Monday, September 25
Shadow

Month: July 2019

Ituri : Ebola yongeye kwica undi muntu muri Some

Ituri : Ebola yongeye kwica undi muntu muri Some

Amakuru, UBUZIMA
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nyakanga muri Some mu birometero 26 bya Mambasa (Ituri), nkuko bitangazwa n’umuyobozi wako gace Idrissa Koma, Umubyeyi hamwe n’abaturanyi be bakorakoye umurambo w’umwana uherutse kwicwa na Ebola, kandi hari itsinda ryagenewe gukora ako kazi. « Abantu mirongo itatu na batandatu bamaze gukingirwa kandi abiteguye gukora uwo murimo ni benshi ». Ariko ubuyobozi buzi ko ingorane ari nyinshi zo kwandura iyi ndwara kuko  “Abaturage bamwe bihisha mu mirima n’amashyamba abandi bagahunga aho batuye kugira ngo batamenyekana”. Idrissa Koma akaba akomeje gusaba ko amahanga yabafasha gukemura icyo kibazo, kuko bizeye ko inzego zose uko zikurikirana ndetse n’abadepite batowe bo muri aka gace bahagurukiye kurwanya iki cyorezo cya Ebola basobanurira abaturage ba ...
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo.

Amakuru, UMUTEKANO
Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rw’akazi agirira muri Sudani y'epfo, kuri uyu wa 30 Nyakanga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriwe na Mugenzi we wa Sudani y’Epfo General Majak Acek. bagirana ibiganiro byibanze ku kurwanya no gukumira ibyaha, gusangira ubunarararibonye, kubaka ubushobozi no guhanahana amakuru. Ibi biganiro byagarutsweho n’aba bayobozi bombi byari mu murongo w’ubufatanye usanzwe uranga Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo. Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ndetse no gushyigikira amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu mwaka wa 2011. Bamwe mu bapolisi ba Sudani y’Epfo bahuguwe ndetse bigishwa na Polisi y’u Rwanda. Umubare munini ni uwa bapolisi bakuru barangije amasomo ahanitse mu by’ubuyobozi agenerwa aba-Ofisiye bakuru muri Polisi, aho ...
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Amakuru
Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Kamena 2019. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe: Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza; Gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020 n’iby’ingenzi bizibandwaho. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’inzego n’ibigo bya Leta hagamijwe kongera ubushobozi, gukoresha neza umutungo wa Leta no kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, ndetse inemeza bimwe mu bigo bya Leta bizagira icyicaro mu migi yunganira uwa Kigali. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: o U...
Umujyi wa Musanze munzira yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (HIV)

Umujyi wa Musanze munzira yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (HIV)

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere turimo kuzamuka cyane ku buryo abaturage bako nabo bumva ko bagomba kuba umujyi wa kabiri kuri Kigali, akaba ari kamwe mu turere dutandatu twatoranyijwe mukunganira umujyi wa Kigali. Ibi bikaba biterwa nuko uyu mujyi wa Musanze wazamuye n’ubukerarugendo bituma usigaye usurwa cyane, bityo hakaba habera ibikorwa byinshi bijyanye n’utubyiniro aho rero ntabwo habura n’indaya kuko abenshi barahirirwa bagataha ni mugoroba  naho ugasanga abandi ahubwo bahaboneka muri week end. Abanyamakuru bibumbiye muri Abasirwa bandika k’ubuzima basuye Ibitaro bya Ruhengeri aho basobanuriwe na Dr Hirwa Aime amavu n’amavuko yibi bitaro , inyubako zabyo zimwe zubatswe mu 1939 byagiye bivugururwa ndetse bihindurirwa n’amazina mu mwaka wi  1974 bikaba byariswe ibi...
Musanze: Kwibumbira muri Koperative byabateje imbere

Musanze: Kwibumbira muri Koperative byabateje imbere

Amakuru, UBUKUNGU
Abafite ubumuga bibumbiye muri kopertive KOTINYA ihinga ndetse ikanatubura imbuto y’ibirayi iherereye mu karere ka musanze, baravuga ko guhuriza hamwe imbaraga muri koperative byabateje imbere aho buri mu nyamuryango ahabwa itungo,atangirwa ubwisungane mu kwivuza, ugize ikibazo agatabarwa ndetse hari na bamwe mu banyamuryango batagiraga inzu ariko ubu bakaba barazubakiwe na koperative yabo.Ni ibikorwa byishimirwa n’ubuyobozi bw’akarere aho buvuga ko abafite ubumuga bafite uruhare runini mu iterambere ry’akarere kabo. Koperative Twiteze Imbere Nyabigoma (KOTINYA) iherereye mu Murenge wa Kinigi akagali ka Nyabigoma, Ndabateze Felecien umuyobozi wiyi koperative  avuga ko  abafite ubumuga bakwishakamo ibisubizo, akaba ari naho igitekerezo cyo gushinga Koperative KOTINYA cyaturutse. Y...
Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri basuye Kigali Arena

Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri basuye Kigali Arena

IMIKINO, RWANDA
Masai Ujiri yaje mu Rwanda aho azakurikirana imikino ya Basketball yabatarengeje imyaka 16 mu bakobwa izabera mu Rwanda guhera kuri iki cyumweru. Masai Ujiri umuyobozi mpuzabikorwa by’ikipe ya Toronto Raptors ibarizwa muri NBA shampiyona y’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba asanzwe afite ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball hano mu  Rwanda mw’iterambere ry'uyu mukino. Uyu mugabo umaze kugirana umubano ukomeye n'u Rwanda yasesekaye muri Kigali aho yaraje kwihera ijisho igikorwa remezo kimaze kuzamurwa kizajya cyakira imikino itandukanye ikinirwa mu nzu harimo nka Basketball,Volleyball nindi mikino itandukanye. Kuri iki gicamunsi nibwo Masai Ujiri ari kumwe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame bagiye gusura i...
Mukura Victory Sports irigufata abagiye bangwa n’amakipe akomeye uhereye kuri Ovambe Olivier ugiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.

Mukura Victory Sports irigufata abagiye bangwa n’amakipe akomeye uhereye kuri Ovambe Olivier ugiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.

Amakuru, IMIKINO
Mukura Victory Sports yamaze kumvikana na Ovambe Olivier wirukanwe na Rayon Sport kubera ubushobozi buke yagaragaje mu mikino ya CECAFA yabereye  mu Rwanda. Ovambe Olivier umunya  Cameroon waje mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Rayon Ssports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda akayitoza mu gihe kingana n'ibyumweru bibiri gusa nabyo bituzuye kuko ikipe yatozaga yaviriyemo muri kimwe cya kane. Umutoza Ovambe yatoje kandi amakipe y’abato yo mu Bwongereza nka Aston Villa, Derby County, West Bromwich Albion no mu Butaliyani nyuma yo gutoza aya makipe yose yo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’iburayi ntago byamukundiye ko yabasha gutoza ikipe ya Rayon Sport kuko abayobozi n'abafana ba Rayon Sport  bavuze ko urwego rwe ruri hasi. Nyuma yo kwangwa na Rayon Sport u...
Kudakina imikino y’igikombe cy’afurika byatumwe Amavubi azamuka ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA.

Kudakina imikino y’igikombe cy’afurika byatumwe Amavubi azamuka ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA.

Amakuru, IMIKINO
Nyuma y’uko ikipe ya Algeria yegukanye igikombe cy' Afurika cy’ibihugu (AFCON 2019) kuri ubu yiyongereyeho amanota 117 yose ihita inazamuka imyanya 28 yose aho iri ku mwanya wa 40 ku isi. Ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru FIFA ryashyize hanze  urutonde ngaruka kwezi ku buryo amakipe akurikirana bitewe ni mikino amakipe y’ibihugu yagiye akina mu buryo butandukanye dore ko amakipe amwe n'amwe ya hano muri afurika yakinnye igikombe cy’afurika. U Rwanda rutakinnye imikino y'AFCON 2019 rwisanze ruri ku mwanya wa 133 ku isi, imbere ya Tanzania n’u Burundi zakinnye iyi mikino y'igikombe cya afurika dore ko nk’ikipe y’u Burundi yavuye muri iki gikombe nta nota na rimwe kuko yatsinzwe imikino yose yakinnye. Nyuma yo gutwara igikombe muri Amerika y’Amajyepfo (Copa America)...
New life Christian Academy na EP Karagari zizahagarari u Rwanda muri  FEASSSA mu mashuri abanza.

New life Christian Academy na EP Karagari zizahagarari u Rwanda muri FEASSSA mu mashuri abanza.

Amakuru, IMIKINO
Amarushanwa yo mu mashuri abanza yaramaze iminsi akinwa yashojwe  hatangwa ibihembo ku makipe yatwaye ibikombe. Nyuma y'igihe hakinwa imikino itandukanye mu mashuri abanza aho imikino yatangiriye muri za Zone zitandukanye zaho ibigo by’amashuri bibarizwa,aya marushanwa akaba yarangiye hamenyekanye amakipe yitwaye neza. Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kigo cya New life Christian Academy mu bahungu yo mu karere ka Kayonza yegukanye igikombe  itsinze ikipe y'ikigo cya G.S Kicukiro kuri penarite dore ko bari banganyije kimwe kuri kimwe New life Christian Academy ikaba  yatsindiye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’amashuli abanza mu marushanwa yo mu karere ya FEASSSA.   Mu bakobwa ho, ikipe ya Ecole Primaire ya KARAGARI, ibarizwa mu Karere ka Gicumbi, niyo yaje g...
Tuganimana Melchior ufite ubumuga bw’ingingo atanga akazi ku baturanyi be

Tuganimana Melchior ufite ubumuga bw’ingingo atanga akazi ku baturanyi be

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Kugira ubumuga ntibivuga ko ugomba kwiheba ngo wumve ko ntacyo ushoboye, kuko ubumuga bwa mbere ni mu mutwe iyo utabashije gutekereza neza ntacyo wakwimarira, Tuganimana ni urugero rwiza k’ubafite ubumuga ko bakwiteza imbere. Mu rwego rwo gukora ubuvugizi mu bantu bafite ubumuga Inama nkuru y'itangazamakuru (MHC) ifatanije n' Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ( NCPD) NUDOR,UPHLS hamwe n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n'abanyantege nke ( ROJAPED) bafashije ibitangazamakuru bitandukanye kujya mu ntara zitandukanye kugira ngo basobanukirwe n'uburyo bakorera ubuvugizi abafite ubumuga no kumenya uko bakora inkuru zabo. Tuganimana Melchior ukomoka mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Gakenke yatangiriye ku bihumbi mirongo itanu atangirana in...