
Muzabyaza umusaruro Ibikoresho bigezweho muhawe – Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda ‘Omar Daair’
Kuri uyu wa Kane , nibwo ku cyicaro gikuru cy’Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda ku Kacyiru, habereye Umuhango wo gushyikiriza Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Rugby mu Rwanda, ibikoresho bigezweho bijyanye n’uyu Mukino.
Ni Umuhango wayobowe na Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Bwana Omar Daair, witabirwa kandi na Bwana Kamanda Tharcisse, Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kajangwe Joseph, Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwiringiyimana Callixte ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bakozi ba Ambasade.
Bimwe mu bikubiye muri ibi bikoresho iri Shyirahamwe ryahawe, harimo; Imyenda igezweho yo gukinana, iyo gukoresha imyitozo, Imipira yo gukina ndetse n’ibindi bikoresho bijyanye n’igihe ...