
Rukara: Urubyiruko rwataye umuco ntaho rutaniye n’amatungo mu mibonano mpuzabitsina
Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bari kumwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa bayo basuraga urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza umurenge wa Rukara mu gasantere ka Karubamba, abakuze bavuga ko urubyiruko rwataye umuco ntaho rutaniye n’amatungo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Center ya Karubamba igaragaramo urubyiruko rwinshi kandi bakavuga ko gukoresha agakingirizo bituma batisanzura nabo bakundana, naho ababyeyi bakavuga ko urwo rubyiruko rutagirwa inama kuko rwamaze guta umuco.
Abayisenga Esperance ni umugore ukiri muto utuye mu murenge wa Rukara urasaba ko urubyiruko bagomba kuruba hafi kuko rwamaze kwangirika.
Agira ati: “Urebye imyitwarire yaryo ndetse n’imyifatire ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ntirugirwa inama kuko rwamaze kw...