Monday, September 25
Shadow

Nyamasheke:  Abarerera muri GS Buhoro Méthodiste barashimira Leta yasubije icyifuzo cyabo

Nyuma y’uko ababyeyi barerera muri GS Buhoro Méthodiste,umurenge wa Macuba,akarere ka Nyamasheke bagaragarije Minisitiri muri perezidansi ya Repubulika  Uwizeye Judith wari wabasuye ku wa 28 Mutarama 2018, impungenge z’abana babo bagwaga mu mugezi bajya kwiga kure mu wundi murenge,bakamusaba ishuri ryisumbuye,akaribemerera bakaribona bidatinze,barashimira Leta yabasubije.

Ababyeyi barashimira cyane Leta yumvise icyifuzo cyabo ikagisubiza

Ni ikibazo bavuga ko cyari kibahangayikishije bikomeye,kuko iri shuri ryashinzwe mu 1948 n’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda ari ishuri ribanza, aho igihugu kibohorewe Leta igashyiraho uburezi kuri bose,abana baharangizaga badatsinze ikizamini cya Leta, bamwe basezeraga iby’amashuri kuko n’abageragezaga kujya kwiga muri GS Karambi,mu murenge wa Karambi baturanye,aho bakoraga ibilometero birenga 6 buri munsi kugenda no kugaruka, umugezi bambukaga wa  Mutovu ugabanya Macuba na Karambi,iyo basangaga wuzuye bamwe wabahitanaga,bakaba bari bamaze gupfusha abana 3 bose amanzaganya bawugwamo.

Bavuga ko amahirwe yabo yabonetse ku wa 28 Mutarama,2018, ubwo Minisitiri muri perezidansi ya Repubulika Uwizeye Judith yazaga muri iri shuri gutaha ibyumba by’amashuri 6 byari bihuzuye,bamugaragariza ko abaharangije abanza  ntibajye mu mashuri abacumbikira,bamwe bagarukiraga aho,abagerageje kwihangana bakajya kuri GS Karambi,bakora ibilometero 6 ku munsi,kugenda no kugaruka.

Abana bo mu mashuri abanza basusurukijee ibirori

Bavuga ko icyo nubwo cyari ikibazo ariko cyashoboraga kwihanganirwa,ariko aho abana babo 3 bagwiriye mu mugezi  wa Matovu ugabanya Macuba na Karambi,bagapfa,bakabashyingura, babonye ko bitoroshye,bifuza ko kuri iri shuri hajya ishuri ryisumbuye, Uwizeye ahageze,bakimugejejeho acumva neza atazuyaje.

Habarurema Samuel uhagarariye komite y’ababyeyi baharerera ati: ’’Uwo munsi twaramutakambiye arabyumva,yakira gutakamba kwacu,asaba akarere kugikoraho,ko bidakwiriye uko umwana abura ubuzima ajya gushaka ubumenyi, cyangwa akora urugendo rureshya rutyo rwa buri munsi kandi nta mpamvu yabyo yabonaga.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Habarurema Samuel avuga ko ishimwe ryabo kuri Leta ari rinini cyane kuba abana babo barahawe ishuri ryisumbuye.

Atwizeza kugikemura, bidatinze muri uyu mwaka w’amashuri twasoje baduha umwaka wa mbere w’ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9,ubu abana bacu bariga neza nta kibazo, ni yo mpamvu mu byo tuvuga uyu munsi gushimira Leta bigarukamo buri kanya.’’

Ubwo basozaga umwaka w’amashuri 2022-2023, bishimira ibyagezweho birimo imitsindire ishimishije y’abana bahiga,ahashimiwe abari batsinze ikizamini cya Leta cy’umwaka ushize,kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi ntibajye mu mashuri abacumbiikira, bagahitamo kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo guhabwa ishuri ryisumbuye bakahakomereza,bakanakomeza gutsinda neza.

Abana babaye indashyikirwa mu mitsindire babishimiwe

Banishimiye inyubako y’ibiro by’abayobozi n’icyumba cy’ abarimu, yuzuye itwaye amafaranga 6.000.000,ku bufatanye bw’ababyeyi ubwabo,ishuri,itorero EMLR na bamwe mu baharangije,banashimira umwarimu w’indashyikirwa,uwmana wahize abandi bose mu mitsindire n’ibindi bikorwa bagezwaho n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame.

Habarurema Samuel  ati: ’’Turashimira akarere kagikozeho,mu kwa 10 k’umwaka ushize duhabwa umwaka wa 1 w’ayisumbuye,tunubakirwa ibyumba 6 bishya.Abana barigira hafi bitagoye ababyeyi, bariga neza nta mpungenge zo kurohama mu mugezi cyangwa kwirirwa bagenda, n’ibindi byadushimishijemo.’’

Umuyobozi w’iri shuri,Musabyimana Jean,avuga ko nubwo bishimira ibi byose,bagifite ikibazo cy’ibindi byumba nibura 6 byigirwamo,kuko umwaka utaha abari mu wa 1 bazajya  mu wa 2 n’ubu ikibazo cy’ibyumba kigihari, utwumba 12 tw’ubwiherero n’ibyumba 2 byashyirwamo mudasobwa.

 Umuyobozi w’iri shuri Musabyimana Jean avuga ko hagikenewe ibyumba by’amashuri 8 ngo n’ibisigaye bizagende neza.

Kuko kugeza ubu,uretse mudasobwa 11 bahawe n’umushinga International Child Care Ministries( ICCM) ukorera muri  EMLR, nta zindi bafite,Leta itazibaha badafite aho bazishyira,akaba ari imbogamizi zikomeye bafite,nubwo bafite icyizere cy’ibyumba 3 akarere kabemereye,ko babonye n’ibyo baba basubijwe.

Banavuga ko bafite imbogamizi z’umuhanda w’abaturage unyura mu kigo cy’ishuri hagati, no kuba kitazitiye,bikaba bishobora guteza ibindi bibazo,bakaba bakomeje ubuvugizi ku karere no mu buyobozi bw’itorero EMLR nyir’ikigo ngo barebe ko na byo  byakemuka.

Gisubizo Jeannette,umwe mu bana 6 bashimiwe kwitwara  neza,wanabaye  uwa mbere mu kigo cyose,yavuze ko yarangirije abanza kuri iri shuri aba uwa mbere,  atsinda icya Leta yoherezwa mu ishuri ryisumbuye rya Shangi. Kubera ubushobozi bw’ababyeyi butari buhagije, agize n’amahirwe umwaka wa mbere uhageze arahakomereza,akaba akomeje kuba uwa mbere.

Gisubizo Jeannette avuga ko nubwo atabashije kujya mu ishuri ryisumbuye rya Shangi yari yoherejwemo uburyo yigishwa hano bumunyze cyane.

Ati: ’’Nkurikije ubumenyi duhabwa hano, ntibikiri ngombwa ko umubyeyi agurisha isambu ngo umwana we yige  aho acumbikirwa kuko n’aya mashuri arigisha cyane rwose. Iyo ubushobozi buba buke aha nta shuri rihaje sinzi ko mba niga. Nshimiye Leta yaduhaye ishuri ryisubuye hano, tuzabyaza umusaruro aya mahirwe akomeye twagize.’’

Zimurinda Esdras w’imyaka 64,washimiwe nk’umurezi w’indashyikirwa, ati’’ Maze imyaka 42 mu burezi. Ni umwuga nitangira n’umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose, ngashimira ubuyobozi bw’iri shuri bwahaye agaciro ubwitange bwanjye.

Zimurinda Esdras umaze imyaka 42 mu mwuga w’uburezi asaba abakiri bato bawurimo ubu kuwukunda no kwitangira abo barera

Iri shimwe mpawe riranyongerera imbaraga zo gukomeza umurimo no kuwukunda,ngashishikariza abakiri bato gukunda uyu mwuga kuko ari mwiza cyane,bitewe n’ibyiza byinshi nawubonyemo,haba ibyo nigejejeho ubwanjye,n’ibituruka ku bo nareze bakorera igihugu impande n’impande.’’

Hanashimiwe Rekayabo Augustin wayoboye neza komite y’ababyeyi baharerera kugeza acyuye igihe,uvugwaho  uruhare rukomeye cyane mu gushishikariza ababyeyi gukundisha abana ishuri,n’inama nyinshi  adahwema kugira ubuyobozi.

Umuyobozi wa komisiyo y’uburezi muri Conference ya Kibogora muri EMLR,Kwibuka Jean Damascène,yashimiye buri wese wagize icyo akora muri iri shuri ngo ibyishimirwa uyu munsi bibe bihari,kuko uburemere bwari buri mu gushaka ishuri ryisumbiye hano bwari bukomeye cyane,Leta irabumva,ababyeyi,abarezi, umuyobozi w’ishuri  Musabyimana Jean,itorero,umurenge n’akarere bakora ibituma rikomeza gutera imbere,agasaba ko ibyagezweho byabungabungwa,bikanakomeza kongerwa.

Umuyobozi wa komisiyo y’uburezi muri EMLR Conference ya Kibogora Kwibuka Jean Damascène asaba abarerera muri iri shuri kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe bahawe.

Kugeza ubu iri shuri riherereye mu mudugudu wa Ryagasagara,akagari ka Gatare,umurenge wa Macuba,rifite abanyeshuri 851, b’ay’inshuke,abanza n’ayismbuye, n’abarimu 26.Gitifu w’umurenge wa Macuba  Harindintwali Jean Paul wari witabiriye ibi birori, yavuze ko igiteza uburezi n’uburere cyose imbere umurenge utazahwema  kugishyigikira,na we ashimira ubuyobozi bwahazanye ishuri ryisumbuye,yizeza ubuvugizi ku bikibura ,asaba ababyeyi,abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri gukomereza aho bageze, bashimirwa.

Gitifu w’umurenge wa Macuba Harindintwali Jean Paul avuga ko hazakomeza ubuvugizi ngo n’ibitarahagera biboneke.

Aba bana bavuga ko batazi niba baba biga iyo Leta itabagoboka

zimurinda Esdras ( uwa 3 uturutse i bumoso) umaze imyaka 42 mu burezi ashimirwa ubudashyikirwa

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *