Monday, September 25
Shadow

Month: April 2020

U Rwanda rwabonye inkunga y’igihugu cy’Ubushinwa yo guhangana na Covid-19

U Rwanda rwabonye inkunga y’igihugu cy’Ubushinwa yo guhangana na Covid-19

Amakuru, UBUZIMA
Guverinoma y’U Bushinwa yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima inkunga y’ibikoresho by’ubuzima kugira ngo u Rwanda rubashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ( C0vid-19) kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2020. Iyi nkunga irimo udupfukamunwa 10,000 ibikoresho birinda amaso bigera kuri 2,000 udukoresho dupima umuriro 500,imyenda irinda abaganga 2,000,imiguru y’inkweto 10,000,amadarubindi akoreshwa n’abaganga 2,000 ndetse n’uturindantoki tw’abaganga. Iyi mkunga ikaba ari icyiciro cya mbere cyatanzwe nkuko bitangazwa n’Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda ariko bagakomeza bavuga ko ikindi cyiciro kizaba ari kinini kuko bateganya gutanga imyambaro y’abaganga 5,000 udupfukamunwa dukoreshwa n’abaturage 100,000 ndetse n’udukoreshwa n’abaganga 10,000, ibikoresho birinda amaso by’abaganga 3,000 h...
Rwandair yagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus ( Covid-19)

Rwandair yagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus ( Covid-19)

Amakuru, UBUKUNGU
Itangazo ryasohotse ku itariki ya 24 Mata uyu mwaka rigaragaramo igabanya ry’imishahara y’abakozi b’ikigo cy’ubwikorezi bw’ibintu n’ingendo z’abantu mu kirere,ibi bikaba biri mu ngamba zo guhangana n’ingaruka z’ icyorezo cya Covid-19 cyibasiye ubukungu bw’isi. Umuyobozi mukuru wa Rwandair Madame Makolo Yvonne yamenyesheje abakozi bicyo kigo cya Rwandair ayobora ko byabaye ngomba ko hafatwa ingamba zo kugabanya imishahara  yabo bakozi, ibi bikaba bije nyuma yuko iki kigo gihagaritse ingendo ryatambutse mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Guhagarika izi ngendo bikaba byari mu ngamba zo guhangana na Covid-19 no kurwanya ikwirakwiza ryicyi cyorezo byasabwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, aho yasabaga ko hahagarikwa ingendo z’indege kuko hagaragaye abarwayi benshi baaturuka...
Abakozi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika banze gusubira mu Kazi

Abakozi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika banze gusubira mu Kazi

Amakuru, POLITIQUE
Bamwe mu bakora muri Amerika banze gusubira mu mirimo bashobora kutazahabwa amafaranga y’ubwishingizi kubera ko bagize ubwoba bwo gusubira mu kazi kubera kwanga ko bakwandura Covid-19. Nkuko abayobozi n’impuguke muby’umurimo babivuga abakozi bo muri Leta zibarirwa ku ntoki nibo bazahura nicyo kibazo muri iki cyumweru ubwo abategetsi babo biteguye kuzanzamura ubukungu biturutse ku ngamba za Guverinoma kubera icyorezo cya Covid-19. Nko muri Leta ya Georgia hakurikije itegeko rya Guverineri waho wo mu ishyaka rya ba Repubulika avuga ko amazu akorerwamo ibikorwa bitanduka afungurwa uyu munsi, aya arimo akora ibikorwa byo kwogosha imisatsi ayi myitozo ngororamubiri asukura inzara naca imanzi ku mubiri. Leta ya Carolina yepfo nayo yemereye abacuruzi kuzafungura kuri uyu wa mbere nah...
Igikakarubamba amavuta na Alikori umuti wo gukaraba mu ntoki

Igikakarubamba amavuta na Alikori umuti wo gukaraba mu ntoki

Amakuru, UBUZIMA
Rwiyemezamirimo ukiri muto Uwineza mu rwego rwo guhangana na Covid-19 ubutumwa abaturarwanda bahabwa harimo kwitwararika ku isuku no gukaraba intoki inshuro nyinshi, inkuru dukesha ijwi ry’Amerika. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora gukaraba intoki n’isabune cyangwa imiti isukura intoki ishobora kwica Virus ya Corona muri ibi bihe iyi miti ikaba yaraguzwe cyane ku buryo yabuze ku masoko naho ibonetse ikaza ihenze. Rwiyemezamirimo Uwineza akaba yarafashe iya mbere kugira ngo afashe abaturage kubona iyo miti yo gukaraba intoki kanddi kuri make ayikoze mu bikoresho biboneka mu gihugu, ndetse akabasha no gutaka akazi ku banyarwanda. Yagize ati “Nagiye mu mujyi ngiye kugura umuti wo gukaraba mu ntoki ngezeyo nsanga ibiciro biri hejuru ubwo muri mkye numvise ko ngomba ku...
Rwanda:(CHOGM 2020 ) Inama ya Commonwealth yasubitswe

Rwanda:(CHOGM 2020 ) Inama ya Commonwealth yasubitswe

Amakuru, POLITIQUE
Kubera icyorezo cya Covid-19 (Coronavirus) iki cyorezo kikaba cyibasiye isi yose, Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), iyo nama yabyo ikaba yari iteganijwe kubera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata ikaba yasubitse. Iyi nama byari biteganijwe ko izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 10 barimo n’igikomangoma Charles w’Ubwongereza hamwe na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, uyu muryango ukaba ugizwe n’ibihugu bigera kuri 54. Mu bijyanye no kwakira iyi nama u Rwanda rukaba rwari rwateganyije asaga Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, Hon Scotland Patricia Umunyamabanga mukuru wuyu muryango akaba atangaza ko muri ibi bihe bikomeye ubuzima aho burushaho kuba bubi bitewe nuko ubukungu bw’ibihugu bwahungaban...
Ingabo za FARDC ziratangazo ko zigiye gushakisha Inyeshyamba za Raïa Mutomboki wagarutse muri Masisi

Ingabo za FARDC ziratangazo ko zigiye gushakisha Inyeshyamba za Raïa Mutomboki wagarutse muri Masisi

Amakuru, MU MAHANGA, UBUTABERA
Inyeshyamba z’udutsiko tw’ingabo za Raïa Mutomboki, Jenerali washyizweho Mahachano, akaba yaragarutse mu ishyamba guhera mu cyumweru gishize, ingabo zikaba zarabateya kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata zibaca intege. Nkuko bitangazwa na Major Ndjike Kaiko umuvugizi w’igice cy’imirwano ya Nord-Kivu, Sokola II, bakaba babatangiye bushya babereka ingufu ingabo za Congo zibacanaho umuriro. Major Ndjika Kaiko akaba yatangaje ko ubwo izo nyeshyamba zagarutse mu birindiro byazo muri Masisi, bakaba babanje kunyura muri Mubambiro. @Rebero.co.rw
Ubuyobozi burashishikariza abaturage kuva mu manegeka bahunga imvura igiye kugwa

Ubuyobozi burashishikariza abaturage kuva mu manegeka bahunga imvura igiye kugwa

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Umujyi wa Kigali uteganya kwimura imiryango iri mu manegeka 1500 bo mu duce twa kimisagara ahari inzu zegereye umugezi wa Mpazi, uduce twa Gatsata, Gikondo, kimihurura mu myembe ndetse na Nyarutarama nyuma yuko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaje ko hagiye kugwa imvura nyinshi muri iki gihembwe. Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Nyarutarama bakaba bavuga ko batazava mu mitungo yabo badahawe ingurane, nubwo hari impapuro bahabwa ngo z’amasezerano yuko bazishyurwa ingurane yabo. Baragira bati “Ntabwo nakwisenyera bazaze bakore ibyo bashaka kuko ntaho mfite ho kwerekeza,kuko ibyo bihumbi mirongo icyenda ntaho nzabona inzu nabyishyuramo, ese amasezerano badusinyisha ntacyo baduhaye wakwemezwan’iki ko hari icyo uzabona ko bazaba bamaze kugusenyera nibabanze b...
DRC: Udupfukamunwa n’amazuru mu mujyi wa Uvira turakosha

DRC: Udupfukamunwa n’amazuru mu mujyi wa Uvira turakosha

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Aho mu mujyi wa Bukavu habonekeye abantu 3 banduye Covid-19 Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Epfo Theo Ngwabije Kassi atangarije ko abatuye iyi Ntara bagomba kwambara udupfukamunwa n’amazuru. Abo mu mujyi wa Uvira barenga 80% bahise babishyira mu bikorwa harimo abatwara Moto,Abapolisi ndetse n’abakora mu mishinga itandukanye ndetse n’abakora kwa Muganga hamwe n’abatuye uwo mujyi bamwe n’abamwe. Munezerwa Fidele kimwe n;abandi baturage hamwe n’abamotari ndetse n’abacuruzi bagaragaye ku bashona imyenda baje kudukoresha kuko buri muturage wese agomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru aho yaba ari hose yajya mu isoko kugira ngo abashe ku irinda icyorezo cya Covid-19. Yagize ati “Agafukamunwa twari dusanzwe tukagura amafaranga 500 y’amakongomani ubu muri Farumasi yagiye ku mafaranga 1...
Lubudi: Mu mezi abiri indwara ya Korera imaz kwandura abantu 190 ihitana abantu 6

Lubudi: Mu mezi abiri indwara ya Korera imaz kwandura abantu 190 ihitana abantu 6

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 muri Zone y’ubuzima ya Bunkeye Teritwari ya Lubudi (Lualaba), Umuganga uyobora iyo zone y’Ubuzima Dr Serge Musoya kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2020, akaba yatangaje ko iyi ndwara yahitanye abantu 6 bari barwaye Korera. Dr Serge Musoya akaba avuga ko iyi ndwara yibasira cyane abana bari hagati y’imyaka 15, iyi zone y’ubuzima ikaba ishyize imbere ubuvuzi bwo gufasha abantu babura amazi meza, kubera ko iyi ndwara yibasira cyane abaturage batagerwaho n’amazi meza. Mu bahitanywe niyi ndwara 6, mu kigo gikora ubushakashatsi kuri Korera haguyemo 4 naho abandi 2 bakaba baguye mu nsisiro bataragezwa kwa muganga nkuko byatangajwe n’umuganga ukuriye zone y’ubuzima ya Bunkeya. Ibice by’ubuzima bikaba byibanze kuri iyi ndwara kugira ngo bibashe kuy...
DRC-Beni: Ebola yahitanye abantu babiri

DRC-Beni: Ebola yahitanye abantu babiri

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Beni indwara ya Ebola yari imaze ibyumweru 52 nta barwayi ba Ebola bagaragarayo yongeye kugaragara ikaba imaze guhitana abantu babiri. Nyuma y’masaha 48 iyi ndwara imaze guhitana umuntu wa mbere muri Congo-Kinshasa iki gihugu cyiteguraga gutangaza ko iyi ndwara yacitse muri RDC. Nkuko bitangazwa na Komite ihuriweho no gutangaza abarwayi biyi ndwara ya Ebola, uwo yahitanye wa kabiri ni umwana akaba yaguye mu bitaro by’icyitegererezo mu mujyi wa Beni murukerera rwo kuri iki cyumweru. Uyu mwana wahitannywe na Ebola akaba yaguye ku kigo Nderabuzima cyaguyeho umugabo wa mbere yahitanye kuri uyu wa gatanu afite imyaka 26, bigaragara ko iyi ndwara itarashira muri DRC. @Rebero.co.rw