
REMA yatangije gahunda ifasha abanyarwanda gutunga ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yatangije Rwanda Cooling Initiative's Green On-Wage (R-COOL GO), gahunda izafasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.
Abakozi bujuje ibisabwa, baba bakora mu nzego za Leta cyangwa abikorera, bashobora gusaba inguzanyo muri banki ziri muri iyi gahunda, bakabasha kugura ibikoresho bishya bikonjesha byujuje ubuziranenge bwashyizweho na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije witwa United for Efficiency (U4E) n’ikigo cyitwa Basel Agency for Sustainable Energy.
Umuyobozi ...