
Abana barererwa kwa Gisimba bibarinda ubuzererezi bwo kujya mu mihanda
Ikigo kizwi kuva kera nko kwa Gisimba giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, gifite abana bacyirirwamo buri munsi ariko bagataha mu miryango yabo, bagahamya ko bibarinda ubuzererezi no kwirirwa mu mihanda kuko bafashwa muri byinshi.
Abo bana ahanini bagizwe n’imfubyi zirererwa mu miryango yazakiriye, babigarutseho kuwa gatandatu tariki 25 Mutarama 2020, ubwo bari basuwe n’abakozi ba sosiyete ya Satguru, mu rwego rwo kubagaragariza ko bafite ababakunda.
Icyo kigo gifasha abana mu kwiga, cyane ko gifite n’ikigo cy’amashuri abanza, ariko gifasha kwiga n’abari mu yisumbuye, hari ibibuga by’imikino, isomero, aho bigira gucuranga, gushushanya n’ibindi, bikaba ari byo bibahuza ntibajye mu bidafite akamaro.
Umwe mu bana baharererwa, Umujawamari...