
Igare ninde hagati ya RayonSports na Gasogi Unitede?
Umuvugizi wa Rayon Sports FC, Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko Gasogi United itari ku rwego rwo guhanganira umukinnyi na Rayon. Kuri we Gasogi United imeze nk’igare ry’umunyonzi ufata ku ikamyo (Rayon) ikamuzamura ahaterera.
Yemeza ko umukinnyi uwo ariwe wese Rayon yakwifuza yamugura.
Nkurunziza Jean Paul avuga ko Rayon Sports yifuje Kwizera Olivier ukinira Gasogi United, iramutwara bityo rero ngo Gasogi United ntishobora guhatanira umukinnyi na Rayon.
Ati: “Gasogi United ni igare, Rayon ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”
Avuze ibi mu gihe mu minsi ishize Gasogi yasinyishije umukin...