
Ibihugu 10 udashobora gusura cyangwa gukoreramo ubukerarugendo uko wiboneye
Gukora ubukerarugendo aharihose nuko rimwe na rimwe uba wahakunze cyangwa se ushaka kuhishimishiriza, Ibihugu cyemera kwakira ba Mukerarugendo kuko baba binjiza amadovize mu gihugu baba batembereyemo ndetse n’ubundi butunzi, ariko hari ibihugu byo ku ikarita y’isi bidakeneye ba Mukerarugendo.
Ibi bikaba ariyo mpamvu byashyizwe kuri uru rutonde 10 rw’ibihugu ukurikije igihe bimaze utashobora kumva gusa ukaba uza gutangazwa na bimwe muri ibi bihugu bitewe n’imiterere yabyo.
NORTH KOREA
Ni igihugu gifite amateka maremare kandi kigira amategeko akakaye ku buryo bwo gukoresha Internet ndetse nuko bagomba kwiyogoshesha, ariko iki gihugu gisaba ba Mukerarugendo bagisura gutegura urugendo rwabo byuzuye ndetse bujuje imifuka yabo ( Amafaranga) mbere yuko bagera muri iki gihugu.
K...