
Abanyamuryango ba Rugby bihaye igihe ntarengwa cyo kuba bafite ibyangombwa byuzuye
Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, hateranye inteko rusange idasanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, bimwe mubyo baganiriyeho ni abanyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange, gusimbura umubitsi ndetse no kwakira umunyamuryango mushya.
Abanyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange bagiriwe inama ndetse banamenyeshwa ko abatubahiriza iyo myanzuro bagomba kuzavanwa mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby,ariko nabo bemerannywa ko nibura mu mezi atatu bazaba babyubahirije.
Umuyobozi wa 1000 hills Rugby Bwana Serge Shema nyuma yo kubwirwa ko bo hari byinshi batujuje, yabasubije ko ibikenewe byose babizi kandi nta bufasha bakeneye maze yisabira ko bazaba babyujuje bitarenze iminsi 30.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya R...