Monday, September 25
Shadow

Month: December 2021

Hakenewe kongerwa imbaraga mu kugenzura ruswa ivugwa mu nzego z’uburezi.

Hakenewe kongerwa imbaraga mu kugenzura ruswa ivugwa mu nzego z’uburezi.

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparancy International Rwanda bwagaragaje ko muri Minisiteri y’Uburezi harimo ruswa mu gushyira mu myanya abarimu ndetse no guhindurira abanyeshuri ibigo. uyu muryango usaba inzego zibishinzwe kongera imbaraga mu kubigenzura. Ku ruhande rwa Minisiteri y’uburezi ivuga ko yamenye iki kibazo maze ikirwanya binyuze mu kwigisha abanyeshuri ndetse n’abarezi ububi bwa Ruswa hagamijwe kuyikumira no kuyirwanya. Muri ubu bushakashatsi bushyirwa ahagaragara buri mwaka, Rwanda Bribery index, muri uyu mwaka bwagaragaje ko minisiteri y’uburezi iza mu bigo bitanga servisi zamunzwe na ruswa. Uyu muryango ugaragaza ko uyu mwaka byaturutse ku barimu bamwe bahabwa akazi kure y’aho basanzwe batuye bityo bagahitamo gutanga ruswa...
Omicron: Umunsi umwe u Rwanda rwatangaje abanduye bashya barenga 1000

Omicron: Umunsi umwe u Rwanda rwatangaje abanduye bashya barenga 1000

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Tariki 30 Ukuboza Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abantu bashya 1,488 bahwanye na 6,1% ari bo banduye Covid-19 ku wa kane, bakaba bakomeje kwiyongera kuva haboneka ubwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije bwa Omicron. Biyongereyeho abarenga 1000 ku banduye bashya 998 u Rwanda rwari rwatangaje ku munsi wabanje. Umurwa mukuru Kigali ni wo wihariye umubare munini, ahabonetse abanduye bashya 764. Uturere two mu majyepfo Huye n'Amajyaruguru Musanze dufite abanduye 96 mu gihe akarere ka Rusizi kagize 108 banduye bashya mu Rwanda. Kuva ku itariki ya 14 y'uku kwezi kwa cumi na kabiri ubwo u Rwanda rwatangazaga ko mu gihugu habonetse abantu ba mbere banduye ubwoko bushya bwa Omicron bwandura cyane kandi byihuse kurushaho, imibare yakomeje kwiyongera umunsi ku munsi. ...
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaburiye Perezida w’Amerika Joe Biden ko umubano w’ibihugu byombi ushobora gusenyuka

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaburiye Perezida w’Amerika Joe Biden ko umubano w’ibihugu byombi ushobora gusenyuka

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaburiye Perezida w’Amerika Joe Biden ko gufatira Uburusiya ibihano bishya kubera Ukraine bishobora gutuma umubano w’ibihugu byombi usenyuka burundu. Mu kiganiro kuri telefone ku wa kane nimugoroba, Perezida w’Uburusiya yavuze ko ibihano nk’ibyo byaba ari "ikosa rikomeye cyane". Hagati aho, Bwana Biden yabwiye Bwana Putin ko Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byasubizanya ingufu zarangiza ikibazo, mu gihe Ukraine yaba igabweho igitero icyo ari cyo cyose. Icyo kiganiro kuri telefone, cyasabwe n’Uburusiya, cyari icya kabiri cyo muri uru rwego aba bategetsi bombi bagiranye muri uku kwezi, kandi cyamaze hafi isaha imwe. Cyabaye umuhate wa vuba aha cyane ubayeho wo kugerageza gucyemura ubushyamirane bushingiye ku mupaka wa Ukraine wo mu burasi...
Uburayi n’Amerika bihanganye n’Uburusiya

Uburayi n’Amerika bihanganye n’Uburusiya

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Inama y'i Genève (Geneva) mu Busuwisi yo kuri iyi tariki ya 16 y'ukwa gatandatu hagati ya Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin na Perezida w'Amerika Joe Biden, ntabwo iba mu mwuka mwiza. Mbere na mbere, Uburusiya buherutse gushyira Amerika ku rutonde rwa leta zibangamiye icyo gihugu. Buri ruhande ruvuga ko umubano wageze hasi kandi nta gihugu na kimwe muri ibi gifite ambasaderi uba mu kindi agihagarariyemo. Abategetsi bo hejuru bo mu Burusiya bafatiwe ibihano n'Amerika bishingiye ku bintu bitandukanye, birimo nko kuba bwariyometseho akarere ka Crimea (Crimée) ko muri Ukraine n'ibivugwa ko bwivanze mu matora ya perezida muri Amerika. Ndetse no kuba babiri bahoze ari abasirikare bo mu mutwe w'ingabo zirwanira mu mazi z'Amerika ubu bafungiye mu Burusiya - umwe muri bo yakatiwe...
Umujyi wa Kigali wahagaritse guturitsa urufaya rw’urumuri mu gusoza/gutangira umwaka

Umujyi wa Kigali wahagaritse guturitsa urufaya rw’urumuri mu gusoza/gutangira umwaka

Amakuru, IMYIDAGADURO, RWANDA
Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko hatagize igikorwa ngo abaturage bubahirize amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, ubwiyongere buri kugaragara muri iyi minsi bwatuma uyu mujyi usubira muri gahunda ya Guma mu rugo. Ahahurira abantu benshi nko ku masoko,muri za gare ndetse no mu nsinsiro ni ho usanga bamwe mu batuye uyu Nujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19. Bamwe mu batuye uyu mujyi bavuga ko ubwiyongere bw’iki cyorezo buri kugaragara bubateye impungenge ku buryo bushobora gutuma basubira muri gahunda ya guma mu rugo. Inzego z’ibanze na zo zakajije umurego mu guhanga udushya dutuma amabwiriza yo kwirinda COVID19 hubahirizwa. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa arasaba abatuye uyu mujyi guhindura imyitwarire kuko ubwandu...
Abanyeshuri bo muri Kenya baryamana bahuje igitsina, bashobora kubuzwa kwiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri

Abanyeshuri bo muri Kenya baryamana bahuje igitsina, bashobora kubuzwa kwiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri

Amakuru, MU MAHANGA, UBUREZI
Minisitiri w’Uburezi wa Kenya George Magoha, avuga ko abanyeshuri bose baryamana bahuje igitsina(abatinganyi) bakwiye kubuzwa kwiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri, kugira ngo badahindura imyitwarire y’abandi banyeshuri. Yavuze ko ahubwo bakwiye kujya biga mu mashuri abegereye, aho abanyeshuri biga bataha iwabo. Minisitiri Magoha yongeyeho ko abanyeshuri b’abatinganyi basanzwe biga mu mashuri acumbikira abanyeshuri bakwiye kwimurirwa mu yandi mashuri. Yasabye abayobozi b’amashuri gushyira imbere ibiri mu nyungu za benshi, aho gushyira imbere ibiri mu nyungu z’abantu bacyeya. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yamaze kuvuga ko izitabaza inkiko igahangana n’aya mabwiriza, ivuga ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahonyora uburenganzira bw’abanyeshuri. Muri Keny...
Umujyi wa Kigali uratangaza aho bazarasira urufaya rw’urumuri ( Fireworks) basoza umwaka wa 2021

Umujyi wa Kigali uratangaza aho bazarasira urufaya rw’urumuri ( Fireworks) basoza umwaka wa 2021

Amakuru, IMYIDAGADURO, RWANDA
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka wa 2021 hanatangirwa uwa 2022, hazaraswa urufaya rw’urumuri (fireworks), mu bice bitandukanye ahagana saa Sita z’ijoro zo ku itariki 31 z’uku kwezi kwa 12, gusigaje umunsi umwe, ngo kurangirane n’uyu mwaka w’2021. Umujyi wa Kigali uratangaza ko izo fireworks zizarasirwa kuri Kigali Convention Center, Stade Amahoro, Mont Kigali, ku Musozi wa Bumbogo, ndetse no kuri Kigali Marriott Hotel. Twibukiranye ko umwaka ushize, iki gikorwa ntacyabayeho, bitewe n’ubukana COVID-19 yari ifite icyo gihe, kandi turusheho kwubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ndetse tunikingiza kuko muri za gare mu mujyi wa Kigali barakingira. @Rebero.co.rw
Mu bakinnyi umutoza w’ikipe y’Igihugu yahamagaye bazakina na Guinea harimo abakinnyi bashya

Mu bakinnyi umutoza w’ikipe y’Igihugu yahamagaye bazakina na Guinea harimo abakinnyi bashya

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Ku wa 29 Ukuboza 2021 ,Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi  Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 26 bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti na Guinea mu ntangiriro za Mutarama 2022. Amasura mashya  niyo yiganje mu bakinnyi bahamagawe bakina imbere mu gihugu ndetse n’abakinnyi bashya bakina hanze yacyo. Ikipe y’igihugu ya Guinea nyuma yo guhabwa ibendera n’Umukuru w’Igihugu Col Dumbian mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika ndetse akanabasaba ko bagomba kuzazana igikombe cya CAN 2021, bitakunda bagasubiza ayo batanze mu kucyitegura, iyi kipe ikaba yarageze mu Rwanda aho izakina n’Amavubi imikino ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon. Abakinnyi bahamagawe: Abanyezamu: Ishimwe Pierre (APR FC), Hakizimana Adolphe(Rayon Sports), Ntwali Fiacre (As Kigali). Ba myugariro:...
CAN 2021: Abakinnyi bane ba Ethiopia bageze muri Cameroon basanzwemo Covid-19

CAN 2021: Abakinnyi bane ba Ethiopia bageze muri Cameroon basanzwemo Covid-19

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Bane barwaye Covid-19 bagaragaye muri delegasiyo ya Ethiopia yageze muri Cameroon bagiye kwitabira CAN 2021 Ni igikombe gikomereye Ethiopia. Aho igiye gukorera umwiherero muri Cameroon ya CAN 2021,Isha za Ethiopia za garagaje ubwandu bwa Covid-19. Muri make, mbere y’ibyumweru bibiri ngo irushanwa ritangire rya CAN 2021 muri Cameroon, Ethiopia yagaragaje abakinnyi bane banduye Coronavirus. Abo bakinnyi yagaragayeho nubwo amazina yabo atagaragaye ariko bahise bashyirwa mu kato.Bakaba bagomba gukurikiza amategeko agenga akato mbere yuko bongera guhura na bagenzi babo. @Rebero.co.rw
Niger yirukanye abanyarwanda 8 ibasaba kuva ku butaka bwayo mu minsi 7

Niger yirukanye abanyarwanda 8 ibasaba kuva ku butaka bwayo mu minsi 7

Amakuru, MU MAHANGA, UBUTABERA
Leta ya Niger yahaye iminsi irindwi Abanyarwanda umunani ngo babe bavuye ku butaka bwayo nyuma yo kwimurirwa muri icyo gihugu mu ntangiriro y'uku kwezi ku bwumvikane n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN). Barimo abasanzwe ari abere naho abandi barangije igifungo cyabo muri gereza y'icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania. Abo ni Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside. Bari boherejwe i Niamey mu murwa mukuru wa Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na ONU mu kwezi kwa cumi na kumwe...