Monday, September 25
Shadow

Month: August 2019

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri CECAF yabatarengeje imyaka 15.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri CECAF yabatarengeje imyaka 15.

IMIKINO
Mu gihe gito hatoranyijwe abana batarengeje imyaka 15 bakuwe mu marushanwa yari yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru ryabatarengeje iyo myaka bitabiriye imikino ya CECAFA yabereye muri Eritrea Asmara. U Burundi bwahataniye umwanya wa 3 n’u Rwanda nyuma y’uko u Burundi butsinzwe na Uganda 6-0 muri 1/2, naho u Rwanda rutsindwa na Kenya muri 1/2 kuri penaliti 4-2. Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri iyi mikino irimo kubera muri Eritrea, warangiye u Rwanda rwegukanye uyu mwanya. U Burundi ni bwo bwafunguye amazamu ku munota wa 6 ku gitego cyatsinzwe na Adelard Igiraneza, u Rwanda rwaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Celestin Uwizeyimana ku munota wa 76, maze umukino urangira ari 1-1. Amakipe yombi yahise yitaba za penaliti maze Amavubi yegukana...
Inzobere mu bijyanye n’imirire zisaga 300 zasoje  i Nteko Rusange yiga ku igwingira yaberaga I Kigali.

Inzobere mu bijyanye n’imirire zisaga 300 zasoje i Nteko Rusange yiga ku igwingira yaberaga I Kigali.

Amakuru, UBUZIMA
Inama ku mirire n’igwingira Yateguwe n’Urugaga rw’Amashyirahamwe y’inzobere mu mirire myiza mu bihugu bya Afurika (FANUS). Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga  (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire. Dan Gies (Chief of Party  Hinga Weze) wari mw’isozwa ry’ihuriro ryabantu batandukanye bari baturutse mu bihugu bitandukanye muri afurika yavuze ko gutera inkunga ihuriro ku bijyanye ni imirire ari ugufasha leta kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Yagize ati”Murabizi ko gahunda ya Hinga Weze kuri ubu turashaka kuyigeza mu gihugu hose kugira ngo turusheho kurandura ikibazo k'imirire mibi n’igwingira kubana kuko  mu tu...
Nyuma ya RDC Ebola yambukiye muri Uganda muri Kasese ihitana umuntu umwe

Nyuma ya RDC Ebola yambukiye muri Uganda muri Kasese ihitana umuntu umwe

Amakuru, UBUZIMA
Mu karere ka Kasese muri Uganda habonetse umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko ufite indwara ya Ebola aho bivugwa ko yakomotse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yabitangaje. Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara ejo kuwa Kane tariki 29 Kanama 2019 yavuze ko uyu mwana yambukanye n’umubyeyi we bavuye muri RDC kuwa Gatatu tariki 28 Kanama 2019. Itangazo rikomeza rivuga ko uyu mubyeyi n’umwana we binjiye muri Uganda banyuze ku mupaka wa Mpondwe bagiye kwivuza ahitwa Bwera mu karere ka Kasese. Kamera zo ku mupaka nizo zamutahuyeho ko bimwe mu bimenyetso bya Ebola birimo umuriro ukabije ,gucika intege k’umubiri,kuva amaraso mu kanwa bidasobanutse bahita bamwihutana bamujyana mu bitaro bya Bwera. Nyuma baje gufata am...
Dore ibiraro bikurura ba mukerarugendo harimo nicyo mu Rwanda

Dore ibiraro bikurura ba mukerarugendo harimo nicyo mu Rwanda

Amakuru, UBUKUNGU
Turi mu isi y’imisozi miremire n’imigufi, ibibaya, amashyamba, inzuzi n’imiturirwa miremire, ikoranabuhanga rikataje rigena uburyo bwo kubyambukiranya kuva hamwe ujya ahandi, hakanahangwa inzira mu buhanga bwo buhanitse kandi mu buryo bwitondewe. Abahanga mu bwubatsi bashyizeho uburyo bambukiranya ibyo byiza byose bitatse Isi, harimo amateme yubatswe mu kinyejana cya 13 mbere ya Yezu n’ubu akiriho mu Bugereki, hakifashishwa amabuye, imigano n’ibiti bikomeye. Mu rwa Gasabo ho hahanzwe iteme urambagiraho witegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ku rutonde rw’amateme ibihumbi yubatse ku Isi kuva mu mateka yo hambere, nubwo higanzamo ay’ i Burayi na Aziya, washyiramo n’iryo mu Rwanda rifite umwihariko muri Afurika y’u Burasirazuba. 1.Puente Laguna Garzon Puente La...
Abagororwa 257 bahawe impamyabushobozi muri Gereza ya Huye

Abagororwa 257 bahawe impamyabushobozi muri Gereza ya Huye

Amakuru, UMUTEKANO
Kuri uyu wa 27, kanama 2019, Abagororwa muri Gereza ya Huye barenga 250 bahawe impamyabushobozi z’ubwubatsi ku bufatanye  n’Ishuli ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Huye (IPRC Huye) Umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye harimo , Umukuru wa Gereza ya Huye CSP James MUGISHA,  CP Jean Bosco KABANDA komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa muri RCS wari umuyobozi  mukuru,MURAGIJIMANA Aroan  umukozi muri IPRC Huye umwe mu bakurikirana ibikorwa bijyanye n’amahugurwa y’igihe gito . Mu ijambo rye, komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa muri RCS yabwiye abari aho ko gutanga impamyabushobozi ku bagororwa ari gahunda RCS(Rwanda Correctional Service) yihaye kandi izabagirira akamaro kandi k...
Itorero Ry’abadiventisti B’umunsi Wa Karindwi ryageze Mu Rwanda mu 1919

Itorero Ry’abadiventisti B’umunsi Wa Karindwi ryageze Mu Rwanda mu 1919

Amakuru, IYOBOKAMANA
Ubutumwa bw’itorero ry’Abadiventiste tubwirwa ko bwageze mu Rwanda hagati yi 1918 n’1919 buzanywe n’Umubirigi witwaga DELHOVE waje kunganirwa na MONNIER Heneriko (Bwana MUNNYERI). Muri icyo gihe hari mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi, aba misiyoneri bandi b’abaporotesitanti bari barasubiye iwabo, DELHOVE na MONNIER ba Abadiventisiti basigara bigisha bonyine, bigisha n’abo bari barataye. Aho bagarukiye ba DELHOVE na MONNIER bajya inama yo kugabana uturere, MONNIER ajya Mu BUGANZA, DELHOVE ajya i NYANZA Mu 1921 MONNIER Heneriko afatanije n’uwitwa A. MATTER bashinga irindi torero mu RUHENGERI. Mariya MATTER mushiki wa MATTER afatanije na Mme MATTER bashinga ivuriro mu RWANKERI Umuntu wa mbere wabatijwe ni Yohana RUVUGIHOMVU mu 1924 akurikirwa na RUKANGARAJUNGA Petero muri u...
Mashami Vincent (umutoza mukuru) na Seninga Innocent (Umutoza wungirije) bahamagaye ikipe y’igihugu izakina na Seychelles.

Mashami Vincent (umutoza mukuru) na Seninga Innocent (Umutoza wungirije) bahamagaye ikipe y’igihugu izakina na Seychelles.

IMIKINO
Umubare w’abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda mw’ikipe y’igihugu amavubi wariyongereye bikaba arikimwe mushobora kuzatanga umusaruro mu mavubi agiye gutangira urugendo rwoguhatanira kwerekeza mu marushanwa ya CAF na FIFA. Nyuma yo kuva muri APR FC akerekeza muri Beralus aho yakinnye igihe kijya kugera kumwaka Sibomana Patrick Pappy yarutse mu Rwanda yerekeza muri Mukura VS maze nayo irongera imusubiza kw’isoko mpuzamahaga kurubu akaba arigukinira Yanga Africans muri Tanzania aho uyu musore kuva yagera muri Tanzania izina rye ntisiba kugarukwaho nabenshi muri icyo gihugu bikaba byatumye yongera guhamagarwa mu mavubi. Abandi bakinnyi batandukanye bagiye bigaragaza hano mu Rwanda bakerekeza hanze yarwo ntibibagendekere neza ariko bagaruka bakitwara neza mu makipe bakinira hano m...
Shaban Hussein Tshabalala wakunzwe na bareyo yasinyiye Bugesera Fc umwaka umwe.

Shaban Hussein Tshabalala wakunzwe na bareyo yasinyiye Bugesera Fc umwaka umwe.

IMIKINO
Kuba umukinnyi mwiza muri Rayonsport akigaragaza mu mikino nyafurika ya Total CAF Confederation Cup Shaban Hussein Tchabalala yamaze kuba umukinnyi wa Bugesera fc mugihe cy’umwaka umwe. Shaban Hussein wanyuze mu magaju no muri Rayon Sports mu 2017-2018 ubwo banakinaga imikino ya Total CAF Confederation Cup banagera muri ¼ cy’irangiza n’ubwo we yari yaramaze kugenda aho yari yabonye ikipe muri afurika yepfo. Shaban Hussein Tchabalala yasinye umwaka umwe muri Bugesera FC aho bitangazwa ko ashobora kuba afite andi makipe amwifuza ariko kuberako igura nigurishwa ry’abakinnyi ryagiye rirangira mu bihugu bimwe na bimwe bikaba byatumye asinya umwaka umwe muri  Bugesera FC. Kuri ubu yageze muri FC Bugesera, ikipe iheruka gusinyisha Moustapha Francis wakiniraga Gormahia FC iba mu c...
Polisi y’u Rwanda: Imyaka 19 y’ubufatanye mu mutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Polisi y’u Rwanda: Imyaka 19 y’ubufatanye mu mutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Amakuru, UMUTEKANO
Tariki ya 17 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda (RNP) yasoje Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwa 2019 ku nsanganyamatsiko igira iti :“Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.” Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta aganiriza abaturage ba Cyumba, Akarere ka Gicumbi. Ibikorwa by’iterambere byagezweho mu gihe cy’ukwezi byibanze ku gufasha imiryango, gushyigikira uruhare rw’abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano ndetse n’ubukangurambaga ku byaha bigira ingaruka ku buzima bwabo. Uku kwezi ngarukamwaka gushimangira gahunda y’iterambere ry’Igihugu n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kugaragaza ibyaha, kubirwanya no kubikumira. Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastas...
Rayon Sports irerekeza muri Sudani ijyanye abakinnyi 19 gusa mu mukino izahuramo na Al Hilal.

Rayon Sports irerekeza muri Sudani ijyanye abakinnyi 19 gusa mu mukino izahuramo na Al Hilal.

IMIKINO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu, Rayon Sports irahagurukana mu Rwanda abakinnyi 19 igiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya ry’ibanze rya CAF Champions League na Al Hilal yo muri Sudani.     Iyi kipe irahaguruka idafite abakinnyi babiri Oumar Sidibe ukomoka muri Mali ndetse na Commodore ukomoka muri Ghana batakinnye umukino ubanza kubera ikibazo cy’ibyangombwa. Umutoza Kayiranga Jean Baptiste akaba yahisemo guhagurukana abakinnyi 19 azakuramo 18 azifashisha ku mukino wo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019. Ubundi iyi kipe byari biteganyijwe ko izahaguruka mu ijoro ry’ejo ku wa Gatanu ariko bitewe n’ibura ry’indege, biba ngombwa ko bahaguruka uyu munsi. Biteganyijwe ko iyi kipe igera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali...