
Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’
Solange Umutesi wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, uherutse kwemerera Perezida Paul Kagame ko yagize uburangare ku kibazo yagombye kumwibutsa, yasimbuwe kuri uyu mwanya, hashyirwaho Antoine Mutsinzi.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, rigaragaza ko habayeho amavugurura mu bagize Urwego Nshingwabikorwa mu Karere ka Kicukiro.
Ku mwanya w’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere ka Kicukiro, hashyizweho Antoine Mutsinzi, akungirizwa na Ann Monique Huss wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’aka Karere.
Izi mpinduka mu Rwego Nshingwabikorwa mu Karere ka Kicukiro, zibaye nyuma y’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame anenze imikorera y’uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere, Solan...