Monday, September 25
Shadow

Month: September 2022

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugege gusubika igihano nta somo byatanga

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugege gusubika igihano nta somo byatanga

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Kuri uyu munsi mu gusoma urubanza rwa Bampoliki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze gusubika igihano nta somo byatanga k’umuntu wari icyitegererezo bityo akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60. Ni mu rubanza yaburanaga aho yafatiwe mu cyuho yaka indonke umucuruzi Norbert Gatera yari yarajujubije amwaka amafaranga kugira ngo adafungirwa uruganda rwe rukora inzoga ruri ku gisozi aho bakunze kwita kuri Romantic Gaden. Nyuma yo kuburana mu mizi ndetse ubushinjacyaha bukamusabira gufungwa imyaka 20 hamwe n’ihazabu ya miliyoni 200, mu bushishozi bwabo abacamanza b’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge bakaba bamukatiye igifungo cy’imyaka 4 hamwe n’ihazabu ya miliyoni 60. Urukiko mu b...
Ingimbi z’umukino wa Cricket zerekeje muri Nigeria mu mikino nyafurika

Ingimbi z’umukino wa Cricket zerekeje muri Nigeria mu mikino nyafurika

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Muri uru rukerera ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 19,zerekeje mugihugu cya Nigeria,Mu mikino nyafurika yomwitsinda rya 2. Kuri uyu wagatanu abakinnyi b’u Rwanda rugiye guhura n’ibihugu nka Kenya,Sierra Leone,Ghana,Botswana,Malawi na mozambique,iyi mikino ikazatangira tariki ya 30 Kanama kugeza tariki 8 nzeri 2022. Igihugu kizahiga ibindi kizazamuka mwitsinda ryambe aho kizacakirana na Uganda,Tanzania,zombia imikino izabera mugihugu cya Zambia ahazava ikipe imwe rukumbi igomba gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi. MUSAALE Stephen Président wa federation ya cricket murwanda,yibukije aba basore ko bagiye guhangana kandi ko bagomba gukora nkibyo bashiki babo bakoze, Yabaseranyije ko nibagera kumihigo biyemeje nabo nkubuyobozi bazashyira mungiro ibyo babasa...
Karongi:Umubyeyi utwite ufite Virusi itera Sida arakurikiranwa kugeza abyaye

Karongi:Umubyeyi utwite ufite Virusi itera Sida arakurikiranwa kugeza abyaye

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Mu bitaro bya Kibuye mu ishami rya ARV bakurikirana umubyeyi utwite basanganye Virusi itera Sida kugeza amaze kubyara kugira ngo umwana atwite abashe kuvuka adafite Virusi itera Sida. Ibi byangararijwe abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry'abanyamakuru bandika ku nkuru z'ubuzima barwanya Sida (Abasirwa ) n’umuforomo ukurikirana abafite Virusi itera Sida kuri ibyo bitaro Mukanyarwaya Mediatrice, aho ababana umwe yanduye virusi itera Sida mu bitaro bya Kibuye hari 80. Agira ati “Uyu mwana tumukurikirana agisanwa, iyo tugize amahirwe hakaza abakimara gushyingirwa turabibigisha, ariko tugira ibiganiro hano mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima byose tubashishikariza kwipimisha bakimara kumenya ko basamye bakabapima HIV kugira ngo abasanze ayigite batangire kumukurikirana hakir...
IBUKA yasabye ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwakwihutishwa

IBUKA yasabye ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwakwihutishwa

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Umuryango wa Ibuka uharanira inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, urasaba ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwakwihutishwa kugira ngo hadakomeza kubaho ibyarutinza nyamara uregwa ageze mu zabukuru.   Kuri uyu wa 4 ni bwo uru rubanza ruratangira kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi. Felicien Kabuga yamenyekanye nk’umucuruzi ukomeye ariko na none wakoranaga bya hafi n’abanyapolitiki bakuru mu Rwanda.  Mu 1993 ni bwo yashyingiye umuwe mu bakobwa be, umuhungu wa perezida Juvenal Habyarimana.  Kabuga Felisiyani kandi ni sebukwe w’uwari minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware we wakatiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania. Kabuga yari umurwanashyaka wa...
MINISANTE irimo kugenzura niba imiti yifashishwa mu kuvura Malariya yaba itakiyishoboye

MINISANTE irimo kugenzura niba imiti yifashishwa mu kuvura Malariya yaba itakiyishoboye

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Mnisiteri y'Ubuzima iravuga ko irimo gukurikiranira hafi niba imiti yifashishwa mu kuvura Malariya yaba itakiyishoboye, kugira ngo hagire igikorwa mu maguru mashya. Ibi biravugwa mu gihe abashakashatsi ku ndwara ziterwa n’imibu muri Afurika, bari mu nama y'iminsi 3 i Kigali biga uko bazica burundu. Ku rwego rw'isi, abantu basaga miliyoni 241 barwaye malariya mu mwaka ushize wa 2021, abasaga ibihumbi 700 bo bishwe nayo mu 2020 nk’uko raporo kuri malaria y’ishami rya loni ryita ku buzima OMS ibigaragaza. Ibihugu 6 ubwabyo byihariye 55% by'abayirwaye bose ku rwego rw'isi birimo Nigeria, Republika iharanira demokarasi ya Congo, Uganda, Mozambique, Angola, Burkina Faso. Muri uku kwezi kwa Nzeri mu Rwanda abaturage bahawe inzitiramibu zikoranye umuti nyuma y'igihe ...
Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini barataka ko inzara ibiciye mu mazu bahawe

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini barataka ko inzara ibiciye mu mazu bahawe

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini mu Karere ka Nyaruguru bamazemo amezi abiri bahatujwe, ariko barataka ubukene ndetse n’ibibazo byinshi bibugarijwe harimo inzara ndetse no kubura amafaranga yo kugura umuriro muri ayo mazu. Abajyaga bajya guca inshuro cyangwa guhingira abandi ntabwo bagihabwa ako kazi kuko ngo ntacyo babona cyo kubahemba, ikindi aho bavannywe ni kure yaho batujwe kandi batishoboye ku buryo ubu abenshi mubahatujwe baraburara. Ubwo hafungurwaga ukwezi ko gusoma abayobozi basuye uyu mudugudu wa Munini abayobozi batuye aho hafi babujije abatuye muri uwo mudugudu kwegera abo bayobozi kuko babasabaga kujya kwihisha ngo ntibagaragare kubera imibereho mibi babayeho. Bamwe batashatse ko amazina yabo atangazwa bagerageje kuvuga ko ubuzima barimo burutwa naho bari ...
Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije minisitiri w’ingabo z’Uburusiya, yirikunnywe

Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije minisitiri w’ingabo z’Uburusiya, yirikunnywe

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yirukanye Jenerali wari ushinzwe kuyobora ibikorwa byo gutanga ibikoresho ku gisirikare cy'iki gihugu byagabanyije umuvuduko muri Ukraine. Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije minisitiri w'ingabo z'Uburusiya, yakuwe ku mwanya we ku wa gatandatu, nkuko minisiteri y'ingabo yabitangaje ku rubuga rwa Telegram. Iyi minisiteri yavuze ko uyu Jenerali, w'imyaka 67, "yarekuwe" kugira ngo abone uko ajya mu kandi kazi. Azasimburwa na Koloneli Jenerali Mikhail Mizintsev, wayoboye igikorwa cy'Uburusiya cyo kugota umujyi uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Mariupol muri Ukraine. Jenerali Bulgakov yari ashinzwe ibikoresho by'igisirikare cy'Uburusiya kuva mu mwaka wa 2008. Ndetse ni we wari ushinzwe gutuma igisirikare cy'Uburusiya gikomeza kug...
Birakekwa ko Ebola imaze kwica abantu 21

Birakekwa ko Ebola imaze kwica abantu 21

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje ko bishoboka ko Ebola imaze kwica abantu 21, abo barimo bane byemejwe neza ko ariyo yabishe na 17 bagikeka ko ari yo yabahitanye.   Iyi ndwara yatangajwe muri iki gihugu kuwa kabiri w’icyumweru gishize bikekwa ko abamaze kuyandura bose ari 34; barimo 16 byemejwe neza na 18 bagikekwa, nk’uko iyi minisiteri ibivuga. Iyi ndwara iracyiganje mu karere ka Mubende, gusa yabonetse no mu gace ka Kygegegwa na Kassanda, iyi minisitier ivuga ko itaraboneka mu murwa mukuru Kampala. Kugeza ubu ibihugu byo mu karere bituranye na Uganda byafashe ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyabigeraho.  Leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage kwirinda kujya muri iki gihugu muri iki gihe kivugamo iyi ndwara.   Ishami rya ONU ryita ku buzima, ...
Zelensky yasezeranyije gufata neza abasirikare b’Uburusiya bahunga urugamba

Zelensky yasezeranyije gufata neza abasirikare b’Uburusiya bahunga urugamba

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE, UMUTEKANO
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abasirikare b'Uburusiya bazishyikiriza Ukraine bazafatwa "mu buryo bwa gipfura". Mu ijambo avuga buri joro, Zelensky yingingiye Abarusiya kwirukanka cyangwa bakishyikiriza Ukraine nibagera ku rugamba. Bibaye nyuma yuko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ashyize umukono ku itegeko rikuba inshuro ebyiri igihano ku basirikare b'Uburusiya bahunga urugamba cyangwa batubaha amategeko bahawe. Imyigaragambyo yindi yadutse mu Burusiya kubera guhamagarira abaturage bamwe kwinjira mu gisirikare, hakaba hari gahunda yuko abahoze mu gisirikare 300,000 bahamagazwa nk'abasirikare b'inyongera. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wo mu Burusiya, OVD-Info, watangaje ko abantu 700 batawe muri yombi ku wa gatandatu, mu gihe abandi b...
Cooperative  y’ikawa ya Gisuma yishimira umwanzuro wafashwe ku kibazo bari bafitanye na HABIYAMBERE Guillaume

Cooperative y’ikawa ya Gisuma yishimira umwanzuro wafashwe ku kibazo bari bafitanye na HABIYAMBERE Guillaume

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Abagize Gisuma Coffe Cooperative barishimirako ubutumwa bageneye  umukuru w’igihugu binyuze ku muyobozi wabo bwamugezeho kandi bakaba barikubona ibisubizo byubwo butumwa bari bamugeneye. Mu ruzinduko umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame aheruka kugirira mu turere dutandukanye turimo na karere ka Nyamasheke aho yahuye na baturage bari baturutse hirya no hino mu mirenge igize Nyamasheke ndetse n’abaturanyi bako karere. Nkuko bisanzwe Umukuru w’Igihugu iyo yasuye abaturage mu karere runaka agira igihe agenera abaturage kugira ngo baganire nawe abafite ibitekerezo,ibyifuzo n’ibibazo babimugezeho bishakirwe ibisubizo mu buryo burabye. Ari mu karere ka Nyamasheke umuturage witwa Nshimiyumukiza Phiremon uhagarariye Gisuma Coffe Cooperative yabwiye Umukuru w’Igihugu ko a...