
Imikosorere y’ ibizamini bya Leta ndetse n’insimburamubyizi ku bakosozi n’abagenzuzi byose birateguwe
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri mu Rwanda (NESA), kimaze imyaka ibiri n’amezi atatu, kirishimira ibyo kimaze kugeraho birimo ubugenzuzi bw’amashuri n’ireme ry’uburezi ndetse n’itegurwa ry’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri hamwe n’ibizamini bya leta by’abanyeshuri basoza amashuri mu byiciro bitandukanye.
Abayobozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri mu Rwanda (NESA)
Mu myaka yatambutse hagiye havugwa ikibazo cy’abarimu bakosora ibizamini ariko bagatinda kubona ibihembo by’akazi babaga barangije gukora, ariko ubu Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri mu Rwanda (NESA) kiratangaza ko ibyo byabaye amateka kuko ubu barangiza akazi babona ibyo basezeranye.
Umuyobozi w’ikigo cya Nyamata TSS Murasanyi Kazim...