Monday, September 25
Shadow

Month: May 2022

Maroc: Abarenga abantu 300 banduye Covid-19

Maroc: Abarenga abantu 300 banduye Covid-19

Amakuru, MU MAHANGA, RWANDA
Amakuru dukesha Arabe news avuga ko abantu 320 banduye Covid-19 ariko ntawahitanywe nayo ibipimo byafashwe mu masaha 24 ashize, ubu kugeza ubu abamaze kwandura bageze 1.628, naho abari mu bitaro barimo kwongererwa umwuka ni 0.3%. Ibyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022 Umubare wa bamaze kwikingiza urukingo rumwe bageze kuri 24.832.317, naho umubare  wa bamaze gufata inking ebyiri ukaba ari 23.313.391, mu gihe abamaze gufata inking zose uko ari eshatu ni 6.425.325. Ariko nubwo handuye Covid-19 abantu 320 umunsi umwe abakize uwo munsi ni 175mu masaha 24, bityo kuva muri werurwe 2020 abamaze kwandura ni 1.168.303, naho abamaze gusubira mu kazi kubera ko bamaze gukira ni 1.150.599 bangana na 98% bamaze gukira neza. @Rebero.co.rw
GS Kimisagara among the girls to represent Nyarugenge District

GS Kimisagara among the girls to represent Nyarugenge District

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
 On Sunday 29 th May 2022 the games in Kigali City among 40 schools which were chosen in the inclusive  competitions Unified Chamions Schools had to continue, thus taking place in Nyarugenge District, as per the competition, the was a football competition for boys and girls the Boccer and Athletism. It’s the games which were organized by Special Olympics under the support of Mohammed Bin Zayed Al Nahyan, these games are promoted in schools for the purpose of countering: discrimination and harassment, to fight poor mindset and bad behaviors, to eradicate the demeaning terms which are used against persons with disabilities, to honor all the students, persons with mental disabilities and others who don’t have it.  The games took place at Kagugu School SOS, where Head Masters and pa...
Gicumbi HC yasubiriye Police HC mu irushanwa rya GMT

Gicumbi HC yasubiriye Police HC mu irushanwa rya GMT

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022, mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi abatoza n’abasifuzi muri Handball bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94, ikipe ya Gicumbi Handball Club yongeye kwereka Police Handball ko itayitsinze biyigwiriye. Amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu bahungu n’abakobwa yari yabikoreye ku ruhande rw’abahungu umukino wa nyuma wahuje Gicumbi HC na Police HC, umukino ukaba wararangiye ikipe y’Akarere ka Gicumbi yongeye kwereka Ikipe ya Police HC ko igikeneye kwiyubaka kuko yayitsinze iyirusha cyane. Gicumbi HC 44- 37 Police HC Ku mukino wahuje abagore nubwo hatitabiriwe n’amakipe menshi ariko usibye amakipe y’amashuri naza Kaminuza hiyongereyemo n’ikipe ya Gicumbi bigaragara ko ikirimo kwiyubaka ariko nimara kumenyera umenya nayo izatangira gusarur...
GS Kimisagara mu bakobwa niyo izahagararira Akarere ka Nyarugenge

GS Kimisagara mu bakobwa niyo izahagararira Akarere ka Nyarugenge

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 imikino yo mu mujyi wa Kigali irimo guhuza amashuri mu bigo byatoranijwe 40 mu irushanwa ry’Imikino idaheza mu mashuri ( Unified Champions Schools) yarakomeje aho yakomereje mu Karere ka Nyarugenge, muri iryo rushanwa hakaba harabaye imikino y’umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa, umukino wa Boccer ndetse n’imikino ngororamubiri. Ni imikino yateguwe na Special Olympics ku nkunga ya Mohammed Bin Zayed Al Nahyan, iyi mikino ikaba iteza imbere mu mashuri: Kurwanya itotezwa no guheza, Kurwanya imyumvire n’imyitwarire mibi, Gukuraho imvugo zisesereza zikoreshwa cyane cyane ku bantu bafite ubumuga, Guha agaciro abanyeshuri bose( Abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite). Iyi mikino ikaba yarabereye Kagugu mu kigo cy’amashuri cya SOS ah...
Competition in Unified Champions Schools (Unified Champion Schools)

Competition in Unified Champions Schools (Unified Champion Schools)

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
 Special Olympics Organization Rwanda is an International which cares and carries advocacy on persons with mental disabilities through sports and it started its operations in Rwanda in 200 and currently operational in about 200 countries.   Special Olympics Organization through Unified Champions Schools where children with mental disabilities play with children without mental disabilities while playing in the pitch.    The games started in 110 schools including 40 from Kigali City, and 70 additional schools from the Eastern Province and the Project will continue until June 2023, in the 30 Districts that comprise Rwanda.     The Director of Sports in Special Olympics Muhire Patrick Guevara outlined how the games will be played ...
Rwandair yahagaritse ingendo, Ambasaderi yahamagajwe,M23 umutwe w’Iterabwoba

Rwandair yahagaritse ingendo, Ambasaderi yahamagajwe,M23 umutwe w’Iterabwoba

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Guverinoma ya DRC yagize icyo itangaza nyuma yo kubura imirwano mu majyaruguru ya Goma (Nord-Kivu), aho inyeshyamba za M23 zahanganye n’Ingabo za Congo. Yatumije inama kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022 I Kinshasa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, inama y’umutekano yaguye muri Palais de la Nation. Impand z’umuyobozi w’Ikirenga w’Ingabo za RDC na Police y’Igihugu,abayobozi ba Sosiyete Civile, Ingabo, abashinzwe umutekano hamwe na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba n’uwimbere mu gihugu, nuw’Ingabo hamwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, bateranye barebera hamwe ikibazo cy’umutekano mu ntara ebyiri kitameze neza. Ibyatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma kuri Television RTNC Patrick Muyaya ku nama ya mbere mu ...
Imikino ya nyuma muri Basketball African League US Monastir na Petro de Luanda

Imikino ya nyuma muri Basketball African League US Monastir na Petro de Luanda

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Imikino ya nyuma yo muri BAL imaze icyumweru ibera mu Rwanda kuri BK Arena irasozwa kuri uyu munsi amakipe akina iyo mikino yanyuma yari yabaye aya kabiri mu matsinda yarimo aho bakiniye, kuko US Monastir yabaye iya kabiri mu itsinda ryakiniye muri Senegal mu gihe Petro de Luanda yabaye iya kabiri mu itsinda rya Nile Conference ryakiniye mu Misiri. Ikipe ya Zamalek yari ifite iki gikombe kuko niyo yacyegukanye umwaka ushize ubwo cyakinirwaga mu Rwanda itsinze US Monastir ku mukino wa nyuma muri BAL 2021 (Zamalek 76–63 US Monastir), yari imaze imikino 12 idatsindwa muri BAL, ni nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari itanu mu gice cya Nile Conference. US Monastir ihanganye na Zamalek muri 1/2 cya BAL Zamalek yari yizeye ko yongera kwitwara neza nkuko umwaka ushize bya...
Irushanwa ry’imikino idaheza mu mashuri (Unified Champion Schools)

Irushanwa ry’imikino idaheza mu mashuri (Unified Champion Schools)

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Umuryango Special Olympics Rwanda ni Umuryango Mpuzamahanga wita ukanakorera ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe  binyuze muri Siporo, ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda muri 2003, ukaba uri mu bihugu bigera muri 200. Umuryango Special Olympics ibinyujije mu mushinga wa Unified Champions Schools ( Irushanwa ry’imikino idaheza) mu bana bari mu mashuri, aho abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bakina n’abadafite ubumuga bagahurira mu kibuga. Iyi mikino ikaba yaratangiye mu bigo by’amashuri 110, birimo ibigo 40 byo mu mujyi wa Kigali hamwe n’ibigo 70 byo mu ntara y’iburasirazuba, uyu mushinga ukaba uzakomeza kugera muri Kamena 2023 mu turere 30 tugize u Rwanda. Umuyobozi wa Siporo muri Special Olympics Muhire Patrick Guevara yavuze uburyo iyi mikino izakinwa ndets...
Perezida Kagame asanga kwigira kwa Afurika bitavuze ko iba nyamwigendaho

Perezida Kagame asanga kwigira kwa Afurika bitavuze ko iba nyamwigendaho

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA, UBUKUNGU
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhamagarira Abanyafurika kubakira ku masomo yatanzwe n’icyorezo cya COVID19 bityo bagaharanira kwigira no kwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo kuko akimuhana kaza imvura ihise. Hari mu nama yamuhurije hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu mu Isi, World Economic Forum 2022. Ni inama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Hage Geingob wa Namibia, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Dr. Lazarus Chakwera wa Malawi ndetse na Visi Perezida wa Tanzania Dr. Philip Isdor Mpango. Perezida Kagame yagarutse ku masomo Afurika ikwiye gukura mu kaga k’imyaka 2 icyorezo cya COVID19 cyimaze. Aha umukuru w’igihugu yibukije ko mu gihe inkingo zari zimaze kuvumburwa ib...
Nord-Kivu: M23 yateye ibirindiro bya FARDC muri Teritwari ya Nyiragongo

Nord-Kivu: M23 yateye ibirindiro bya FARDC muri Teritwari ya Nyiragongo

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE, UMUTEKANO
Murukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Gicurasi, habaye ibitero byungikanyje ku birindiro bya FARDC muri Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, hamwe no mu nkengero za Tchanzu,Runyoni na Kanombe muri Teritwari ya Rutshuro ( Nord-Kivu). Nkuko amakuru atandukanye atugeraho, izo nyeshyamba zashakaga uburyo zisubiza umusozi wa Tchanzu, Runyoni muri teritwari ya Rutshuru yatakaje mu mirwano bagiranye Yuma y’iminsi itatu ishize. Andi makuru akavuga ko hari igitero cyateye muri Kanombe muri Teritwari ya Rutshuro, mu birometero nka 12 y’ikigo cya gisirikari cya Rumangabo. Abaturage ba Bunagana bakaba bagize ubwoba bwinshi kubera uburyo bumva ibibunda biremereye bisakuza, ariko Umudugudu wa Kanombe na Nyesisi muri Gurupoma ya Kisigari,abaturage bakaba bahunze berekeza muri Rugari n...