
Yvonne Iryamugwiza akatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guteza imvururu, imidugararo muri rubanda, amakuru y’ibihuha akoresheje ikoranabuhanga ndetse no gupfobya Jenoside.
Urwo rukiko rwakatiye Idamange Yvonne Iryamugwiza igifungo cy’imyaka 15 hamwe n'ihazabu ya miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, nkuko bitangazwa n’Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nzeri 2021 yatangaje ko umwanzuro wafatiwe I Nyanza ahari icyicaro cyarwo.
Idamange yakomeje gusaba ko urubanza rwe rwabera mu ruhame ariko Urukiko rurabyanga kubera icyorezo cya Covid-19, kandi we avuga ko ibyo yakoze aregwa yabikoreye ku karubanda babyanze nawe ahita yanga kwitabira iburanisha.
Iramugwiza Yvonne yaregwaga ibyaha bitandatu aribyo : Gush...