro yagenze neza.

Fabiola agira ati: “Twiteguye neza kandi ibyo batwigishije byose twabisubiyemo ku buryo ubu naje gukora ikizamini ntabwoba mfite,intego yanjye akaba ari ugutsinda amasomo yose ngiye gukora”.
Ineza Teta Anick wiga kuri St Dominiko nawe agira ati: “Tubifashijwemo n’abarimu bacu babanje kutumaramo ubwoba ku buryo ubu tugiye gukora ikizamini cya leta nkuko dusanzwe dukora ibizamini byo mu gihembwe, kandi twiteguye gutsinda n’amanota menshi”.

Abana bamaze kugezwaho amabwirizwa y’ibizamini ndetse no kubagira inama binjiye mu mashuri ariko babanzaga kureba ko nta kindi binjiranye mu ishuri, kugira ngo bitabashyira mu bishuko byo gutekereza kurebaho, gusa abo babashije kureba nta numwe babisanganye kuko bari bagiriwe inama.
Mbere yuko ibizamini bitangira abana babanza gusengera hamwe abanda nabo basubiramo duke mubyo bashaka kwiyibutsa kuko hari ababafasha kugira ngo icyo wari wibagiwe cyangwa se wumva wari ufiteho akabazo baguhe umucyo kuricyo.
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, niwe wabafunguriye ibizamini ndetse abiha bagenzi be bamufasha kubishyikiriza abana ngo babitangire.

Agira ati: “Uko ibi bizamini biteguye ni nkuko umwaka ushize byateguwe, ari ibizamini biteguwe neza ndetse n’abanyeshuri bateguwe neza, bityo uyu mwaka turizera ko bizaba byiza kurusha umwaka wabanje”.
Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri( NESA) Dr Bernard Bahati avuga ko imibare igenda ihinduka buri mwaka.

Agira ati: “Mu banyeshuri bakora ikizamini mu mashuri abanza imibare yagabanutseho gatoya ugereranyije n’umwaka ushize, ariko ni uko bihora bigenda bihinduka iyo batabaye benshi baba bake ariko hakagabanukaho imibare mike”.
Umunsi wa nyuma wo gukora ikizamini gisoza amashuri abanza bakaba bazakora icyongereza gusa mu masaha ya mu gitonda, ubundi hagakurikiraho akazi k’abakosozi ndetse n’abagenzuzi nabo bongerewe aho bazakosorera ku buryo batazatinda gutangaza abanyeshuri batsinze neza.
@Rebero.co.rw