
Umujyi wa Kigali na Polisi batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano
Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bongeye gutangiza ku nshuro ya 8 ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bugamije kwimakaza umuco wo kurangwa n’isuku n’umutekano. Ubu bukangurambaga bwa tangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama bukaba buzageza ku ya 16 Kanama 2019.
Ni umuhango wabereye mu cyumba k’inama cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu karere ka Nyarugenge, uyoborwa n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’iterambere Parfait Busabizwa.
Abitabiriye uyu muhango ni abayobozi b’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’uturere tugize Umujyi uko ari dutatu, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali n’abandi.
Mu ijambo rye umuy...