
Gushakisha impano mu bana bakina Tennis byasojwe kuri iki cyumweru
Kuva ibiruhuko bitangiye hashyizweho umwiherero w’abana ukaba warabereye mu makipe atandukanye agera kuri 12 mu gihugu cy’u Rwanda, ariko amakipe akomeye akaba ariyo yatoranyijwe abana baza kwitabira uwo mwiherero wateguwe na Federation ya Tennis.
Uyu mwiherero ukaba warasojwe n’irushanwa kugira ngo haboneke abana barusha abandi kandi dushobora kwubakiraho Tennis Nyarwanda,iri rushanwa rikaba ribaye iminsi itatu aho ayo makipe yabashije kwohereza abana kugira ngo babashe kurushanwa, kandi bigaragara ko byatanze umusaruro mwiza.
Abana bitabiriye aya marushanwa bakaba bari mu byiciro bitandukanye kuko hari nabari batangiye bwa mbere gukina uyu mukino wa Tennis kandi bakiri batoya cyane bari mu myaka 5,8 ndetse no kuzamura hejuru kuko hari abatoza batandukanye babakurikiranaga.
...