
Umukobwa ufite iminwa minini ku isi arateganya kuyigira minini kurushaho
Nyuma yo kugira iminwa ibyimbye, umunyeshuri uvugwaho kugira “iminwa minini ku isi” yavuze ko afite inzozi zo kujya kwibagisha iminwa kugira ngo ibe yaba minini kurushaho.
Andrea Ivanova ufite imyaka 23, ukomoka muri Bulugariya (Bulgaria) yafashe ubwambere aside yitwa hyaluronic muri 2018 none ubu iminwa ye yiyongera uko ukwezi gutashye.
Yabwiye ikinyamakuru Daily Star: “Mu byukuri nkunda iminwa minini kandi itubutse ndetse mubyukuri nashakaga kureba uko bazajya bandeba mumaso yange, kandi ndabyishimira cyane kugira iminwa minini cyane”.
Kugeza ubu maze guterwa inshinge 25 za aside ya hyaluronic ku minwa yange, sinigeze mbara umubare mbumbe w’amafaranga natanze, urushinge rwa aside ya hyaluronic hano muri Bulugariya rugura amaleva 400 (hafi amapawundi 200 k’urushinge r...