
Kigali: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bati; ‘‘byose ntibyuzuye tutarimo’’
Abanyamuryango bafite ubumuga bukomatanyije ari bo abatumva n’abatabona bibumbiye mu muryango ROPDB (Rwanda Organization of Persons with Deaf Blindness) barasaba Leta y’u Rwanda ko bahabwa uburenganzira bwo kubitaho harimo kwivuza, kwiga no kubagoboka mu mibereho myiza yabo.
Ibyo babitangaje mu gihe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, wabaye ku wa 27 Kamena 2019 mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, aho insanganyamatsiko yagiraga iti; ‘‘Bose’’, ntiryuzuye tutarimo, uburenganzira bw’Abanyarwanda bose bivuga n’ubw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bishatse kuvuga ko byose ntibyuzuye batarimo.
Musabeyezu Jeannette umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona,akaba atuye mu Mudugudu wa Kangondo II, Akagari ka...