
Abamugariye ku rugamba rwo kwubohora u Rwanda ndetse n’abafite ubumuga barashima RECOPDO
Umuryango RECOPDO wavutse tariki 3 Werurwe 2014 uhuza abamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bamugaye ukaba waratangiye wigisha abamugariye ku rugamba imyuga itandukanye kugira ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe, ndetse no kurushaho kwiteza imbere.
Muri uyu mwaka batewe inkunga na UNDP ibicishije muri RGB bakaba barabonye inkunga yo kwigisha abanyamuryango ibijyanye n’ikoranabunga ndetse no kudoda inketo aya mahirwe akaba atarageze kuri bose kuko aba bikubitiro ni barangiza bazashinga amakoperative bakabasha nabo gufasha bagenzi babo.
Kalimba Jehovanis umwe mu biga muri Sagamba Vocation training Center aho biga gukora inkweto zitandukanye ndetse n’imikandara na Sandali bakanasana inkweto zangiritse yatubwiye ko ayo mahirwe babonye azatuma bafasha bagenzi babo batabonye umwanya m...