Monday, September 25
Shadow

Month: November 2018

Turwanye Sida mu Rwanda isigare ari umugani kuko Leta yu Rwanda ibifitemo ubushake.

Turwanye Sida mu Rwanda isigare ari umugani kuko Leta yu Rwanda ibifitemo ubushake.

Amakuru, UBUZIMA
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Musanze watangijwe ni urugendo rwavuye ku murenge wa Muhoza werekeza kuri stade ubworoherane umyuze ku isoko rya Musanze urugendo rwari ruyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubizima hamwe na Guverineri y’amajyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye. Bageze kuri Stande Ubworoherane babanje gusura ibikorwa bitandukanye byari muri stade aho basuye urugaga rw’imiryango irwanya Sida mu bafatie ubumuga ( UPHLS ) hamwe n’abandi batandukanye bari bitabiriye ibyo birori. Umwe mu baturage waganiriye na Rebero.co.rw yadutangarije ko ubu Sida yabaye indwara nk’izindi kuko ni kimenyi baje kwizihiza umunsi wabo nta mpungenge kuko imiti duhabwa yatumye ntawe Sida igihitana imutunguye, bityo rero nkaba nkangurira buri wes...
Abanyarwanda bagomba kumenya ibikorwa bya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Abanyarwanda bagomba kumenya ibikorwa bya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Amakuru
Kuri uyu munsi nibwo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yateguye amahugurwa y’umunsi umwe  n’itangazamakuru ritandukanye kuko itangazamakuru ryamenye ibikorwa byiyo Komisiyo n’abanyarwanda baba babimenye. Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikaba igiye kwizihiza imyaka 70 yizihiza umunsi mpuzamahanga uzaba tariki ya 10 Ukuboza muri uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti “ Duharanire uburenganzira bwa buri wese” Perezidante wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu akaba yatangiye ashimira abitabiriye amahugurwa yemeza ko nubwo basanzwe bakoana n’itangazamakuru ariko byaba byiza babashije kumenya neza uburenganzira bwabo nk’abanyarwanda. Yakomeje agira ati “Birakwiye ko mwigisha abaturage ariko namwe mwabanje kwiga kuko umuturage afite uburenganzira bwo kumenya ibikorerwa mu gi...
Tumba:Ubuyobozi bukomeje kugaragaza uruhare kukurwanga no guhana abatera abana inda batarageza imyaka y’ubukure.

Tumba:Ubuyobozi bukomeje kugaragaza uruhare kukurwanga no guhana abatera abana inda batarageza imyaka y’ubukure.

UBUZIMA
Ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba hamwe muhavugwa ko haba abicuruza benshi mu karere ka Huye bakajije umurego mu kurwanya abagabo batera inda abana batarageza imyaka bikabaviramo kwishora mu mwuga w’uburaya bakiri bato.  Mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba nkahabarizwa urubyiruko rwinshi bamazegufata ingamba zitandukanye zo gukumira inda ziterwa abana barimunsi y’imyaka yubukure mukurushaho gufatira ibihano bamwe mu bagabo bashyirwa mu majwi ko bahohoteye abo bana kuko kurubu mu murenge wa Tumba hari abagabo bagera kuri 2 bari mubugenzacyaha bakurikiranyeho icyaha cyo gutera inda abana badafite imyaka y’ubukure. Urayeneza Theogene umuturage utuye mumurenge wa Tumba yagize ati”kuba abana bakiri mu myaka mikeya bariguterwa inda avuga ko biriguterwa nuko hari ababyeyi bataganira na b...
Gisagara: Poste de santé kuri buri kagari zizafasha muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Gisagara: Poste de santé kuri buri kagari zizafasha muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

UBUZIMA
Akarere ka Gisagara kagiye gushyira Poste de santé muri buri Kagari zizafasha bizafasha abaturage muri gahunda yo kuboneza urubyaro mu buryo bugezweho iyi  serivisi batajyaga bahabwa ku mavuriro y’Abihayemana kuko atabyemera kandi ariyo mavuriro yiganje muri aka Karere.   Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba bavuga ko kuboneza urubyaro babikurikiza ariko bagakoresha uburyo bwa kamere kubera ko uburyo bugezweho bugira ingaruka zitari nziza ku mibiri yabamwe muri bo mu gihe babukoresheje bigatuma bahitamo gukoresha uburyo bwa kamere kuko aribwo bubafasha. Hanganimana Jean Paul umuyobozi wa karere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  agira ati “kuboneza abaturage barikugenda babyitabira kurwego rwiza  kuruhande rw’abagore kuko baritabira...
Huye:Mu murenge wa Karama bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe.

Huye:Mu murenge wa Karama bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe.

UBUZIMA
Ubuyobozi bw’umurenge wa karama buvugako bimwe mubituma hagaragara umubare munini w’abakobwa baterwa inda zitategnyijwe. Mu murenge wa karama mu kerere ka Huye ho mutara y’Amajyefo hagaragara umubare munini w’abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure baterwa inda zitateganyijwe n’ababashukisha ibintu bitandukanye birimo imyenda,amafaranga,telefoni nkuko bitangazwa nu buyobozi bw’umurenge. Bamwe mu bana batewe inda  baganiriye na rebero.co.rw bavuga ko aba babateye inda bagiye babashukisha  utuntu duto dutandukanye ariko bamara kubabwira ko batwite bakabatererana kandi bakanabatera ubwoba bababuza kuvuga ababateye inda kubera ko baba banga gusenya ingo zabo. Nyirampundu Francoise  afite imyaka 19 akaba afite umwana w’umwaka, avuga ko n’ubwo bamuteye inda akabyara batam...
Rwamagana: Abakora mu birombe by’amabuye basabwe kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano

Rwamagana: Abakora mu birombe by’amabuye basabwe kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano

Amakuru, UMUTEKANO
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yasabye abacukura amabuye y’agaciro ya ‘Gasegereti’ mu murenge wa Mwurire kwirinda ibyaha cyane cyane ubujurura buri kugaragara muri uyu murenge kandi bagatanga amakuru ku bo bakeka ko babugiramo uruhare. Ni nyuma y’uko mu murenge wa Mwurire hamaze iminsi hagaragara ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura bw’amatungo magufi, gucukura amazu y’ubucuruzi no gushikuza abantu ibyabo, abaturage bagashyira mu majwi abakora mu birombe. Ibi ngo biraturuka ku mubare munini w’abantu baturuka mu bice bitandukanye bahuriye muri uyu murenge baje gucukura amabuye y’agaciro ku buryo ngo harimo n’abanyangeso mbi bagira uruhare muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano. Ubwo umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamaga...
KAMANDA Tharcisse wari umunyamabanga mukuru muri Rugby niwe watorewe kuyobora iri shyirahamwe.

KAMANDA Tharcisse wari umunyamabanga mukuru muri Rugby niwe watorewe kuyobora iri shyirahamwe.

IMIKINO
Ishyirahamwe ry'umukino wa Rugby mu Rwanda batoye komite nshyashya igiye kumara imyaka ine ariyo iyoboye Rugby mu Rwanda iyoboye na KAMANDA Tharcisse Kuri iki cyumweru nibwo habaye inama y'inteko rusange mw'ishyirahamwe ry'umukino wa Rugby mu Rwanda ikaba yari inteko rusange yanyuma kuri komite yari imaze igihe kigera kumyaka ine iyobora iri shyirahamwe iyi komite icyuye igihe yabanje kwerekana ibyo yagezeho nibyo itagezeho banatanga impamvu ni mbogamizi yatumye batagera kuribimwe mubyo bari biyemeje. Muriyi nteko rusange isoza umwaka w'imikino mw'ishyirahamwe nyarwanda rya Rugby nyuma yo kugaragaza ibyagezweho nibitaragezwe kubera impamvu zitandukanye baka banakiriye abandi banyamuryango bashya bari basabye kwinjira mu muryango. Muteko rusange yo kuriki cyumweru yasozaga mand...
Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bukomeje gushyira imbaraga  mu guhangana n’ifatwa ku ngufu ry’abana ba bangavu n’abagore

Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bukomeje gushyira imbaraga  mu guhangana n’ifatwa ku ngufu ry’abana ba bangavu n’abagore

Amakuru, UBUZIMA
Uyu munsi u Rwanda rwifatanije n’isi yose mu gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.Iki gikorwa cyabimburiwe n’ urugendo rwahereye ku Nteko Ishingamategeko rusorezwa kuri Stade Amahoro ahatangiwe ibiganiro. Ubwitabire byari bwinshi kuri stade amahoro Remera kuko niho byabereye Nyirahabimana Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yabwiye abitabiriye ibiganiro ko bakora ibishoboka kugira ngo abana n’abagore bareke guhohoterwa. Yagize ati “Twakoze ubukangurambaga butandukanye aho twigishaga abana n’ababyeyi akumvikana hagamijwe kurwanya ihohoterwa kuko hari aho twageraga tukaganira , tukabona ababyeyi bongeye kwakira abana ndetse bakongera no kubafasha kugirango basubire mu mashuri, n’ubwo baba barabyaye, ari...
Green Hills Academy yakiriye imikino yo kwoga yegukana umwanya wa mbere.

Green Hills Academy yakiriye imikino yo kwoga yegukana umwanya wa mbere.

Amakuru, IMIKINO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo nyuma y’umuganda n’imvura nyinshi nibwo habaye amarushanwa yo kwoga nkuko byari byatangajwe na Samuel Kinimba uyobora ishyirahamwe ryo kwoga mu Rwanda ahari hateganijwe ibigo by’amashuli 14 ariko haboneka 11 ku mpamvu zumvikana. Imikino yatangiye hasiganwa abana bari hagati y’imyaka 8-10 berekana uburyo bigishijwe n’ababatoza ariko bigaragara ko bazavamo abahanga aha akaba ari naho iri shyirahamwe rizakura umusaruro mu myaka iri imbere kuko bakurikiwe n’abari mu myaka 11-13 nabo batangiye kumva ubwiza bw’amazi nkuko twabitangarijwe na bamwe mubari bahari. Mu myaka 14-18 nibo bari bakuru gusa hagaragaraye umubare muke w’abakobwa bari muri iki kigero niba ari uko bumva ko baba batangiye gukura ntawabimenya gusa bigaragara ko hakwiri...
Umuganda utangiza icyumweru cy’abafite ubumuga wakorewe muri CEFAPEK Kamonyi

Umuganda utangiza icyumweru cy’abafite ubumuga wakorewe muri CEFAPEK Kamonyi

Amakuru, UBUZIMA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo nibwo hatangijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga uyu muganda ukaba wabereye mu Karere ka Kamonyi mu Kigo cya CEFAPEK ahatunganyijwe ikibuga abana bafite ubumuga bahiga bazajya bakiniramo. Iki kigo cya CEFAPEK kikaba kirimo abana bafite ubumuga aho bashyizemo uburezi budaheza ariko cyane cyane akibanda ku bana bafite ubumuga hakaba hari a,ashuli abanza hamwe n’ayisumbuye. Uu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uba buri mwaka tariki ya 3 Ugushyingo muri uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba ari “Twubake ubushobozi bw’Abantu bafite Ubumuga mu bikorwa byose ku buryo bungana kandi budaheza”. Uyu muganda ukaba warabereye mu mudugudu wa Kamonyi mu kagali ka Nkingo umurenge wa Gacurabwenge ari nawo ubamo Akarere, ukaba waritabi...