Monday, September 25
Shadow

Month: February 2019

Menya ahantu 13 hayobeye abahanga hafatwa nk’amayobera ateye ubwoba

Amakuru, MU MAHANGA
Ku isi hagenda havugwa ibintu bitandukanye by’umwihariko bimwe bikavugwa nk’ibyayobeye abantu kubera kutabigiraho amakuru ahagije kimwe n’uduce tumwe na tumwe ku isi ugenda usanga tutavugwaho rumwe kuko nta makuru yatwo yizewe aba ahari, ibi bigatuma utu duce dufatwa nk’amayobera cyane ko tumwe usanga nta n’uwemerewe kutugeramo. Mu bihugu bitandukanye ku Isi hagenda hagaragara ibintu by’amayobera na n’ubu abashakashatsi bafatwa nk’abakomeye ku Isi usanga batarabonera ubusobanuro. Ibi byatumye rebero.co.rw tugutegurira ahantu 13 h’amayobera ku isi hayobeye abahanga n’abashakashatsi bakomeye.      1.Ikiyaga cy’igikanka: Skeleton Lake Iki kiyaga giherereye mu gihugu cy’u Buhinde cyarasanzwemo amagufwa y’abantu arenga 200 (200 skeletons) bivugwa ko ari abasirikare b’u Buyapani bah...

U Rwanda rurifuza kuba igicumbi cy’iby’indege muri Afurika (Aviation Hub)

Amakuru, UBUKUNGU
Inama iteraniye mu Rwanda kubijyanye n’indege baturutse ku isi hose aharimo kuba kumurika udushya twahanzwe mu by’indege iyi nama ikaba izamara iminsi ibiri ibera Convention ikaba imaze kuba inshuro enye ariko mu Rwanda ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri. Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikaba yitabiriwe n’abantu bagera kuri 400 baturutse mu bihugu 71 birimo 35 byaturutse muri Afurika 3 byo muri Amerika 12 byo muri Aziya ndetse na 21 byaturutse mu Burayi, hakaba harimo abantu bakora mu by’indege kw’isi, abakanika indege abazikora mu nganda abazitwara ndetse n’abafite amashuri akomeye yigisha iby’indege. Abarimo kumurika ibijyanye n’iby’indege bagera kuri 80 baturutse ku isi hose. Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo akaba yatangaje ko u Rwanda rurimo gukura cyane mu ...

Tumenye amateka yacu tumenya abami 28 bayoboye u Rwanda kuva 1091-1960

Amakuru, POLITIQUE
Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda ni igihugu gifite amateka yacyo cyihariye ajyanye n’ibyo cyanyuzemo by’umwihariko ajyanye cyane cyane n’ingoma ya cyami yari iriho mu myaka yo hambere. Impuguke mu mateka Alexis Kagame n’abandi banditse ku mateka y’u Rwanda, bavuga ko Abami 28 aribo bayoboye u Rwanda kuva ahagana mu mwaka w’ 1091kugeza mu 1960. Amateka y’u Rwanda agaragaza ko abami bose b’u Rwanda bakomokaga mu muryango umwe wo mu bwoko bw’Abanyiginya. Bamwe mu bami babaye ibihangange ku bw’inyurabwenge rijimije ryabo ryihariye, abandi babaye indatwa ku bw’ ibikorwa by’indashyikirwa mu rugamba rwo kwagura igihugu no kurinda ubusugire bwacyo. Amateka y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe mu nyandiko, hakoreshwaga ihererekanya bumenyi bwafatwaga mu mutwe, dore ko abanyarwanda bari abahan...

Muhanga: Umwihariko mu guhinga neza ibishanga hagamijwe kurengera ibidukikije.

Amakuru
Karinganire Saveri, umuhinzi-mworozi utuye mu kagari ka Matyazo, umurenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga hafi y’ikibaya  cy’umugezi wa Nyabarongo, yemeza ko nyuma yo guhabwa aho ahinga mu gishanga byatumye yiteza imbere ku buryo bugaragara. Ibi byaje nyuma y’aho akarere ka Muhanga gafashe icyemezo kongera ubukangurambaga ku bijyanye no  kubungabunga umugezi wa Nyabarongo aho abaturage bakorera ibikorwa by’ubuhinzi muri kiriya gishanga basabwe gutera ibiti bakanakora imirwanyasuri ku nkengero z’uyu mugezi. Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere tugize igihugu kakaba gafite umwihariko wo kugira igice kinini cy’ubutaka bugizwe ahanini n’ibishanga aho bimwe mu bikorerwamo higanjemo ubuhinzi bw’imyaka itandukanye ifasha abaturage kwiteza imbere no kwikenura mu bihe bitandukanye....

Mu cyumweru kimwe abana bafite ubumuga bazaba bagarutse mu mashuli mu murenge wa Muzo Akarere Gakenke

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tugira imisozi miremire ariko gahinga ka keza ibiribwa bitandukanye cyane cyane ibigori, aha hakaba haratekerejwe na Humanity&Inclusion kugira ngo bafashe abana bafite ubumuga kubasha kugera ku ishuli ndetse no gukurikirana amasomo neza. Umurenge wa Muzo ukaba ufite ibigo bya mashuli bigera kuri 11 hakaba habarurwa abana 96 bafite ubumuga butandukanye, abayobozi bibyo bigo bakaba bamaze kugarura abafite ubumuga baera kuri 40 kandi n’abandi bakaba bafite inshingano zo kubagarura mu bigo bayobora. Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Mwumba Rukundo Jean Pierre aganira na www.rebero.co.rw dufatanije n’inzego z’ibanze turizera ko abana bose bazagaruka mu ishuli kandi tuzakomeza gukora ubukangurambaga dufatanije n’amatorero kugira ngo tubashe k...

Amarenga utari uzi ukorerwa n’umukobwa wamaze kukwemerera urukundo 

Amakuru, IMYIDAGADURO
Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye. Hari ubwo rero umuntu ashobora kuguha ubutumwa muri iki gihe nyamara we atigeze abumbura umunwa we ngo akuvugishe. Ni kenshi mu rukundo umukobwa avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atariko biri. Kamere y’abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira kumugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo. Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenz...

Aya ni amwe mu mafunguro urya agatuma ugaragara nk’ushaje kandi imyaka ikiri mike

Amakuru, UBUZIMA
Mu gihe urya cyane ibiryo byongera ububyimbirwe mu mubiri (high inflammatory foods) kenshi, bishobora kwangiza imikorere myiza y’umubiri. Uturemangingo tugenda tugabanuka ubushobozi bwo kwiyuburura, indwara zitandukanye, gusaza k’uruhu ndetse n’iminkanyari bikakwibasira. Ibiryo bikaranze cyane kimwe n’ibyokeje Ibyo kurya byokeje biba birimo ibintu byinshi bitera gusaza, biri mu bitera indwara nyinshi zitandura Guteka ibiryo ukoresheje ubushyuhe bwinshi nk’ubukoreshwa mu gihe botsa cg bakaranga mu mavuta, byongera cyane ibitera kubyimbirwa mu mubiri bizwi nka AGE (Advanced Glycation End products). Ibi bintu bitandukanye nibyo bituma usaza, bikongera ububyimbirwe no kugabanuka k’uturemangingo. Iyo urugero rwa AGE ruri hejuru, ubushobozi bw’uturemangingo bwo kwiyuburura buraga...

Ruhango: Ubuhinzi buvanga ibiti n’imyaka byazaniye abaturage impinduka mu iterambere.

Amakuru
Mukaruyonga Ruth utuye  mu kagari ka Rwoga ho murenge wa Ruhango yemeza ko kuva yatangira kwitabira gahunda y’imicungire y’ubutaka igamije ubuhinzi burambye harimo nko gutera ibiti byera imyaka (agroforestry) byaragize uruhare rugaragara mu mibereho ye ndetse n’abandi baturanyi be. Usibye kuba ubuso buteweho amashyamba mu karere ka Ruhango bwariyongereye ku buryo bugaragara nyuma y’aho iyi gahunda itangijwe mu mwaka wa 2016 abahinzi batuye kariya karere bemeza ko ibi byabafashije mu buryo bugaragara mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyangwa kugabanya ingaruka z’iyo mihindagurikire ku musaruro muri rusange. Kuvanga ibiti n’imyaka (Agroforestry) ni ugutera ku bushake ibiti (ibiti, uduhuru) nk’ibihingwa bikabana mu murima n’ibindi bihingwa cyangwa n’amatungo. B...

Ikimoteri kigezweho muri Ruhango mu guhindura imibereho y’abagituriye.

Amakuru
Nshimiyimana Silivestre, umuhinzi-mworozi utuye mu kagali ka Rwoga gaherereye mu karere ka Ruhango yabashije guhindura imibereho ye n’umuryango we, batera imbere  babikesha ikimoteri kigezweho kuva aho yatangiye kubona ifumbire mu buryo bumworoheye. Muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere isuku n’isukura, Akarere ka Ruhango kabifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishwinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kashoye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 220 za mafaranga y’u Rwanda. Bimwe mu bikorwa by’ibanze harimo kubaka kiriya kimoteri kigezweho aho ibyafatwaga nk’imyanda mu myaka yashize kugeza ubu byahindutse imari ishyushye aho imyanda ikusanyirizwamo bayibyazwamo ibindi bintu bitandukanye. Usibye iryo terambere kandi kiriya kimoteri  cyafashije  abagituri...

Gakenke: Honorable  Vice Presidente w’Umutwe w’Abadepite  yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuzima

Amakuru, UBUZIMA
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke tariki ya 22 Gashyantare habereye ibiganiro  n'inzego zitandukanye zifite aho zihurira no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage baganira ku buzima bw'imyororokere, gahunda yo kuringaniza urubyaro na gahunda y’irangamimerere mu Karere. NZAMWITA Deogratias Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke amaze guha ikaze abitabiriye ibi biganiro yasobanuye muri make uko imibare ihagaze mu bipimo by’ubuzima  muri ako karere abereye umuyobozi Yagize ati “Kuboneza urubyaro tugeze kuri 69, 4%,  Kubyarira kwa Muganga ho biri hafi kugera ku rugero rwiza 97,5%  Gukingiza abana inkingo zose tugeze kuri 96,4% Kwipimisha inda incuro 4 turasabwa gukomeza 49,9% Gupima imikurire y’abana ku mudugudu  99,5% Uburumbuke ( Fertility rate ) 3,1% Kugwingira byavuye kuri 63,6...