
Ubwikorezi rusange muri Kigali hagiye kongerwamo Bisi 300
Bisi nshya zirenga 300 zitwara abantu zizashyirwa ahagaragara i Kigali mu mezi atatu ari imbere kugira ngo ibibazo by’ibura ry’imodoka rusange byahuye n’abagenzi mu myaka mike ishize.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’igihugu ushinzwe ibikorwa remezo Patricie Uwase, mu kiganiro cy’igihugu cya 18 (Umushyikirano) kuri uyu wa mbere, 27 Gashyantare.
Asubiza ku kibazo cyabajijwe na Louis Habarurema, umuturage wifuzaga kumenya icyakorwa kugira ngo ikibazo cy’ubukererwe abantu bategereje bisi mu mujyi wa Kigali, Uwase Patricie yemeye ko ibibazo nkibi ari ukuri, yongeraho ko hari gahunda yo kubikemura .
Agira ati: “Turi hafi yo kugura bisi nshya 300 zizaza kugira ngo zuzuze izari zihari. Kugeza ubu dufite ikibazo cya bisi zidahagije kuko umubare wazo wagabanutse cyane. Kuva mu 2012 kug...