
Abari barushimusi ubu ni abakozi ba RDB mu gutwaza ba Mukerarugendo
Bamaze gukangurirwa ibyiza byo kurengera ibidukikije ndetse no kubibungabunga kandi bamaze kubona ko 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo aza kubafasha mu bikorwa remezo nk’amashuri imihanda ndetse n’amavuriro.
Abanyamakuru bibumbiye muri REJ bandika ku bidukikije basuye Barushimusi batuye mu mudugudu wa Nyakigina mu Kagali ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi aho berekana amateka y’u Rwanda ku babasuye bakabasigira amafaranga bagabana buri kwezi ari naho twasanze Barora wabaye rushimusi kuva muri 63 ubu akaba atangaza ibibi byo gushimuta inyamaswa.
Agira ati “Guhera muri 63 twashimutaga inyamaswa zirimo imbogo ifumberi ndetse n’impongo twaturukaga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tukagenda duhiga kugera ku mupaka w’u Rwanda na RDC, ubu twasanze ari ukwangiza nyuma yaho duhuye ...