Monday, September 25
Shadow

Month: September 2021

Yvonne Iryamugwiza akatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha

Yvonne Iryamugwiza akatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guteza imvururu, imidugararo muri rubanda, amakuru y’ibihuha akoresheje ikoranabuhanga ndetse no gupfobya Jenoside. Urwo rukiko rwakatiye Idamange Yvonne Iryamugwiza igifungo cy’imyaka 15 hamwe n'ihazabu ya miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, nkuko bitangazwa n’Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nzeri 2021 yatangaje ko umwanzuro wafatiwe I Nyanza ahari icyicaro cyarwo. Idamange yakomeje gusaba ko urubanza rwe rwabera mu ruhame ariko Urukiko rurabyanga kubera icyorezo cya Covid-19, kandi we avuga ko ibyo yakoze aregwa yabikoreye ku karubanda babyanze nawe ahita yanga kwitabira iburanisha. Iramugwiza Yvonne yaregwaga ibyaha bitandatu aribyo : Gush...
Amatsinda yamenyekanye mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore

Amatsinda yamenyekanye mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Irushanwa rizabera mu gihugu cya Cairo kuva tariki ya 5 kugeza 19 Ugushyingo 202, iyi Tombola ikaba yaraye ibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 Cairo. ASFAR yo muri Maroc Ikipe yakiriye Wadi Degla yashyizwe mu itsinda rya A hamwe na AS Mande(Mali), Malabo Kings (Guinée équatoriale) na Hasaacas Ladies (Ghana). Mu itsinda B ririmo ASFAR( Maroc), Mamelodi Sundowns Ladies(Afrique du Sud), River Angels(Nigeria) na Vihiga Queens(Kenya). Umutoza wa Sundowns Jerry Tshabalala aragira ati “Turiteguye kujya muri Egypt guharanira ishema rya Afurika, niba wegukanye igikombe mu gihugu cyawe ni byiza kujya guhura n’abandi babyegukanye iwabo nubwo turi mu itsinda ritoroshye ariko rikinika”. Mamelodi Sundowns Ladies Tshabalala yemeje ko yabonye imikinire ...
Ikiganiro ku irushanwa rya Cricket U19 mu bagabo ryatangiye kubera mu Rwanda

Ikiganiro ku irushanwa rya Cricket U19 mu bagabo ryatangiye kubera mu Rwanda

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Tariki ya 29Nzeri 2021 Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda hamwe n’Umuyobozi ushinzwe amarushanwa mu mpuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket muri Africa “ICC Africa” bari kumwe n’abatoza n’abakapiteni b’amakipe yose agiye kwitabira imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mubatarengeje imyaka 19,kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda Bwana Emmanuel Byiringiro yatangarije itangazamakuru ko imyiteguro yagenze neza, amakipe yose yamaze kugera mu Rwanda, amakipe yose yamaze gupimwa Covid-19 kandi nta muntu numwe wagaragaje ubwandu bwa koronavirusi. Agira ati “Ku myiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’icyizere itanga, abasore b’u Rwanda bite...
Gukora ubukangurambaga bwo kwongerera abaturage ubumenyi mu kurwanya ihohoterwa

Gukora ubukangurambaga bwo kwongerera abaturage ubumenyi mu kurwanya ihohoterwa

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Tariki ya 28 Nzeri 2021 ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda habereye ibiganiro nyungurana bitekerezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo biganiro byahuje Polisi y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo aribo ishami ry'umuryango w'ibibumbye ryita ku muryango n'iterambere ry'umugore (UN Women), itangazamakuru n' urubyiruko rw'abakorerabushake. Ibi biganiro nyungurana bitekerezo byabaye umunsi umwe bikaba byari bifite insanganya matsiko igira iti “Uruhare rw'itangazamakuru mu gukumira no gutangaza inkuru ku ihohotera rishingiye ku gitsina”. Bikaba ari ibiganiro byitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake baturutse mu gihugu hose hamwe n’abanyamakuru bakabakaba mu 100. Ibi biganiro bikaba byitabiriwe ndetse binafungurwa ku mugaragaro na Minisitiri w'ubutegetsi bw 'Igihugu, J...
Zimbabwe igiye gushyira u Rwanda mu bihugu 10 yoherezamo ibicuruzwa

Zimbabwe igiye gushyira u Rwanda mu bihugu 10 yoherezamo ibicuruzwa

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Zimbabwe (Zim Trade), cyavuze ko mu byo gishyize imbere ari uko u Rwanda ruza mu bihugu 10 iki gihugu cyoherezamo ibicuruzwa. Mu gihe cy’iminsi 3, itsinda ry’abashoramari n’abikorera b’u Rwanda na Zimbabwe barungurana ibitekerezo i Kigali, ku cyakorwa kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari burusheho kubyarira inyungu abatuye ibihugu byombi, bityo habeho kwihaza no kongera ingano y’ibyoherezwa hanze by’umwihariko ku mugabane wa Afurika utuwe n’abaturage basaga miliyari 1.2. Mu masezerano y’imikoranire atanu yasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, RDB ivuga ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwabyaza umusaruro harimo nk’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’izindi. Ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, g...
Raporo y’isi igaragaza ko abagera kuri miriyari 3na miriyoni 400 batarabasha gukoresha ikorana bunganga ryifashisha interineti ku isi

Raporo y’isi igaragaza ko abagera kuri miriyari 3na miriyoni 400 batarabasha gukoresha ikorana bunganga ryifashisha interineti ku isi

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Ubushakashatsi ngaruka mwaka bw’ikigo  GSMA ku gukoresha enterineti  ku isi bwasohotse, bugaragaza ko kubera icyorezo cya COVID-19,umubare w’abakoresha interineti wiyongereye ugereranije no mu myaka ya za 2019 iki cyorezo kitaratera. Kujyeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bari gukoresha interineti. imibare igaragaza ko abasaga miriyari 4 imaze kubageraho. Ubushakashatsi bwa GSMA buvuga ko miriyoni zisaga gato 225 z’abatuye isi batangiye gukoresha interineti, ni ukuvuga ko hafi 1/3 cy’abatuye isi bageze ku ikoranabuhanga ryifashisha interineti mu myaka 6 ishize, ibigaragaza ukuzamuka kudasanzwe kw’iyi mibare ugereranije n’imyaka yatambutse, aho abantu byasaga naho kumenya amakuru y’isi yose ntacyo bibabwiye. Nubwo bimeze bityo ariko , iyi raporo ivuga ko imib...
U Rwana na Zimbabwe mu masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

U Rwana na Zimbabwe mu masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
U Rwanda na Zimbabwe bimaze gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi,ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo. Inganga z'abikorera na zo zasinyanye amasezerano y'ubufatanye. Aya masezerano akaba yasinyiwe mu nama ku bucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Zimbabwe. Ni inama y'iminsi 3 irimo kubera muri Kigali Convention Centre ikaba yitabiriwe n'abayobozi mu nzego za Leta n'abagize inzego z'abikorera ku mpande zombi. U Rwanda rufite Ambasade muri Zimbabwe n'indege yarwo yerekeza i Harare. Ibicuruzwa Zimbabwe yohereje mu Rwanda mu myaka ya 2019-2020 byari bifite agaciro ka miliyoni 15.9 z'amadolari, mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu byari bifite agaciro k'ibih...
Minaloc yasabye abamaze gukingirwa Covid19 kutadohoka ku kwirinda

Minaloc yasabye abamaze gukingirwa Covid19 kutadohoka ku kwirinda

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko abaturarwanda bagomba kumenya ko nubwo hamaze gukingirwa abantu barenga miliyoni 2 harimo abarenga miliyoni n’igice bakingiwe byuzuye, iki atari igihe cyo kudohoka ku ngamba zo gukomeza kwirinda COVID19 nk’uko bigaragara kuri bamwe. Hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abantu batangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, nk’abatacyambara agapfukamunwa cyangwa bakambara nabi, ariko babona imodoka ya polisi cyangwa camera bagatangira kukambara mu buryo bwihuse. Impuguke mu birebana n’ubumenyamuntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Felix Banderembaho avuga ko mu bihe nk’ibi igihe icyorezo gisa n’ikigabanuka hari abadohoka abandi bagakaza ingamba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Mari...
Imiryango 17 yo muri Gatsibo yatujwe ahitwa i Yeluzalemu irasaba guhabwa ubutaka

Imiryango 17 yo muri Gatsibo yatujwe ahitwa i Yeluzalemu irasaba guhabwa ubutaka

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Hari imiryango 17 y'abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, bavuga ko mu kuhimurirwa bagombaga guhabwa aho guhinga kuko hari abimuwe ahashyizwe ibikorwa bya leta kandi bahafite amasambu, ariko ngo kuva batura muri uwo Mudugudu ntibarabona aho guhinga . Mu 2018 nibwo imiryango 44 yatujwe muri uyu Mudugudu ahasigaye hazwi ku izina rya Yeruzalemu mu murenge wa Kabarore, ndetse 29 muri iyo ihabwa aho guhinga. Abatujwe aha barimo Abanyarwanda baje baturutse mu gihugu cya Tanzania, abandi bakaba batari bishoboye hakiyongeraho n’abimuwe ahashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange Imiryango 17 itarabonye aho guhinga  na n’ubu ngo iri mu gihirahiro. Abahawe aho guhinga nabo bavuga ko badafite ibyangombwa ngo bikaba bi...
Ubuziranenge bw’imyuka isohorwa n’ibinyabiziga mubyo Polisi yafatiye ingamba

Ubuziranenge bw’imyuka isohorwa n’ibinyabiziga mubyo Polisi yafatiye ingamba

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Imyuka ituruka mu binyabiziga ishobora guhumanya ikirere bityo Police y’igihugu ikaba yaratangiye kubigiramo uruhare kugira ngo iyo myuka ituruka mu binyabiziga ikumirwe yo yakwangiza ikirere. Kugeza ubu Polisi ikaba ifite ubushobozi byo kuyipima kuko kuva muri 2013 mu kigo cya Police gishinzwe gusuzuma ibinyabiziga iyo gahunda yaratangiye nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera. Agira ati “Icyo kigo gifite ubushobozi bwo gusuzuma cyangwa gupima imodoka 600 ku munsi, kandi ikaba irimo kwubaka ibindi bigo mu minsi iri imbere bizatangira gukora harimo icya Huye, Musanze hamwe na Rwamagana, ibyo bigo byose iyo bisuzuma ikinyabiziga kuko bisuzuma niyo myuka gisohora kugira ngo idahumanya ikirere”. Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje gushyigikira umush...