Monday, September 25
Shadow

Month: April 2022

HENRIETTE Ishimwe agiye gukinira ikipe yitwa THE BARMY ARMY TEAM

HENRIETTE Ishimwe agiye gukinira ikipe yitwa THE BARMY ARMY TEAM

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri icyi cyumweru umukinnyi w'umunyarwandakazi muri CRICKET ISHIMWE HERNIETTE arahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’abarabu DUBAI Azaba agiye kwitabira irushanwa ryiswe Fair break Global Invitational 2022 bakazakina ibizwi nka T20, HENRIETTE Ishimwe akaba agiye gukinira ikipe yitwa THE BARMY ARMY TEAM Iri rushanwa rikazatangira kuva tariki ya 1 - 15 Gicuransi 2022,Biteganyijwe ko uyu mukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’Igihugu y'u Rwanda ya Cricket, akaba anasanzwe anayibereye kapitene wungirije. Azaba ari kumwe na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino nka HEATHER KNIGHT usanzwe ari kapiteni w'ikipe y’ Igihugu y'u Bwongereza,LAURA WOLVAARDT w'umunya South Africa,DEANDRA DOTTIN West Indies,FATIMA SANA Pakistan,RUMANA AHMED Bangladesh,TARA NORRIS w'umun...
Abiga amashuli y’imyuga barasaba ko umwanya n’imbaraga mu masomo ya Pratique byakongerwa.

Abiga amashuli y’imyuga barasaba ko umwanya n’imbaraga mu masomo ya Pratique byakongerwa.

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Abanyeshure biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro barasaba ko umwanya n’imbaraga zishyirwa mu masomo ya Pratique byakongerwa ndetse bagahabwa n’ibikoresho bihagije. Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), ruvuga ko Leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu gushaka ibikoresho bigezweho kw’isoko ry’umurimo ndetse no guhugura Abarimu. Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by’imyuga n’ubumenyingiro basaba ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa bya Pratique muri aya mashuli, ibikoresho bikongerwa, ndetse kandi naho biri bigakoreshwa kuko bavuga ko haraho bibanda cyane mu masomo ya Theories. Umwe muribo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yamubwiye ko “Hari ibigo biba bidafite ibikoresho bihagije, nk’ibivanga beton,…icyakorwa ni ukubyongera mu bigo b...
Muri Rwanda Peace Academy hasojwe amasomo y’abaturutse mu bihugu 9

Muri Rwanda Peace Academy hasojwe amasomo y’abaturutse mu bihugu 9

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Kuri uyu wa Gatanu, mu kigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rwanda Peace Academy kiri i Nyakinama mu karere ka Musanze, hasojwe amasomo y'abaturutse mu bihugu 9. Ibi bihugu bigize umutwe w'ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Ni amasomo yahawe abantu 29 barimo abasivile, basirikare n'abapolisi mu gihe cy'iminsi 10, yari agamije kubongerera ubumenyi mu kunoza igenamigambi mu butumwa. Ibihugu bigize umutwe w'ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye harimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia na Sudan. @REBERO.CO.RW
Ingufu z’amashanyarazi zikora zizagabanya ibyuka bihumanya ikirere

Ingufu z’amashanyarazi zikora zizagabanya ibyuka bihumanya ikirere

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Ikigo cya MTN Rwanda kigeza itumanaho ku banyarwanda hose cyangwa se abafatabuguzi hirya no hino, ariko gucuruza amakarita ni Ibiza byunganira iryo tumanaho,ariko kugira ngo iryo tumanaho rigere kubafatabuguzi babo nuko hakoreshwa umuriro w’amashanyarazi. Uyu muriro ukaba ari bimwe mu byangiza ikirere tuvanamo umwuka duhumeka, uwo muriro ukaba wohereza mu kirere ibyuka bigihumanya bingana na toni 3.100 bivuye mu ngufu z’amashanyarazi tugura mu kigo cy’igihugu gitanga amashanyarazi cya REG. Kugira ngo hagabanywe uburyo bwo guhumanya ikirere, nkuko amasezerano ya Paris avuga bagomba kugabanya kugera ku kigero cya 20, MTN Rwanda irashaka kugabanya kugera kuri 1,50, ibyo bikazashoboka tugabanya ingufu z’amashanyarazi dukoresha mu mashani zacu. Gakwerere Eugeni umuyobozi wa Tekini...
Ibisasu bya rokete byakubise kuri Kyiv mu gihe Guterres yari muri Ukraine

Ibisasu bya rokete byakubise kuri Kyiv mu gihe Guterres yari muri Ukraine

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Ibisasu bya rokete byakubise ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu ruzinduko rw'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) muri uwo mujyi, aho yanenze akanama k'umutekano k'uyu muryango aboyoboye. António Guterres yavuze ko ako kanama kananiwe gukumira cyangwa gusoza intambara yo muri Ukraine. Yavuze ko ibi ari "isoko y'akababaro kenshi, kubihirwa hamwe n'uburakari". Yongeyeho ati"Reka mbisobanure neza, kananiwe gukora buri kintu cyose gafite mu nshingano zako mu gukumira no gusoza iyi ntambara". Aka kanama k'umutekano ka ONU, kagizwe n'ibihugu 15, by'umwihariko gafite inshingano yo gutuma ku isi habaho amahoro n'umutekano. Ariko karanenzwe, harimo no kunengwa na leta ya Ukraine, kubera kunanirwa kugira icyo gakora kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi kwa kabiri. ...
Hari impungenge ko imishinga y’iterambere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari itazarangira

Hari impungenge ko imishinga y’iterambere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari itazarangira

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yagaragaje impungenge ko imishinga y’iterambere mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 itaragera ku kigero gishimishije ugereranyije n’igihe gisigaye kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire muri Kamena 2022, ibi akaba ari na byo bigira ingaruka zo kwimukana amafaranga menshi mu wundi mwaka (opening balance). Kuri uyu wa gatatu Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu badepite yagejeje ku nteko rusange igipimo cy’uko ingengo y’imari ya leta ya 2021-2022 yakoreshejwe mu mezi 6 ya mbere. Ni nyuma y’aho iyo Komisiyo igiranye ibiganiro n’uturere twose n’umujyi wa Kigali ku Ngengo y’imari imaze gukoreshwa y’umwaka wa 2021-2022. Mu biganiro Komisiyo Komisiyo y’ingengo y’imar...
Impanuka ya Florent Ibenge Ikwanga izamara iminsi 7 kugeza kuri 10

Impanuka ya Florent Ibenge Ikwanga izamara iminsi 7 kugeza kuri 10

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Umutoza w’ikipe ya RSB Berkane (Maroc), Jean-Florent Ibenge Ikwanga ntazaboneka hagati y’iminsi 7 kugera kuri 10, nkuko byatangajwe n’ikipe yo muri Maroc kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata nkuko babicishije ku mbuga zabo. Nyuma y’ikipe yo muri Maroc, Umutoza w’Umukongomani yagize imvune ku ruti rw’umugongo  nyuma y’impanuka yakoze.ubwo bagarukaga mu myitozo ubwo bari bamaze kubona itike ibajyana muri ½ mu gikombe cy’impuzamashyirahamwe ku ma kipe yatwaye ibikombe iwayo. Kugeza ubu, uwahoze atoza A.S Vclub ya Kinshasa ari mu bitaro bya CHU Mohammed VI aho arimo gukorerwa ibizamini. RSB Berkane izakina ½ umukino ubanza tariki ya 8 Gicurasi  I Lubumbashi, na T.P Mazembe, umukino wo kwishyura ukazaba mu byumweru bibiri muri Maroc @Rebero.co.rw
RDC- Rutshuru : Ibitero bya M23batera ingabo za FARDC muri Chengerero

RDC- Rutshuru : Ibitero bya M23batera ingabo za FARDC muri Chengerero

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Inyeshyamba za muvoma 23 Werurwe, M23, bateye muri iki gitondo cyo kuwa gatatu tariki ya 27 Mata 2022, ibirindiro by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC i Chengerero muri Gurupoma ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Nord-Kivu. Aya makuru yatanzwe muri icyo gitondo n’umuvugizi wa Operation Sokola 2, Lieutenant Colonel Djike Kaiko Guillaume watangaje ko izo nyeshyamba bashatse kwiyoberanya muri position y’ingabo zabizerwa mbere yo guhingwa. Aya makuru aremezwa nuko ubushobozi n’ubushake bw’ingabo z’igihugu za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zagaruye umutekano n’amahoro muri iyo zone zihigika izo ngabo zari zifatanije n’abaturage nabaturuka hanze. @Rebero.co.rw
Rayon Sport mu bihe byayo byiza ishimisha abakunzi bayo

Rayon Sport mu bihe byayo byiza ishimisha abakunzi bayo

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Rayon Sports mu mukino ubanza wa ¼  yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu gikombe cy’Amahoro wabereye ku matara kuri  Stade ya Kigali i Nyamirambo  kuri uyu wa Kabiri ku mugoroba. Ni umukino wakurikiwe n’abakunzi benshi ba Rayon Sport kandi bari bakanguriwe ko bagomba kuba hafi y’ikipe yabo kugira ngo bayitize umurindi, abakunzi bayo bakaba baje ari benshi kandi bakaba banayisezeranije kuzayiherekeza mu mukino wo kwishyura uzabera mu Karere ka Bugesera.  Mussa Esenu yatsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetsemo atsinda n’umutwe ku munota wa 10, ku mupira bahererekanije  wabanje gukorwaho n’umutwe wa  Blaise nyuma yo guterwa na Iranzi . Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka uburyo yabona igitego cya kabiri ku  buryo bwabonywe na rutahizamu w’Umugande ku  15', ...

KNC ntabwo yemera ko yatsinzwe na AS Kigali imurusha

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Umuyobozi wa Gasogi United Bwana Kakooza Nkuriza Charles (KNC) ntavuga rumwe n’abasifuye umukino wabahuje na As Kigali muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Nubwo ikipe ya AS Kigali yabonye igitego yemera ko yaherekejwe n’abasifuzi kugira ngo itahukane itsinzi, akaba yaramaze iminsi atikoma abasifuzi kuko akenshi iyo atsinzwe avuga ko yibwe. Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala mu gice cya kabiri cyatumye AS Kigali yegukana intsinzi mu mukino ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gasogi United ni yo yabonye uburyo bwinshi bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere, ariko Hassan Djibrinne atera hejuru cyane. Umuyobozi wa Gasogi United yakomeje agira ati “Mu gice cya mbere twagombaga kuba ...