
Umufatanyabikorwa wa mbere mu imurika bikorwa rya Bugesera ni umuturage
Imibereho myiza imiyoborere myiza ndetse ni iby’ubukungu byose bituruka mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera nibyo bituma umuturage agerwaho n’itera mbere bigatuma asezerera ubukene ndetse n’Imibereho mibi.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe nibwo hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera ryari rimaze iminsi itatu, muri aka karere hakaba hari abafatanyabikorwa 62 ariko abitabiriye iri murikabikorwa bagera kuri 55 bakaba ari abo gushimirwa kuko aribo terambere ry’akarere.
Kurwanya imirire mibi nibyacika abafatanyabikorwa batabigizemo uruhare, bityo turashimira ababigizemo uruhare bose kuko iki ni icyumweru cya kabiri dufatanije n’abafatanyabikorwa b’akarere kurwanya imirire mibi n’igwingira muri aka karere ka Bugesera aho abana maganane (400) bav...