
Abamotari bo muri Gasabo basabwe guhesha agaciro umwuga wabo
Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022, abatwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Gasabo bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’inzego zitandukanye ku mikorere mishya n’imirongo ngenderwaho mu kazi kabo ka buri munsi.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye, umuyobozi w’agateganyo w’urwego ngenzura mikorere RURA Eng Deo Muvunyi n’abandi.
Minisitiri w’ibikorwaremezo yabwiye abamotari ko ibibazo byabo byumvishijwe kandi byahawe umurongo bityo ko nabo bagomba gukomeza guhesha agaciro umwuga wabo ukarushaho kubateza imbere n’imiryango yabo.
Ati “Mwavugaga ko mutanga amafaranga menshi haba mu makoperative ndetse n’imisoro mutazi aho i...