
Ibitaro bya Ruhengeri byikorera umwuka wa Oxygene bigemurira mu bindi bitaro.
Uyu mwuka duhumeka duhabwa n’Uwiteka binyuze mu byaremye kuko iyo indabyo ibiti biwutugezaho tugomba gushimira Imana, ariko nanone rimwe na rimwe hari igihe iyo tumaze kwugarura twumva ko ibyawo biba birangiye.
Ibitaro bya Ruhengeri bifashijwe na Healthy Builders na Minisante ku bufatanye na American NGO ( Access ) bubakiye ibitaro bya ruhengeri ahongera gutunganyirizwa uyu mwuka ( Oxygene ) ukagaruka ufasha abawukeneye bari mu bitaro bitandukanye hano mu gihugu cyacu.
Iyi Oxygene ikaba igemurwa mu bitaro bigera kuri icyenda hamwe n’ibitaro bya Ruhengeri ari naho ukorerwa, ariko ku munsi hakaba hakorwa ibiro 1000-2500, kuri ibyo bitaro bagenurira babigiriwemo inama na minisante ikilo kimwe bagitangira ku mafaranga 250, ubwo ibyo bitaro bigafata ibiro bikeneye.
Muri ibyo bitaro...