
Icyizere kirahari nyuma yuko ugize ikibazo cyo mu mutwe
Umuryango mpuzamahanga wita k’Ubuzima (OMS) hari amatariki washyizeho yo kwita k’ubuzima bwo mu mutwe nk’itariki ya 10 Nzeri ya buri mwaka ni umunsi wo kuzikana kurwanya kwiyahura ndetse n’impamvu zituma abantu biyahura naho tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Iyi minsi mu Rwanda ikaba yarahurijwe hamwe kugira ngo habe ubukangurambaga bw’amezi atatu bukangurira abantu kwirinda icyabashyira mu bibazo byo mu mutwe, buvuga ko nubwo ikibazo gihari ariko n’ubufasha burahari mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda.
Hari imiryango itegamiye kuri Leta nayo ibasha kwita k’ubuzima bwo mu mutwe kuko hari ikora iby’ubumwe n’ubwiyunge no ku buvuzi bwo mu mutwe, hari irwanya ihohoterwa ariko yubaka ubuzima bwo mu mutwe, hari iyubaka u...