
Uburengerazuba: Urubyiruko n’abagore bafashwa na Rwanda Action bahuguwe ku kunoza ibyo bakora
Urubyiruko n’abagore bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bibumbiye mu matsinda n’amakoperative yose hamwe 36 akora ibinyuranye birimo ububaji,ubudozi,gusudira n’ibindi, bahuguwe ku kunoza ibyo bakora no kubyaza umusaruro ubumenyi n’ibikoresho bahawe, bakivana mu mibereho igoye bakagera ku rwego rwo kwikungahaza no gutanga akazi.
Buri wese yiyemeje ingufu mu bimureba ngo intego yiyemejwe igerweho nta nkomyi.
Babisabwe n’umuyobozi wa Rwanda Action Mutuyimana Ella Liliane, mu biganiro by’umunsi umwe yagiranye na bamwe muri bo, afatanije n’abashinzwe iterambere ry’ibigo bito, ibiciriritse n’amakoperative muri utu turere twombi n’abakozi b’uyu muryango, barebera hamwe ibyo abafashijwe guhanga iyo mirimo bamaze kwigezaho, imbogamizi bagifite n’intego bafite imbere mu gukomeza kwiteza ...