
Perezida Kagame yakiriye Liberata Mulamula wazanye ubutumwa bwa mugenzi we wa Tanzania
Kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula n’itsinda ayoboye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje aya makuru byavuze ko Minisitiri Mulamuka yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.
Muri Kanama 2021 Perezida Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Icyo gihe abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kwagura ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko nubwo umubano w’ibihugu byombi ari nta makemwa, hari inzego zimwe na zimwe zikwiye kongerwamo ingufu.
Yagize ati “Nk'uko mubizi mu Isi ya none imibanire y’ibihugu ish...