
U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri CECAF yabatarengeje imyaka 15.
Mu gihe gito hatoranyijwe abana batarengeje imyaka 15 bakuwe mu marushanwa yari yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru ryabatarengeje iyo myaka bitabiriye imikino ya CECAFA yabereye muri Eritrea Asmara.
U Burundi bwahataniye umwanya wa 3 n’u Rwanda nyuma y’uko u Burundi butsinzwe na Uganda 6-0 muri 1/2, naho u Rwanda rutsindwa na Kenya muri 1/2 kuri penaliti 4-2.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri iyi mikino irimo kubera muri Eritrea, warangiye u Rwanda rwegukanye uyu mwanya.
U Burundi ni bwo bwafunguye amazamu ku munota wa 6 ku gitego cyatsinzwe na Adelard Igiraneza, u Rwanda rwaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Celestin Uwizeyimana ku munota wa 76, maze umukino urangira ari 1-1.
Amakipe yombi yahise yitaba za penaliti maze Amavubi yegukana...