
Abarokokeye i Mibilizi bavuga ko Imana yakinze ukuboko ntibapfira gushira
Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi i Mibilizi mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatanu bibutse abatutsi bahaguye, bashima Imana kuba batarapfiriye gushira nubwo Interahamwe zari zifite uwo mugambi.
Kuri iyi tariki nibwo bibuka ko interahamwe Yusufu Munyakazi wazanye igitero simusiga ahagera avuye mu Bisesero, mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye azana n'interahamwe zo mu Bugarama zica abatutsi benshi.
Abaharokokeye bavuga ko uwo munsi Interahamwe zishe abatutsi benshi kurusha abari baragiye bicwa mu bindi bitero byari byabanje uhereye ku cyahagabwe tariki 18 Mata 1994.
Abaharokokeye bavuga ko Imana yakinze ukuboko ntibapfira gushira, ubu bakaba bavuga ko n'ubwo bafite ibikomere bidasibangana ku mutima ariko ko bafite inshingano zo gukunda no kurengera igihugu cyabakijije ...