
Hakenewe kongerwa imbaraga mu kugenzura ruswa ivugwa mu nzego z’uburezi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparancy International Rwanda bwagaragaje ko muri Minisiteri y’Uburezi harimo ruswa mu gushyira mu myanya abarimu ndetse no guhindurira abanyeshuri ibigo. uyu muryango usaba inzego zibishinzwe kongera imbaraga mu kubigenzura.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’uburezi ivuga ko yamenye iki kibazo maze ikirwanya binyuze mu kwigisha abanyeshuri ndetse n’abarezi ububi bwa Ruswa hagamijwe kuyikumira no kuyirwanya.
Muri ubu bushakashatsi bushyirwa ahagaragara buri mwaka, Rwanda Bribery index, muri uyu mwaka bwagaragaje ko minisiteri y’uburezi iza mu bigo bitanga servisi zamunzwe na ruswa.
Uyu muryango ugaragaza ko uyu mwaka byaturutse ku barimu bamwe bahabwa akazi kure y’aho basanzwe batuye bityo bagahitamo gutanga ruswa...