Rwandan Chin Woo Wushu Kung-fu Club nk’ishuri rikomeje kugaragaza ko Kung-Fu ari umukino waguteza imbere mugihe wa wukina neza.
Kimwe nk’indi mikino njyarugamba Tariki 23 Ukuboza 2018 ni bwo hasojwe umwaka w’imikino mu mukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda hakinwa shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Championship Competition 2018”.
Iyi mikino isoza umwaka w’imikino muri Kung Fu Wushu wa 2018 ikaba yaritabiriwe n’amakipe 21 ahitabiriye abakinnyi bose hamwe 267 barimo abagore 57 n’abagabo 210 nkuko ishyirahamwe rya Kung Fu Wushu babitangaza bifuzako umubare wabitabira wakwiyongera.
Nki bisanzwe irushanwa Kung Fu Wushu ryakinwe mu byiciro bitandukanye bibiri birimo kwiyereka “Taolu” ndetse no kurwana “Sanda”. Muri byo byiciyo uko ari bibiri ikipe ya Chin Woo ikaba ari nishuri ryigisha umukino wa Kung Fu Wushu rikaba ribarizwa mu mujyi wa Kigali kugisozi ahitwa kumukindo niyo yabashije kwitwara neza ...