
Umurenge wa Gahanga mu guhanga udushya( Kwimana IFASI n’Igitondo cy’Isuku)
Uyu murenge ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro ukaba ukomeje guhanga udushya babifashijwemo n’umunyamabanga nshingwabikorwa Rutubuka Emmanuel ubayobora.
Utwo dushya twahereye mu kwimana IFASI bivuga ko wanga ko ibibazo byaba ubirebera iyi ikaba ariyo yatangiye aho buri muturage utuye muri uwo murenge wa Gahanga abigira ibye mu kwirinda ibibazo ndetse no mugihe bibaye bakaba aba mbere mu kubikemura.
Iyi gahunda imaze gukwira muri buri Kagali ndetse n’umudugudu yo mu Murenge wa Gahanga nabo batangira guhanga ibindi byabafasha kuba umwe, bitumva bumva ko ifasi yabo bayimanye birimo kwanga ko aho bari hagaragara umwanda bityo bihera muri za Karembure na Nunga bashyizeho Igitondo cy’Isuku.
Ubu igitondo cy’isuku cyabaye icy’Umurenge wose kuko bahera sa kumi n’ebyiri z...