
Joe Biden yavunitse ikirenge cy’iburyo arimo gukina n’imbwa ye
Perezida uheruka gutorwa wa USA, Joe Biden yagize imvune ku kirenge cy’iburyo arimo gukina n’imbwa ye,byatangajwe kuri iki cyumweru n’itsinda rye.
Joe Biden w’imyaka 78, yavunitse kuri uyu wa gatandatu anyereye ubwo yakinaga n’imwe mumbwa ze ebyiri afite mu rugo rwe.
Nkuko bisanzwe, umuganga we wihariye,Kevin O’Connor, yavuze ko yagize imvune ku kaguru k’iburyo ariko ntabwo yavunitse igufwa, kandi akomeza avuga ko Joe Biden azanyura mu byuma kugira ngo hamenyekane imvuhe yagize.
Imidoka za Perezida watowe Joe Biden aho yarageze i Delaware aho bakora insimburangingo kureba Muganga kuri iki cyumweru muri Newark.
Ibyo byuma bikaba byemeje ko yagize imvune mu kirenge hagati,bikaba byatangajwe na Muganga murindi tangazo ryasohowe n’ishyaka ry’Abademokarate.
Uwahoze ari V...