
Umuvumburankwavu n’ivubwe byongera umukamu k’umuhinzi w’ibigori
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi k’ubufatanye bwa ICIPE na RAB bateguye amahugurwa y’umunsi umwe yabereye muri Hotel Lemigo ku ikoranabuhanga rya Hoshi Ngwino (Push Pull ) mu buhinzi bw’ibigori barwanya bariyentaraza ndetse na Nkongwa.
Atangiza amahugurwa umukozi wa RAB mu ishami ryo kurwanya indwara n’ibyonnyi Madame Pirisira Ingabire yashimiye abahinzi bitabiriye ayo mahugurwa ndetse n’ubuyobozi bwa ICIPE bazanye igisubizo ku bahinzi b’ibigori.
Yagize ati “Iri koranabuhanga rya Hoshi Ngwino (Push Pull) rizafasha abahinzi n’aborozi kuko indwara n’ibyonnyi nka Nkongwa idasanzwe bitazongera kwibasira igihingwa cy’ibigori kandi aborozi nabo bakaba bazongera umukamo wabo bakoresheje umuvumburankwavu hamwe n’ivubwe”.
Ntagungira Donath Agoronome muri muri Food for Hungry mu...