
Abapolisi b’u Rwanda basimburanye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye aganiriza Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw'amahoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata 2019 amatsinda abari y’abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo itsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo bari bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeje muri Sudani y’Epfo.
Bari bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 160 bari bamazeyo umwaka umwe nabo bahise bagaruka mu Rwanda, bari bayobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Karasi.
Mbere y’uko aba bapolisi bagenda mu gitondo cyo ku Cyumweru b...