Monday, September 25
Shadow

Month: September 2020

France: Perezida wa Kenya muri France kurangiza amasezerano y’ingenzi mu Bukungu

France: Perezida wa Kenya muri France kurangiza amasezerano y’ingenzi mu Bukungu

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Perezida wa Kenya yageze Paris mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Bufaransa. Urwo rugendo ruzibanda mu by’Akazi, Umukuru w’igihugu aherekejwe n’abaminisitiri batanu bazitabura inama muri Banki rusange y’abashoramali izitabirwa n’abayobozi ba Bafaransa no gusinya amasezerano. Uhuru Kenyatta  aherekejwe na delegasiyo ikomeye y’abaminisitiri bitabiriye inama nyinshi zivuga ku bukungu. Inama igomba kubera ku biro bya BPI mu Bufaransa. Izo nzego zari zishinzwe gushaka abashoramali ba Bafaransa bakorera hanze, ariko bahura na Medef umuyobozi mu Bufaransa, urwo ruzinduko kandi rugomba gusiga hasinywe amasezerano twizera ko bizabera muri  Élysée ari hafi miliyari Ebyiri za ma Euros. Mu kwezi kwa Gatatu 2019, Emmanuel Macron yasuye Kenya urugendo rwe rwa mbere umukuru w’igi...
Ibikorwa bya siporo byongeye kwemererwa gukorwa nyuma yamezi 6 bidakorwa

Ibikorwa bya siporo byongeye kwemererwa gukorwa nyuma yamezi 6 bidakorwa

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Minisitiri wa Siporo iramenyesha ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera uyu munsi ku wa mbere tariki ya 28 Nzeli 2020, ndetse n'inyandiko igaragaza ingamba zizajya zikurikizwa kuri buri mukino. Ibi bikorwa bya siporo bikaba byongeye gusubukurwa nyuma yigihe kigera kuri amezi 6 hadakinwa imikino iyo ariyo yose haba mu mazu akorerwamo imyitozo ngorora mubiri cyangwa indi mikino iyo ariyo yose nk’umupira w’amaguru,Volleyball cyanwa se Basketball. Bikabya byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagararaga na minisiteri ifite imikino munshingano zayo kuri uyu wa mbere ahagana kugicamunsi. Buri shyirahamwe rirasabwa gutegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rikabishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa. @rebero.co.rw
Umukozi w’Umurenge yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’abubaka ibyumba by’amashuri

Umukozi w’Umurenge yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’abubaka ibyumba by’amashuri

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo yafatiwe mu cyuho n’inzego z’umutekano yakira ruswa 50 000 Frw yari yatse rwiyemezamirimo uri kubaka amashuri muri uyu Murenge. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020 nyuma y’amakuru yatanzwe na rwiyemezamirimo wari wajujubijwe n’uyu muyobozi amwaka ruswa ngo bitewe nuko ari we wahawe isoko ryo kubaka amashuri. Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo yavuze  ko uyu mukozi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ako kanya amafaranga yari ahawe nka  ruswa ayahawe na rwiyemezamirimo wubaka ibyumba by’amashuri muri uwo Murenge. Yagize ati: “Bamufashe yakira ruswa ibihumbi 50 Frw yakirwaga n’umukozi ushinzwe uburezi ku Murenge wa Rugarama yari yabihawe n’uwitwa Rwagasana Ch...
Abanyarwanda barakangurirwa gusobanukirwa n’indwara zitandura

Abanyarwanda barakangurirwa gusobanukirwa n’indwara zitandura

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Minisiteri y’ubuzima irakangurira abanyarwanda gukurikirana ubuzima bwabo kugira ngo bisuzumishe hakiri kare birinda indwara zitandura harimo, umuvuduko w’amaraso, Kanseri, indwara y’isukari ndetse n’izindi. Imyitozo ngorora mubiri ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko tubasha gutwika ibinure by'amavuta Iyi ndwara y’umutima ikunze guhitana abantu benshi bamwe batarasobanukirwa n’uburwayi bafite, ni byiza rero kwikurikirana kugira ngo babashe kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze niba hari n’uburwayi bubabonetseho babwivuze hakiri kare. Dr Uwinkindi Francois ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) agira icyo avuga ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso. Yagize ati “Iyi ndwara ikunze guhitana abantu benshi bitewe nuko baba batamenye ubu burwayi, kan...
Kinshasa: Minisiteri ya EPST iratangaza amanota y’ibizami bya Leta bya 2019-2020 kuri iki cyumweru

Kinshasa: Minisiteri ya EPST iratangaza amanota y’ibizami bya Leta bya 2019-2020 kuri iki cyumweru

Amakuru, MU MAHANGA, UBUREZI
Minisiteri y’Amashuli abanza na y’Isumbuye na Tekinike (EPST) irashyira ku mugaragaro kuri iki cyumweru 27 Nzeri amanota y’ibizami bya Leta bya 2019-2020. Urusaku rw’ibyishimo,amahoni y’abatwara Moto n’imodoka,ifu mu ntoki yo gutera hejuru,ku barangije amashuli y’isumbuye biraza kuba biri mu bice bitandukanye kubera ibyishimo byabatsinze. Minisitiri wa EPST Willy Bakonga Wilima abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko amanota azacishwa ku rukuta rwa EPST ndetse no kuri za Telefone. Yagize ati “Tuzatangaza igihe cyo gutangira amashuli amasaha make akurikira tumaze gutangaza amanota asoza amashuli ya 2019-2020. Kinshasa niyo izatangarizwamo abakoreyemo bwa mbere mbere yuko bijya mu zindi ntara, aya manota azagaragara kuri site ya minisiteri ndetse no ku matelefone”...
Ingaruka ku cyorezo ku bimukira bo muri Afurika y’iburengerazuba n’Afurika y’amajyarugu

Ingaruka ku cyorezo ku bimukira bo muri Afurika y’iburengerazuba n’Afurika y’amajyarugu

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Ibyashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi iragaragaza ingaruka ku cyorezo ku bimukira banyura muri Afurika y’iburengerazuba n’Afurika y’amajyarugu. OIM igaragaza ko iyo Virusi n’ingaruka zayo zikomeza kwiyongera ku bimukira kubera ko baba begeranye cyane muri ibyo bice ,no kukijyanye n’ubwiherero butaboneka ndetse n’amakiro ajyanye n’ubushobozi bwo kwitunga. Uyu muryango ugaragaza ko aba bimukira kuba bafite ingaruka nyinshi zo kwandura iki cyorezo kuko ½ muribo nta buryo baba bafite bwo kukirinda ku buryo batahura niyi Virusi. Kubera ko nta suku ni bimwe mu byatuma aba bimukira barushaho kwandura iki cyorezo, nkuko bitangazwa na Irene Schöfberger umwe mubagize uruhare rwo gukora ubu bushakashatsi bwa OIM, ingamba zifatwa naza Guverinoma  mu rwego...
Mali: Umukuru w’igihugu w’inzibacyuho Bah N’Daw yarahiye

Mali: Umukuru w’igihugu w’inzibacyuho Bah N’Daw yarahiye

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Umusilikare mukuru uri mukiruhuko Umukuru w’Igihugu w’Inzibacyuho wa Mali Bah N’Daw, hamwe n’umukuru w’igihugu wumgirije, Colonel Assimi Goïta, barahiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020. Uko kurahira kubaye mu bihe bitandukanye, nyuma y’ukwezi bahiritse ubutegetsi,nubwo Cedeao itarabasha kuvanaho ibihano bashyize kuri Mali. Bahuriye muri Centre International ikorerwamo Inama Bamako, Umukuru w’igihugu w’inzibacyuho wa Mali Bah N'Daw, ndetse n’umwungirije Colonel Assimi Goïta, ari nawe wafashe iya mbere mu guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ayobora igihugu Ibrahim Boubacar Keïta, barahiye kuri uyu wa gatanu. Umukuru w’igihugu w’agateganyo niwe wabanje kurahira yambaye imyenda y’umweru, akurikirwa na Colonel mu mwambaro we wa gisirikare. Umuhango wo kurahira ukaba w...
Isi yose muri rusange itakaza  umusaruro ukomoka ku buhinzi ku kigero cya 30% bitewe no kudafata neza umusaruro.

Isi yose muri rusange itakaza umusaruro ukomoka ku buhinzi ku kigero cya 30% bitewe no kudafata neza umusaruro.

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu rwego rwo gufasha abahinzi bibumbiye mu makoperative bakorana na Hinga Weze kubungabunga umusaruro wabo no kwirinda ibihombo batateganije, bashyize umukono ku masezerano y’inkunga izabafasha mu iterambere ryabo. Kugira ngo rero tubashe kugabanya iryo yangirika ry’umusaruro, Leta zunze Ubumwe z’Amerika ibinyujije mu kigega cyayo cy’Iterambere cya USAID, ibicishije mu mushinga wayo Hinga Weze yafashije abahinzi harimo kubahugura ku buryo bugezweho bwo gufata neza umusaruro wabo ndetse no kubafasha kubona ibikoresho bigezweho bituma bashobora gufata neza uwo musaruro.   Amakoperative 10 yo mu Karere ka Nyabihu yahawe  ibikoresho birimo: imashini zitunganya umusaruro, ibyo kuwanikaho  ngo ugumane ubuziranenge, iminzani yo kuwupimiraho, ibyo gupima ubuhehere bw...
Ibiti Bivangwa n’Imyaka Bifasha Guhangana N’imihindagurikire y’Ikirere

Ibiti Bivangwa n’Imyaka Bifasha Guhangana N’imihindagurikire y’Ikirere

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Umushinga Hinga Weze ufatanije n’Akarere ka Bugesera mu rwego rwo gufasha abahinzi gutegura imirima yabo bagira inama abahinzi gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima harimo Geriveriya Kariyandara na Resena n’ubundi bwoko butandukanye. Ibi biti rero bifite akamaro ko gufata ubutaka ndetse bigakurura ifumbire ya Azote iba iri mu kirere ikamanuka ikaza mu butaka, kandi amababi y’ibiti arafumbira kuko atanga imborera mu butaka vuba. Kamuzima Phoebe uhagarariye Umushinga Hinga Weze mu Karere ka Bugesera agaruka ku byiza byo kuvanga ibiti n’imyaka. Agira ati “Ibiti bifitiye akamaro kanini umuhinzi kuko bifata ubutaka kandi bikagaburirwa n’amatungo, kandi bitanga ifumbire y’imborera amababi yabyo iyo aguye mu murima kuko abora vuba”. Umushinga Hinga Weze hari aho ufasha aba...
Moto yagwiriwe n’igiti gihitana uwari uyitwaye, umugenzi arakomereka

Moto yagwiriwe n’igiti gihitana uwari uyitwaye, umugenzi arakomereka

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Kimwe mu biti biri gutemwa ku muhanda mu Karere ka Ruhango cyagwiriye moto yari itwawe n’umumotari witwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 26 y’amavuko arapfa, naho umugenzi yari atwaye witwa Mukabideri Cécile arakomereka bikomeye. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kabagari mu Ruhango ku wa 20 Nzeri 2020. Mbarushimana Joseph ukomoka mu Karere ka Nyanza yakoze impanuka ahetse kuri moto Mukabideri w’imyaka 40 y’amavuko, akaba atuye mu Murenge wa Kabagari. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens,yemeje ayo makuru ariko avuga ko hari gukorwa ipereza kuri iyo mpanuka, bityo byinshi kuri yo bizamenyakana ejo.Yagize ati “Ayo makuru ndayazi ariko ukuri nyako kuramenyekana mu gitondo.”Iyo moto yagwiriwe n’igiti yavaga mu Karere ka Karongi yerekeza mu Murenge wa Kabagari wo muri Ruh...