
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Guterres ku bibera muri DRC
Perezida wa Republika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, ibiganiro byagarutse ku bibera mu burasirazuba bwa RDC.
Nkuko yabyanditse abinyujije ku rubuga rwe rwa twiiter, Perezida Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro na Guterres ku birebana n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwaCongo, bombi ngo baganiriye ku nzira n’uburyo bwakwifashishwa mu guhosha izo mvururu biciye mu mahoro n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanweho mu biganiro bya Nairobi, ibya Luanda ndetse n’ibindi byumvikanweho mu biganiro byagizwemo uruhare n’amahanga.
Perezida Kagame akavuga ko icy’ingenzi ari ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.
Ibi bije nyuma y'aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye Ambasaderi w'u Rwanda, Vincent...