
Umushinga Kula wateye inkunga uturere 3 mu bahinzi ba Kawa
Uyu mushinga Kula wavutse mu mwaka wa 2015 muri Leta ya Atlanta muri Amerika uyu mushinga ukaba utera inkunga abahinzi ba kawa mu Rwanda.
Uyu mushinga ukaba ukorera mu turere dutatu aritwo Kayonza, Gakenke na Nyamasheke aho babafasha binyuze mu bucuruzi no kubongerera ubumenyi mu miyoborere.
Umushinga Kula ushingiye ku nkunga yakusanyije binyuze ku buvugizi bwakozwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibiribwa yahawe bakoranye nutwo turere batanga ibiribwa, udupfukamunwa ndetse n’amasabune.
Iyi nkunga ikaba yaragenewe imiryango yo muri utwo turere igera ku 1060 bakora uwo mwuga w’ubuhinzi bw’ikawa, abahawe iyo nkunga bakaba bashima umushinga Kula ko ukomeje kubazirikana muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus ( Covid-19) ibagaragarize ko iri kumwe nabo.
Ambasade...