Monday, September 25
Shadow

Month: February 2021

Hinga Weze yateye inkunga umutubuzi w’imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

Hinga Weze yateye inkunga umutubuzi w’imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Umushinga Hinga Weze ufasha abahinzi kwongera umusaruro ndetse ukanabafasha kuwugeza ku isoko kandi ukanabashakira abaguzi, ntabwo bahingira isoko gusa kuko inabafasha gutegura indyo yuzuye n’imirire myiza mu muryango wabo. Hinga Weze iteze imbere ubuhinzi bw’ibihingwa bitanu harimo ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A, Ibishyimbo bikize ku munyu ngugu wa Feri, ibihingwa by’ibirayi, Ibihingwa by’ibigori ndetse n’imboga n’imbuto. Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’umuhinzi dushingiye ku mbuto amafumbire hamwe n’inyigisho zo kugira ngo abashe guhinga neza, Hinga Weze yatanze ubufasha ku bahinzi ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto ndetse no gukwirakwiza izo mbuto mu bahinzi. Byumwihariko ku gihingwa cy’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A mu batubuzi batatu twateye inkunga, harimo ...
Umugore Liz Mills utoza ikipe ya Kenya y’abagabo yayigejeje mu irushanwa rya FIBA rikomeye

Umugore Liz Mills utoza ikipe ya Kenya y’abagabo yayigejeje mu irushanwa rya FIBA rikomeye

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
  Mbere ya weekend ishize Liz Mills ntabwo ryari izina rizwi muri Basketball haba iwabo muri Australia cyangwa muri Africa aho amaze imyaka irenga 10 akorera, ariko ubu ni izina riri kuvugwa ku isi muri Basketball. Muri weekend ishize yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere ku isi utoza ikipe y'igihugu y'abagabo wayigejeje mu irushanwa rya FIBA rikomeye. Kenya yari imaze imyaka 28 itabasha kugera mu irushanwa rya Afro Basketball, ariko ubu iri kwitegura kujya i Kigali mu kwa munani aho rizabera. Liz Mills yabwiye itangazamakuru ati: "Tuzajya no mu Rwanda nta bwoba". Mu kwezi kwa mbere 2021, Liz Mills nibwo yahawe akazi nk'umutoza mukuru wa Kenya, ni nyuma y'akazi nk'umutoza wungirije w'ikipe ya Patriots mu Rwanda, umutoza wungirije w'amakipe y'abagabo ya Cameroun na Zambi...
Jean Claude Iyamuremye yanenzwe kwiregura ko “Nyina ari umututsi” bityo atishe abatutsi

Jean Claude Iyamuremye yanenzwe kwiregura ko “Nyina ari umututsi” bityo atishe abatutsi

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane mbere y'uko urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye uregwa jenoside rusozwa, bwanenze uko yaburanye ko 'nyina ari umututsi' bityo atishe abatutsi  bumusabira gufungwa burundu. Umushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko Iyamuremye mu kwiregura kwe yavuze ko atari kwica abatutsi muri jenoside kandi ngo umubyeyi we umwe (nyina) ari umututsi. Mu kwiregura kwe, Iyamuremye yavuze ko yari akiri muto, ari n'umunyeshuri utajya mu bwicanyi, kandi ko 'yakuranye imico ya gitutsi kubera nyina', nk'uko umushinjacyaha yabivuze. Nkusi, yavuze ko imyiregurire ya Iyamuremye ari ukuvuga amateka ye n'uko yarezwe ntiyerekane ibimenyetso bimushinjura ku byaha aregwa. Ati "Twe twagaragaje ibikorwa yagiyemo byo kwica abatutsi, i Nyanza...
Brésil : Umubyeyi w’umuzamu wa  Liverpool Alisson Baker, yitabye Imana arohamye mu Kiyaga

Brésil : Umubyeyi w’umuzamu wa Liverpool Alisson Baker, yitabye Imana arohamye mu Kiyaga

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Papa ubyara umuzamu wa Liverpool Alisson yitabye Imana kuri uyu wa gatatu nyuma y’impanuka ubwo yararimo kwoga nkuko tubitangarizwa na Talk Sport Jose Becker yabonetse yapfuye kuwa gatatu mu gihe cya saa sita z’ijoro nyuma y’amakuba yo kurohama mu kiyaga yafi y’inzuye yo kuruhukiramo mu majyepfo ya Bresil nkuko bitangazwa na Police yo muri ako gace. Umugabo w’imyaka 57 yaburiwe irengero nka saa kumi n’imwe ku isaha yahoo nyuma yo gusimbuka ku rugomero rwe hafi y’umujyi wa Rincao do Inferno. Abapolice hamwe nabatazi bashinzwe gufasha abarohamye (Les Pompiers) bahamagawe aho byabereye ariko umurambo wa M. Becker uboneka bigoye mu masaha ya ni njoro. Abayobozi bo muri ako gace bemeje urwo rupfu rwe ko atiyahuye kuko ntacyibimushinja. Bamwe mu bakinnyi b’amakipe akomeye y...
Centrafrique: Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé wafashwe

Centrafrique: Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé wafashwe

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Minisitiri w'intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z'iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by'uwahoze ari perezida François Bozizé. Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy'igihugu. Minisitiri w'intebe Firmin Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: "Ndashima cyane ko ingabo zacu n'inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi". "Inshuti zazo" yasobanuraga abasirikare b'u Rwanda n'Uburusiya baje gufasha ingabo za leta ya Pereizda Archange Touadera guhangana n'inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé. Bossangoa iherereye kuri 305 Km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui. Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko ake...
Impanuka y’ubwato mu gihugu cya Misiri yahitanye batanu

Impanuka y’ubwato mu gihugu cya Misiri yahitanye batanu

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Kuri uyu wa mbere dushoje mu kiyaga hafi y’Umujyi wa Alexandriya mu Misiri, muri Mediteraniya , ipmanuka y’ubwato yahoitanye abantu batanu, muribo batatu ni abana nkuko byatangajwe na Leta y’Alexandriya. Mohammed el-Sharif yavuze ko ku nkengero z’ikiyaga cya Mariut baharokoye abantu batatu bahita bajyanwa mu bitaro. Ati “Abo twajyanye mu bitaro ( Ibitaro bya Leta) ni batatu naho abandi babiri bo bajyanywe mu bitaro byigenga. Umubare wababuriwe irengero kugeza ubu ntabwo uramenyekan. Ubu turi hano twateguye amakipe ane y’ubutabazi yatangiye gushakisha hamwe n’imbangukiragutabara (Ambulances)”. Abatabazi bakomeje gushakisha abandi baburiwe irengero mu kiyaga ariko kugeza ubu ntacyizere cyuko twasanga bakiri bazima. Ntabwo turamenya icyateye iyi mpanuka y’Ubwato ariko Guverineri ya...
Niger : Mohamed Bazoum yegukanye icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 55,75%

Niger : Mohamed Bazoum yegukanye icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 55,75%

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Mohamed Bazoum umukandida ku mwanya wa Perezida wa Niger yatsinze amatora mu cyiciro cya kabiri cy’amatora w’umukuru w’igihugu, nkuko amajwi y’agateganyo yatangajwe na komisiyo y’amatora yigenga (CENI). Uyu mu kandida Mohamed Bazoum yabonye amajwi 55.75% mu gihe uwo bari bahanganye Mohamane Ousmane yabonye 44,25% nkuko byatangajwe na Komisiyo. Nkuko “Ibi byatangajwe ni ibyagateganyo bikaba bigiye gushyikirizwa ngo bisuzumwe n’urukiko rw’itegekonshinga”. Byatangajwe na IssakaSouna,Perezida wa CENI, imbere y’abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abayobozi muri Niger mu Ngoro y’inteko ishingamategeko mu mujyi wa Niamey. @Rebero.co.rw
Ese koko Umuti wa FAVIPIRAVIR watumye abarwayi bakira COVID19 biyongera cyane?

Ese koko Umuti wa FAVIPIRAVIR watumye abarwayi bakira COVID19 biyongera cyane?

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Mu gihe imibare y’abakira icyorezo cya COVID19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda, abaganga b’inzobere bakurikirana ubuzima bw’abanduye iki cyorezo mu Rwanda barishimira umusaruro umaze gutangwa n’umuti wa FAVIPIRAVIR nyuma y’ukwezi utangiye gukoreshwa mu kwita kuri abo barwayi. Tariki 20 Mutarama 2021, Tariki 20 Gashyantare 2021, ukwezi kuruzuye u Rwanda rutangiye gukoresha umuti wa Favipiravir mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID19. Ubaze umubare w’abakize iki cyorezo umunsi ku wundi, usanga muri uku kwezi hamaze gukira abagera ku 9 017, kuko bavuye ku 7 580 bagera ku 16 597, binatuma igipimo cy’abakira bava kuri 65.6% bagera kuri 92.2%. Dr. Menelas Nkeshimana uri mu itsinda ry’abaganga bakurikirana abarwayi ba COVID19, avuga ko umuti wa Favipiravir ufite uruhare runini mu kwiyongera ...
Luca Attanasio: Umurambo w’Ambasaderi w’Ubutaliyani wagejejwe i Roma

Luca Attanasio: Umurambo w’Ambasaderi w’Ubutaliyani wagejejwe i Roma

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Inkuru dukesha Reuters yemeza ko umurambo wa ambasaderi w'Ubutaliyani wagejejwe i Roma nyuma y'uko yiciwe hafi y'umujyi wa Goma muri DR Congo ku wa mbere. Luca Attanasio na Vittorio Lacovacci, umupolisi w'Umutaliyani wamurindaga, n'umushoferi w'Umunyecongo barishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bateraga uruhererekane rw'imodoka za UN. Indege ya gisirikare y'Ubutaliyani yageze ku kibuga cy'indege cya Ciampino i Roma ivuye i Goma izanye amasanduku abiri yambitswe ibendera ry'Ubutaliyani, yakirwa na Minisitiri w'intebe mushya Mario Draghi. Abategetsi muri DR Congo bashinje umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda wa FDLR kuba ari wo wakoze ubwo bwicanyi. Uyu mutwe wo wahise ubihakana. Attanasio wari uhagarariye Ubutaliyani muri DR Congo kuva mu 2017, yari mu rugendo rw'akazi h...
Ibiciro byo gupimisha DNA byagabanutseho 50%

Ibiciro byo gupimisha DNA byagabanutseho 50%

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Ibiciro by’ibizamini bikorerwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) birimo n’ibizwi nka DNA kuri ubu byagabanutseho hafi 50%. Ni ibizamini bifasha mu kwerekana isano abantu bafitanye ndetse no gutahura abakoze ibyaha runaka. Mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2018 ni bwo Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL)  ikorera ku  Kacyiru mu Mujyi wa  Kigali yatangiye imirimo yayo. Mu ishami ry'ubuhanga bujyanye n'ibinyabuzima ni ho hapimirwamo ibizwi nka DNA cyangwa ADN mu ndimi z' amahanga. Bavugirije Pascal, ukora mw'ishami rishinzwe gupima ADN avuga ko icyo kizamini gifasha mu kumenya isano y'umuntu n'ahakorewe icyaha, ndetse no kwerekana  i...