Monday, September 25
Shadow

Month: December 2018

Rwandan Chin Woo Wushu Kung-fu Club nk’ishuri rikomeje kugaragaza ko Kung-Fu ari umukino waguteza imbere mugihe wa wukina neza.

IMIKINO
Kimwe nk’indi mikino njyarugamba Tariki 23 Ukuboza 2018 ni bwo  hasojwe umwaka w’imikino mu mukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda hakinwa shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Championship Competition 2018”.  Iyi mikino isoza umwaka w’imikino muri Kung Fu Wushu wa 2018 ikaba yaritabiriwe n’amakipe 21 ahitabiriye abakinnyi bose hamwe 267 barimo  abagore 57 n’abagabo 210 nkuko ishyirahamwe rya Kung Fu Wushu babitangaza bifuzako umubare wabitabira wakwiyongera. Nki bisanzwe irushanwa  Kung Fu Wushu ryakinwe mu byiciro bitandukanye  bibiri birimo kwiyereka “Taolu” ndetse no kurwana “Sanda”. Muri byo byiciyo uko ari bibiri ikipe ya Chin Woo ikaba ari nishuri ryigisha umukino wa Kung Fu Wushu rikaba ribarizwa mu mujyi wa Kigali kugisozi ahitwa kumukindo niyo yabashije  kwitwara  neza ...

Kung-Fu Wushu abakinnyi 11 bari bamaze ukwezi muri Chine baragaruka kuri uyu wa kabiri

Amakuru, IMIKINO
Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda nyuma yo gusoza Shampiyona muri uku kwezi k’Ukuboza, ubu bakaba bagiye no kwakira abasore 11 bari bamaze ukwzi mu gihugu cy’Ubushinwa bari mu myitozo bikaba biteganijwe ko bazagera mu Rwanda tariki ya 1 Mutarama 2019. Uyu mukino nkuko ukomeje gutera imbere hano mu gihugu abo bavuye mu mahugurwa akaba ari abahungu 10 hamwe n’umukobwa 1 witwa Pauline Dushimiyimana bakaba bari bagiye kwongera ubumenyi muri uyu mukino ndetse no kwiga ururimi rw’igishinwa bari baratangiriye hano mu Rwanda bakaba baragiye gusoreza muri icyo gihugu . Ni ururimi bari bamaze kwiga umwaka wose bityo bahabwa aya masomo mu byiciro bibiri, Kaminuza ya Chongqing Nornal yo mu ntara ya Chengdu mu Bushinwa  ikaba ariyo yabahuguye ndetse inabafasha gukomeza uru...

Huye:Mu Murenge wa Karama kimwe no mu tundi duce tw’igihugu naho hari ikibazo cy’abana bagwingiye.

Amakuru, UBUZIMA
Nibura mu bana 100 bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda,38 baba baragwingiye hashingiye kubushakashatsi bwakozwe mu 2015. Umwaka ushize,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko ku Isi hari abana Miliyoni 151 bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Kugwingira ni ingaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze. Bigaragara iyo bamupimye bagasanga uburebure bwe ntibuhuye n’imyaka ye. Mu karere ka Huye mu Murenge wa Karama naho habarizwa bamwe mu bana bafite ikibazo cyo kugwingira kubera ikibazo k’imirire mibi ibarizwa muri uwo murenge. Umunyamakuru wa www. rebero.co.rw yaganiriye n’umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Kabalisa Arsene yatubwiye ko muri Karama nk’ahandi hose mu gihugu bahangayikishijwe n’aban...
Umukino wo Koga ni umuti witegereza ko uzawandikirwa ahubwo wufate hakiri kare.

Umukino wo Koga ni umuti witegereza ko uzawandikirwa ahubwo wufate hakiri kare.

Amakuru, IMIKINO
Mu rugaga rw”umukino wo koga mu Rwanda(RSF) rwashoje imikino yo Koga ubwo habaga irushanwa rwanyuma muri Cercle sportif ya Kigali irushanwa ryiswe 5th Special Holidays Inter-club Swimming Championships”. Uwase Benita nawe yadutangarije ko iyo uri muzima ugomba gukora Siporo kuko burya Siporo ziratandukanye kandi buri wese agira iyo akunda byumwihariko rero njyewe nlkaba narahisemo gukora Siporo yo Koga nubwo abenshi bumva ko ivunanye ariko njye nyitangiye nta mezi abiri ashuze kandi umunsi kuwundi ndushaho kuyikunda. Yakomeje avuga ati “Koga ntabwo ari umukino w’abakire nkuko abenshi babifata ahubwo ni umukino buri wese ahitamo akurikije urukundo awukunda kuko byumwihariko nkanjye imfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi, koga cyane cyane ku bantu bafite ibiro byinshi biragabanuk...
Mu ntara y’iburasirazuba Akarere ka Bugesera niko gafite abana benshi  bagwingiye bagera kuri 34%

Mu ntara y’iburasirazuba Akarere ka Bugesera niko gafite abana benshi  bagwingiye bagera kuri 34%

Amakuru, UBUZIMA
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu nama yaguye y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba Dr Asiimwe Anitha Umuhuzabikorwa wa porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato ,yagaragaje ko umwana wagwingiye igihe kirenze imyaka ibiri  akiri muto ntacyo yakwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we  ahubwo ko abera igihugu umutwaro. Raporo iheruka igaragaraza imibare yo muri 2015 y’abana bavuka baba bafite ikibazo cyo kugwingira bagera kuri 16%, hanyuma raporo iheruka yo ikaba  igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba, abana bari hagati y’amezi 6-23 baba bafite ikibazo cy’igwingira muri buri karere bari hejuru ya 20%. Niyo mpamvu turebye muri buri karere abagiye bagwingira bagaragara gutya  muri Rwamagana ni 23%, muri Kayonza ni 25%, muri Ngoma ni 30%, muri Kirehe ni 31%, muri Nyagata...
Sydney: Umunara wa  Opal Ibihumbi byimuwe nyuma yo kugaragaza ko ugiye kugwa

Sydney: Umunara wa  Opal Ibihumbi byimuwe nyuma yo kugaragaza ko ugiye kugwa

Amakuru, MU MAHANGA
Abantu barenga 3,000 bashobora kwimurwa nyuma yahoo abaturiye umunara wamaze gufungwa muri Australia bumvise ko “wiyashije imitutu” Polisi ikaba yemeje ibyo byagaragaye ko uwo munara wa Opal uri muri Park Olympic Sydney bimaze kugaragara ko ku igorofa rya 10 ryiyo nzu hagaragaye kwiyasa. Abubatsi kabuhariwe bavuga ko kuva ku 1 km bagomba kwimurwa kugira ngo iramutse iguye itagira uwo ihitana bityo bikaba byabateye ubwoba, bakaba babonye ubutumwa bubabwira ko bagomba kwimuka kuko bishoboka ko uwo munara ushobora gusenyuka nkuko bitangazwa na Sydney Morning Herald Abahanga mu byubutabazi bagerageje kw’injira muri iyo gorofa rya 10 kugira ngo barebe icyateye uko guturika cyangwa kwiyasa kwimitutu bavuga ko iryo gorofa nta kibazo rifite ahubwo rikomeye umuhanga Greg White akaba ar...
Abatoza babiri dufite nibo dukesha intsinzi muri cercle kuko barakora neza

Abatoza babiri dufite nibo dukesha intsinzi muri cercle kuko barakora neza

Amakuru, IMIKINO
Muri gahunda yo kuzamura umukino wo koga washyizwemo imbaraga n'urugaga rw''umukino wo koga mu Rwanda(RSF),rwateguye ingengabihe(calendar) Aho buri mezi abiri haba irushanwa rikabera mu duce twose tw’igihugu. Iryari ritahiwe rero ni iry'Abana bari mu biruhuko n'abandi bantu baza kuri Pisine ryitwa "5th Special Holidays Inter-club Swimming Championships".Iri ryabaye muri uyi week end ya 23/12/2018 kuri Cercle Sportif de Kigal. Hahuriye  amakipe atanu yatumiwe ariyo Town swimming club,Vision Jeunesee Nouvelle ya Rubavu,Mako sharks swim club yo kuri Green Hills, Thousands Kilos women canoe&Aquatics Sports. Icyatunguranye ni ubwitabire budasanzwe,kuko Izi kipe zari zateranije abakinnyi  bagera mu 128 Kandi nka 2/3 bikaba byari ibyabagize ikipe ya Thousand kilos, ikindi ni uko ...
The Champions Karate Academy  v’Abana basaga 98 nibo  bitabiriye  imyitozo n’amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 7, abafite hagati y’imyaka 8 na 13 n’abafite imyaka 16 kuri uyu wa gatandatu.

The Champions Karate Academy v’Abana basaga 98 nibo bitabiriye imyitozo n’amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 7, abafite hagati y’imyaka 8 na 13 n’abafite imyaka 16 kuri uyu wa gatandatu.

IMIKINO
Abana b’abanyeshuri bagera muri  98 bamaze igihe batozwa umukino wa Karate bazamuwe mu ntera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018 nyuma yo gutsinda ibizamini bahawe bijyanye n’uyu mukino doreko abana bari mu biruhuko barigutozwa umukino wa Karate hamwe n'indanga gaciro na kirazira n'umuco byarangaga abanyarwanda bo hambere. Nkuranyabahizi Noel ufite ishuri ryita ku bana bafite impano mu mukino wa Karate ryitwa “The Champions Karate Academy”  aganira n'abanyamakuru yagize ati"nibyiza kubona abana bangana gutrya bitabira umukino wa Karate kuko biduha ikizere cyuko tuzagira abakinnyi bakomeye muri Karate mugihe kizaza ubu dusoje ikiciro cyambere ariko mbere yuko abana basubira kw'ishuri tuzongera dukore ibindi bizamini bibazamura muntera nu bundi. Gasore Serge usanzwe...
Kwihuriza muri RRP+ byatumye twiteza imbere tuva mu bwigunge

Kwihuriza muri RRP+ byatumye twiteza imbere tuva mu bwigunge

Amakuru, UBUZIMA
Nyuma y’Imyaka 15 irashize abanyamuryango b’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida ( RRP+ ) bishyize hamwe , ubu barashima ko babasha kwigurira ibyo bashaka kuko bibumbiye mu makoperative atandukanye kugira ngo babashe gukora. Urugaga nyarwanda rw’abafite virus itera Sida rwakanguriye abanyamuryango barwo ko kugira ngo biteze imbere ntawe usigaye ari uko bakwibumbira mu mashyirahamwe maze izo nkunga zibonetse zikabasha kubafashiriza hamwe. Bamwe mu banyamuryango twaganiriye batubwiye uko nyuma y’imyaka 15 bamerewe nyuma yo kubona imiti ndetse ubu bakaba bakora imirimo itandukanye yinjiriza imiryango yabo, kandi babasha no kwibumbira mu makoperative. Nyirambarushimana Beatrice waturutse mu karere ka Rulindo m’ urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida akaba ari...
Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryatanze imikandara izamura abakinnyi muntera kubasaga 25 bari bitabiye aya mahugurwa.

Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryatanze imikandara izamura abakinnyi muntera kubasaga 25 bari bitabiye aya mahugurwa.

IMIKINO
Taekwondo mu Rwanda iri kuzamuka ku buryo bushimishije dore ko kuri iki cyumweru haraye hatanzwe imikanda izamura bamwe mu bakinnyi bakina uyu mukino banakora ikizamini cyo kwandika. Kuri iki Cyumweru Tariki 23 Ukuboza 2018, habaye kuzamurwa mu ntera kubakinnyi ba Taekwondo (passage) kubari bafite imikandara y'umutuku bakoreraga  umukandara w'umukara Dan 1, n'abasanzwe bafite imikandara y'umukara bakoreraga Dan ya 2,3. Abatsinze bazatangazwa Kuwa Gatanu 28 Ukuboza 2018. Mu bizamini byatanzwe harimo Ikizamini cyo kwandika, Kwiyerekana (Pomsae), Kwirwanaho (Self-Defence), no Kurwana (Combat) kugira ngo harebwe niba koko uhawe umukandara afite ubushobozi bwo kuba yahabwa umukandara wisumbuyeho. Bwana Placide Bagabo Perezida w'ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) aganira...