
I Cape Town muri Afurika yepfo Impunzi zirimo Abanyarwanda zakubiswe karahava
Impunzi zitandukanye zirimo Abanyarwanda zari zarakambitse imbere y’Ibiro bikuru bya HCR mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ukwakira, zahakuwe nabi cyane n’igipolisi cyakoreshaga ibyo kijwaje byose birimo ibyuka biryana mu maso, amasasu akoze muri kawucu, n’amazi, aho bamwe mu babyeyi batatanyijwe n’abana babonk’Umunyarwandakazi Iturushimbabazi.
Ku isaha ya saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu nibwo Igipolisi cya Afurika y’Epfo cyafunze Umuhanda wa Burg, ubundi gitangira gukura mu nzira impunzi zari zimaze ibyumweru bigera kuri bitatu z’ikambitse imbere y’inyubako ya Waldorf Arcade, irimo n’ibiro bikuru bya HCR. Aba basabaga HCR kubafasha kuva muri Afurika y’Epfo kubera ubugizi bwa nabi bakorerwa bushingiye ku kwibasira abanyamahanga.
U...