
Iyo hari uhagaritse imiti tumufata nkuwatorotse gereza-Nathan
Abanyamakuru bibumbiye muri Abasirwa barwanya virusi itera Sida bahuriye mu Karere ka Huye kugira ngo barebe uko ubwandu bwa HIV buhagaze kuri ako Karere, indatwa ziboneka muri ako karere ni 1830 zikorera mu bice bitandukanye bigera kuri 30.
Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Huye Bwana Hitiyaremye Nathan akaba yatanze ikiganiro muri abo banyamakuru uko ubwandu bwa HIV buhagaze mu karere,aho yagarutse ku bigo nderabuzima hamwe n’ibitaro by’Akarere bigera kuri 18, kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022 abari bamaze kwandura bagera kuri 281 naho abahise bitabira gufata imiti ni 245 ariko hari abataratangira imiti bagera kuri 36.
Agira ati “Buriya iyo hari umuntu uhagaritse gufata imiti muri ibyo bigo nderabuzima hamwe n’ibitaro by’Akarere tumufata nkuwatorotse gere...