
Hinga Weze yateye inkunga umutubuzi w’imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A
Umushinga Hinga Weze ufasha abahinzi kwongera umusaruro ndetse ukanabafasha kuwugeza ku isoko kandi ukanabashakira abaguzi, ntabwo bahingira isoko gusa kuko inabafasha gutegura indyo yuzuye n’imirire myiza mu muryango wabo.
Hinga Weze iteze imbere ubuhinzi bw’ibihingwa bitanu harimo ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A, Ibishyimbo bikize ku munyu ngugu wa Feri, ibihingwa by’ibirayi, Ibihingwa by’ibigori ndetse n’imboga n’imbuto.
Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’umuhinzi dushingiye ku mbuto amafumbire hamwe n’inyigisho zo kugira ngo abashe guhinga neza, Hinga Weze yatanze ubufasha ku bahinzi ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto ndetse no gukwirakwiza izo mbuto mu bahinzi.
Byumwihariko ku gihingwa cy’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A mu batubuzi batatu twateye inkunga, harimo ...