
Nike yareze kubera Inkweto za Satani zirimo amaraso y’abantu zayitiriwe
Nike iri gukurikirana abanyabugeni MSCHF kubera inkweto zitavugwaho rumwe ziswe "Inkweto za Satani" zifite igitonyanga cy'amaraso nyayo y'umuntu mu mupira wazo.
'Inkweto za Shitani' za Lil Nas X na MSCHF zaguzwe mu gihe kitageze ku munota umwe kuwa mbere
Izi nkweto za siporo zaguzwe $1,018 (arenga miliyoni imwe y'u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka Pentagram hamwe n'ijambo "Luke 10:18", zakozwe bahinduye Nike Air Max 97s.
Ku wa mbere MSCHF yasohoye izi nkweto ziriho umubare 666, ifatanyije n'umuhanzi wa rap Lil Nas X, kandi ivuga ko zahise zigurwa mu gihe kiri munsi y'umunota umwe. Nike ivuga ko habayeho kwinjirira uburenganzira n'ikirango cyayo.
Izi nkweto z'umukara n'umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call M...